IGIHE

Abandi bagabo batatu bafatanywe ibiro 20 by’urumogi

2 15-05-2019 - saa 07:31, IGIHE

Polisi yerekanye abagabo batatu bafatanwe ibiro 20 by’urumogi bari bavanye mu Karere ka Rulindo barujyanye mu Karere ka Rwamagana.

Aba bagabo beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri kuri Station ya Polisi ya Ndera. Ibi bibaye nyuma uko ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi Polisi nabwo yari yerekanye abandi bagabo batatu yafatanye udupfunyika 8000 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yavuze ko aba bagabo bafashwe ubwo bari kuri moto berekeza mu Karere ka Rwamagana, abaturage bababonye bagira amakenga bitewe n’uko bagendaga, bihutira kumenyesha inzego z’umutekano zirabafata ,zibasangana ibiyobyabwenge.

CIP Umutesi yaboneho kuburira abagifite ingeso mbi yo gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuyireka kuko ingamba zakajijwe mu kubirwanya.

Ati “Umuntu wese ufite umutima wo gucuruza cyangwa gukwirikwiza ibiyobyabwenge ararye ari menge kuko abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bamenye amayeri ababitwara bakoresha ndetse bagahita batanga amakuru kuko basobanukiwe ingaruka bwabyo.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ibinyujije mu bukangurambaga bwa buri munsi mu baturage ndetse no mu bigo by’amashuri.

CIP Umutesi agira inama abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko bigira ingaruka nyinshi ku muntu wabifatiwemo, ku muryango we ndetse no ku gihugu.

Ashimira abaturage uburyo bagenda bagaragaza umusaruro mu gukumira ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe, abasaba gukomeza uwo murava n’umusanzu mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange.

Umwe mu bafashwe usanzwe ukora umwuga w’ubumotari yagiriye inama bagenzi be ko mbere yo gutwara umugenzi bajya babanza bakareba ibyo afite kugira ngo bizere ko umuntu batwaye nta biyobyabwenge afite cyangwa atari umunyabyaha mu bundi buryo.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye bibarizwamo n’urumogi.

Abagabo batatu bafatanywe ibiro 20 by'urumogi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ntangibiyobyabwenge Francis 2019-05-16 03:35:56

Munyemerere mbanze nshimire NyakuÉ“ahwa PresiÉ—ent PK.Iyo ataza kuÉ“ihagurukira biba bigezehe?Hari É“amwe É“ajyaga bafata ruswa zabo babicuruza batazi ko ari uÉ“urozi.Ese kuki mwitiranya ibintu,hari uÉ“woko bwinshi bw’IbiyoÉ“yabwenge ,kuki ntarabona mufata Mugo ko ariyo yishe abana babayobozi ,nurumogi nirubi ariko mwite kuri Mugo cyane
abakoresheje icyo kiyobyabwenge arangirika cyane,

2
G 2019-05-15 01:25:36

Muraho neza? Nishimira ukuntu IGIHE.COM kitugezaho inkuru y’abakomeje gufatwa bacuruza cg bakwirakwiza urumogi. Ni byiza kuko kubazi gusoma bituma bagira amakenga bakaba bazibukira. Ariko ngire icyo nisabira igihe.com: Mujye munatugezaho uko bigendekera ababantu baba fashwe. Ese polisi iyo ibagejeje mu bushinjacyaha, bigenda gute? Bararekurwa, amategeko arakurikizwa bagakatirwa, bigenda gute? Kuko muramutse mukurikiranye inkuru, urubanza rukimara gusomwa, mukatugezaho inkuru ivuga ko barunaka na banyiranaka baheruka gufatirwa aha naha, bakatiwe igifungu cy’imyaka iyi niyi nkuko amatageko abiteganya, BYARUSHAHO GUTANGA UMUSARURO MUKUVA VUBA MURI IBYO BYAHA. Naho ubundi abantu bibwira ko iyo bageze kuri polisi, ibarekura bakitahira.

Kwamamaza