Abana bafunze iyo bakoze ikizami cya Leta bakagitsinda bigenda bite?

12 13-11-2017 - saa 20:26, Emma-Marie Umurerwa

Abana bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare na bo bazindukiye mu bizami bya Leta bisoza amashuri abanza nk’abandi bari mu buzima busanzwe hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2017.

Abana b’abahungu 15 n’umukobwa umwe nibo bakoreye ibizamini muri gereza

Iyo umunyeshuri akoze ikizami cya Leta akagitsinda bisanzwe bimenyerewe ko ajya kwiga mu mashuri yisumbuye, bamwe bakoherezwa kwiga ku bigo bijyanye n’amahitamo yabo ariko abari muri gereza bagira umwihariko wabo.

Nubwo abo bari mu magereza bakora ibizamini byateguwe cy’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bo abatsinze bo nta bigo bagenerwa nk’uko bimenyerewe ku bari mu buzima busanzwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CIP Hillary Sengabo, yatangarije IGIHE ko abana baba barahamwe n’ibyaha iyo batsinze ikizami cya Leta bakomeza gufungwa.

Yagize ati “Iyo batsinze bakomeza kwiga bafunze. Muri Gereza ya Nyagatare tuhafite amashuri y’icyiciro rusange ‘Tronc Commun’ dufite n’abarimu babigisha kandi dukurikiza porogaramu ya Minisiteri y’Uburezi.”

CIP Sengabo asobanura ko kugeza ubu mu bana bafunze ntabaragira ikibazo cyo kubura amashuri kuko hari n’ay’imyuga itandukanye.

Akomeza avuga ko abana bajya gufungirwa muri gereza ya Nyagatare baza barigaga mu mashuri abanza, iyo bahageze bakomeza kugororwa bakanigishwa hashingiwe ku cyiciro cya buri wese.

Mu bana16 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza kuri uyu wa Mbere, ufite igihano kinini ni uwakatiwe imyaka itanu. Bimwe mu byaha abana bakora bigatuma bakatirwa igifungo harimo gufata ku ngufu, ibiyobwenge hamwe n’ubujura.

Muri Gashyantare 2017, Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abana 16 bakoze ibizami bya Leta bakabitsinda. Muri aba bagororwa 11 harimo abakobwa babiri bakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’abandi batanu bakoze icy’icyiciro rusange.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
james philippe 2018-01-11 12:40:52

muraho neza rwose Nyakubahwa perezida wacu mwiza kandi dukunda tuzi neza ko uri umumyampuhwe none rwose twumva mubabariye bari ya bana bagafungurwa byaba ari byiza cyane kuko buriya Ababa barakoze ibyaha kubera imyaka baba bafite mubyeyi mwiza dukunda bagirire impuhwe

2
kansime 2017-11-15 07:52:13

ariko noneho muransetsa! ngo ntamwana ufungwa? hahhhhhhh nonese mbabaze, ubwo koko muretse kwirengagiza ukuri mukareka kwigira abanyempuhwe turaziranye turi abanyarwanda. ubwo urugero utashye ugasanga umwana wawe w’umukobwa w’imyaka 5 yafashwe kungufu n’umwana w’imyaka 15, yamuhohoteye ubwo harya ngo bamureke kumufunga kubera uburenganzira bwe? hanyumase uwahohotewe we ntaburenganzira afite? mwagiye murekera kwigira nyoni nyinshi leta icyo ikora hari uburenganzira imurekera nk’ubwo bwo kwiga ariko ntabwo yabura k uryozwa icyaha yakoze.
ubwse ninde uyobewe ko abana bajya bakora ibyaha biri pinal, nonese nibib bazajye bahana ababyeyi se rwose amaranga mutima yanyu ,ajye agira aho agarukira

3
kanzage 2017-11-15 07:44:40

ariko noneho muransekeje ngo uburenganzira bw’umwana? ntamuntu utagira uburenganzira umwana umuntu mukuru, ndetse n’undi wese ariko iyo ukoze icyaha kikwambura uburenganzira bwawe, nonese ubwo ko aba yakoze icyaha abafungwa batwite bakabyar abobana ntibaguma muri gereza? ubwose aba ari iki? inyito nyayo baba bafunze, ubwose bafungiye iki? uburenganzira burihe? bahere kuri abo naho uwakoze icyaha namwe rwose ,mwikwirengagiza yakoze icyaha kd mwigaya leta ntacyo babakorera, arikose nkubaze ubwo umwana w’umuturanyi wawe uje ugasanga yakwiciye umwana muto bakamureka ntibyazarangira umwishe woe? ibyo birakomeye ubwse umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 usanze yagufatiye akana kagakobwa k’imyaka 5 harya ubwo ntabwo yafungwa? kd ni umwana. ukurikije ingingo y’amategeko icyo avuga rero mukure imiteto aho no kwigira abanyempuhwe,

4
Jack 2017-11-15 05:29:02

Ariko Abantu bavuga ngo abana ntibakajye bafungwa barashaka ko tubareka bagahinduka ibikoko?? Umwana azafata umuriro atwike ikigo yigagaho, nurangiza umwimurire ku kindi kigo akomeze amasomo ngo ni uko atujuje 18?? Umwana azafata umuhoro ajye gutema mwarimu, nurangiza ngo uramugorora amezi 3 agaruke mu ishuri?? Umwana uzakora ikosa ry’abana nko kwiba isukari, gutera ballon ikamena ikirahure, cga gusimbuka ishuri akajya kureba umupira azahanwe nk’umwana. ariko abana bazatwika ibigo bigagamo, abafata ku ngufu, abatema abarimu babo cga bagenzi babo bagomba kujya bahabwa ibihano bihwanye n’amakosa yabo!

5
fact 2017-11-14 04:25:50

Nonese nkabana mwafunze biga muri cabrige school mufite iyo program?mwagiye mumenya Yuko kenshi abana bakora ibyo byaha kubera imyaka baba bagezemo.mwagashatse ibindi bihano byoroheje bibakwiye.reba ibyobyenda mubambitse.mutera ababyeyi agahinda kenshi cyane.

6
Manzi 2017-11-14 03:47:57

Abahinnzwe uburenganzira bwo umwana bari hehe???ubu nabwo ni ubudasa !!!

7
jphn 2017-11-14 01:13:50

mubyukuri ,umwana aba ari umwana ibi ntago byubahirije umuco wu Rwanda aho bagira bati umwana numutware Evode nahindure iri tegeko bajye bambara indi myenda itameze gutya Wenda nka kacyi ,numukara

8
joe 2017-11-14 00:07:07

ibi ni agahomamunwa. turasaba ko bikosorwa byananirana Muzehe ubwe akarira icyo abikoraho. birababaje kumva ngo umwana utaruzuza imyaka yubukure ngo yakatiwe imyaka itanu. nibabajyane mubigo ngorora muco nibakosoka babagarure muri society.

9
Kayitare 2017-11-13 23:52:45

Nabo tubifurije amahirwe masa

10
Patty 2017-11-13 18:49:58

Ariko njye ndabona imvugo mukoresha yaba umuvugizi wa RCS yaba umunyamakuru mujye mukoresha ikigo ngororamuco gereza se abana bari under 18 barafungwa ikindi muzashake imyenda yindi atari iyo yabagororwa bakuru.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza