IGIHE

Gasabo: Abakozi ba COPEDU PLC basuye Urwibutso rwa Ruhanga, banaremera uwarokotse Jenoside

0 13-06-2019 - saa 12:44, Akayezu Jean de Dieu

Abakozi b’Ikigo cy’Imari COPEDU PLC, bakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bunamira inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Ruhanga, rwubatse mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, banaremera umwe mu barokokeye muri aka gace.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2019, nibwo COPEDU PLC yasuye uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 36 irimo abasaga ibihumbi 15 biciwe mu Rusengero rw’Abangilikani rwa EAR Ruhanga mu ijoro rimwe, ari narwo rwagizwe Urwibutso rwa Jenoside.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, rwakurikiwe no kunamira no gushyira indabo ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane ziciwe mu rusengero n’indi mibiri yakuwe hirya no hino aho Abatutsi biciwe mu nkengero z’ako gasozi.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa COPEDU PLC, Nsengimana Azarie, yavuze ko kwibuka ari ugusubiza icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside kandi bitera imbaraga abayirokotse.

Yagize ati “Kwibuka ni inshingano ya buri Munyarwanda wese, ni uguha agaciro abazize Jenoside [……]. Ntabwo rero dukwiriye kwibagirwa ibyabaye kuko ni isomo ridufasha gusigasira ubumuntu no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Yakomeje avuga ko COPEDU PLC izirikana ko urwibutso rushyinguyemo imibiri rukomeza kubungabungwa kandi n’abarokotse bakitabwaho, bisaba imbaraga zitandukanye zirimo n’ibikenera amafaranga.

Yagize ati “Ntabwo twaje kunamira imibiri, ngo dusobanurirwe amateka gusa twigendere. Twaje twitwaje n’inkunga izatuma urwibutso rukomeza kwitabwaho ndetse abarokotse Jenoside na bo tugakomeza kubaba hafi. Iyi mpano tubashyikirije izabafasha gukemura zimwe mu mbogamizi mufite kuri uru rwibutso.”

Rutabandama Emmanuel warokokeye ku musozi wa Ruhanga yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo.

Yagize ati “Tariki ya 7 Mata 1994, Abatutsi benshi batangiye guhungira muri uru rusengero rw’Abangilikani rwa Ruhanga ariko muri icyo gihe bose babaga bavanze, ibitero byagiye biza bigasaba Abahutu kwitandukanya n’Abatutsi, bamwe bakabyanga ari nabwo nyuma baje kwica Umupasiteri wari Umuhutu azira ko yanze kwitandukanya na bo.”

Mu buhamya bwe yakomeje avuga ko “Tariki ya 15 Mata 1994 nibwo haje igitero cy’abasirikare bavuye i Kanombe bafatanyije n’interahamwe, bica Abatutsi basaga 15 000 muri uru rusengero, harimo abantu 18 bo mu muryango wanjye.”

Rutabandama yashimiye FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ikaba ikomeje no gufasha Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka no kunga ubumwe.

Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Rusororo, Nduwayezu Emmanuel, yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside, ashishikariza buri wese kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yashimye inkunga ya miliyoni 1 Frw yatanzwe na COPEDU PLC, avuga ko ari iby’agaciro kubona ikigo cy’imari kiza kwiga amateka, kikanaremera uwo yasize iheruheru.

COPEDU PLC kandi yanashyikirije inkunga y’ibikoresho Nyamusanzagwa Juvénal, umwe mu baharokokeye.

Yari yarubakiwe inzu n’abagiraneza ariko atarabona ibikoresho by’ibanze birimo ibiryamirwa, intebe zo mu ruganiriro n’ibiribwa.

COPEDU PLC ni Ikigo cy’Imari kimaze imyaka 22 gitanga serivisi z’imari. Kuri ubu gishyize imbere ikoranabuhanga kuko cyatangije uburyo bushya bwo kubikuza no kwishyura ukoresheje ikarita “Debit Card” no kuba wabitsa cyangwa ukabikuza amafaranga kuri konti yawe wifashishije telefoni igendanwa “Push and Pull.”

Uyu muhango wabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba COPEDU PLC ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhanga ruri mu Karere ka Gasabo
Urwahoze ari urusengero rw'Itorero ry'Abangilikani, Paruwasi ya Ruhanga nirwo rwagizwe Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga
Abakozi ba COPEDU PLC basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Ruhanga
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa COPEDU PLC, Nsengimana Azarie, yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Rusororo, Nduwayezu Emmanuel, ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside
Abayobozi n'abakozi ba Copedu basuye, banaremera Nyamusanzagwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
COPEDU PLC yatanze ibiribwa bitandukanye mu rwego rwo kuremera uwacitse ku icumu rya Jenoside utishoboye mu Murenge wa Rusororo
Ibikoresho byo mu nzu byahawe Nyamusanzagwa Juvénal birimo intebe zo mu ruganiriro
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Alfred Nduwayezu, yashimye COPEDU PLC yaje kwigira ku mateka y'i Ruhanga no kuremera utishoboye
Nsengimana Azarie yavuze ko kwibuka ari ugusubiza icyubahiro Abatutsi bazize Jenoside kandi bitera imbaraga abayirokotse
Nsengimana ashyikiriza Nyamusanzagwa amafaranga yo kwifashisha mu kugura ibindi bikoresho nkenerwa mu rugo
Nyuma yo gusura no kuremera Nyamusanzagwa Juvénal, abakozi n'abayobozi ba COPEDU PLC bafashe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza