IGIHE

Abana b’imfubyi 73 bari bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign bagiye gusezererwa

13 8-06-2019 - saa 10:50, Emma-Marie Umurerwa

Abana bagizwe imfubyi muri Jenosdie yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign, bagera kuri 73 bagiye gusezererwa muri ayo macumbi bajye kwibeshaho mu buzima bwo hanze.

Hari hashize imyaka isaga itanu abana b’imfubyi basaga 100 bacumbikiwe mu nyubako ya One Dollar Campaign Complex, iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo.

Igikorwa cyo kubasezerera giteganyijwe kuri uyu wa 8 Kamena 2019, nyuma y’icyumweru bari bamaze mu Itorero i Nkumba mu Karere ka Burera, aho baganirijwe n’inzobere mu bijyanye n’imitekerereze, inzobere mu bijyanye no kwihangira imirimo n’abandi.

Umuyobozi w’Umuryango w’abanyeshuri barokote Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), Muneza Emmanuel, yabwiye IGIHE ko abagiye gusezererwa ari bamwe muri aba bana.

Ati “Abagiye gusezererwa ni abarangije amashuri, muri bo hari abafite akazi ku buryo bashobora kwibeshaho, abandi batagafite bazafashwa kwihangira imirimo bahabwe n’iby’ibanze byo kubafasha kwibeshaho”.

Yakomeje avuga ko abo bagiye gusohoka harimo gutegurwa uburyo bw’imishinga ibyara inyungu izabafasha bakabona uko bibeshaho bakabasha gushobora ubuzima bwo hanze.

Ati “Tumaze icyumweru i Nkumba baganirizwa kuko urumva abantu tumaranye hafi imyaka itanu hari ubuzima bwo hanze batazi, niyo mpamvu byabaye ngombwa ko babanza gutegurwa kandi tuzakomeza no kubaba hafi. Abagiye gusezererwa ku ikubitiro ni 73 barangije amashuri.”

Muneza yakomeje avuga ko abazasigara muri iyi nyubako bagera kuri 52 ari abatararangiza amashuri, hakaziyongeraho n’abandi bana b’imfubyi b’abanyeshuri bacitse ku icumu batari bafite aho kuba kugeza ubu.

Mu mwaka wa 2017 hari amakuru yavugaga ko inyubako ya One Dollar Campaign yaba ishobora kuzagirwa Hotel, icyo gihe AERG yabeshyuje iyi nkuru ivuga ko ari igihuha.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yabwiye IGIHE ko iyi nyubako iri mu maboko ya AERG, ariyo igena ibijyanye n’imikoreshereze yayo.

Ati “Iriya nzu ni umutungo wa AERG niyo igena ibijyanye n’imikoreshereze yayo ni nayo izagena icyo izakoreshwa umunsi bariya bana bose bazaba barangije amashuri bageze ku rwego rwo kwigira. Icyo Leta ikora ni ukubafasha kwinjira mu buzima busanzwe bagahabwa iby’ibanze mu buzima.”

Muneza yashimangiye ko “Umunsi abana b’abanyeshuri bagizwe imfubyi na jenoside yakorewe Abatutsi bazaba bafite aho kuba, nibwo hazatekerezwa ikindi twakoresha iriya nyubako ariko ubungubu nakubwira ko nta gitekerezo gihari cyo kuyigira hotel.”

Biteganyijwe ko abana bamaze guhabwa amafaranga yo kubafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe bari buhite basezererwa kuri uyu wa 8 Kamena 2019, abandi batarahabwa ibibafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe bakaba bagumye muri iyi nyubako.

Inyubako y’umushinga wa One Dollar campaign yatangiye kubakwa mu mwaka 2010, yuzura mu mwaka wa 2014, umushinga wo kuyubaka wagombaga gutwara miliyari eshanu. Igizwe n’ibyumba 48 byo kuraramo, bine by’ubuyobozi, inzu y’inama, aho gutekera, ubwogero n’ubwiherero.

Iyi nyubako yuzuye mu 2014 yari icumbikiye abarenga 100

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kano 2019-06-11 00:12:22

Ndabona hari abari kuvuga ngo ahubwo bose bacutswe ukagira ngo hari umuntu wishimira guhora afashwa cg se kuba barisanze bameze kuriya ,batuye hariya barabihisemo....: jenoside yakorewe abatutsi yagize ingaruka nyinshi ku gihugu,ku muryango no ku bantu ku giti cyabo niyo mpamvu habaho abantu mu ngeri zose (urubyiruko,abakuze.incike...) bakenewe ubufasha by’umwihariko .icyiza nuko dufite ubuyobozi bubizi akaba ari nayo mpamvu nabonye babakurikirinye kandi bazakomeza kubasindagiza kuko nabo sibo bahuye n’akaga katoroshye "JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994.

2
murenzi samu 2019-06-10 13:12:08

bakuramaboko mumufuka Rwose bakore

3
Umusomyi 2019-06-10 04:34:47

Nanjye ndibaza aba bana bavutse ryari koko? Ubu se baracyiga muri secondaire cg ni kaminuza? Umuntu warokotse jenoside ubu afite imyaka 25 kuzamura, bibaye ari ukumufasha kwiga kaminuza sawa, naho gukomeza kubacumbikira byo sibyo kdi hari ababyeyi babuze aho baba banakuze cg bafite ubundi burwayi bubabuza kwirwanaho mu buzima.

4
Rwangabwoba Jean 2019-06-10 03:36:44

Nibyiza rwose Leta yarakoze cyanee! Nibacuke aliko muteganye kuzababa hafi mu gihe bazaba bakoze hakagira abahomba!
Harya Ababyeyi b’Intwaza bo batagira aho baba ntitwakabaye twarabahaye one dollar?

5
Nshuti 2019-06-09 18:10:43

Harya aba bana baba muri iyi nzu bavutse ryari? Umuntu ufite munsi ya 24 ans ntashobora kuba imfubyi ya jenoside. Niturangwe no kumenya kwibeshaho aho kuba ingarisi zuhora zasamye ngo leta imenemo ibiryo. Ejo hacu tugomba kuhategura uyu munsi

6
jomi 2019-06-09 08:07:42

Nyamara gutoza umwana kudakoresha amaboko ye, si byiza. Guhora ategereje imfashanyo.
Murakoze.

7
Mahoro 2019-06-09 07:04:26

Aha mukama bage bashimira Imana ko bo igihugu cyabibutse kikabafasha bityo rero nibagikorere kuko harabatarabonye ayomahirwe kandi nabo baribayakwiriye

8
Rama 2019-06-09 01:36:06

Ahubwo bose bacutswe bajye mu buzima busanzwe bamenye uko hanze hameze naho ubundi mushake uko mwagenda mubatuza bityo ukuze ashobore kugira umuryango ndetse bitezimbere nkabandi.

9
Theo nzabana 2019-06-08 13:54:13

None se mu gihe iyo mishinga itarabyara inyungu abo bana bazaba babayeho bate? bagakwiye gukomeza kubafasha kugeza igihe iyo mishinga ibyariye inyungu

10
khaliif 2019-06-08 13:47:23

Ni byiza ko mungingo y’imari ya leta ya buri mwaka ,hajya hatangazwa budget y’imfubyi z’igihugu igashyikirizwa ministeri y’imibereho myiza y’abaturage noneho ubwo RIB ikajya ikurikirana uko umutungo w’imfubyi ukoreshwa mugihugu abrya iby’imfubyi bakajya nabo babibazwa. Murakoze.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza