Abayobozi n’abakozi b’ibigo bya Akagera Business Group na Toyota Rwanda, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barimo n’abahoze ari abakozi b’Ikigo ‘La Rwandaise’, basobanurirwa amateka mabi yaranze igihugu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwo rwibutso kuri uyu wa 25 Mata 2024, abacyitabiriye bakomereza aho ibyo bigo bikorera i Karuruma mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, ahabereye ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushakashatsi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), Mafeza Faustin, yakomoje ku buryo Jenoniside yakorewe Abatutsi itatunguranye kuko na mbere hagiye hakoreshwa icengezamatwara ry’amagambo y’urwango atesha agaciro Abatutsi, agaruka kuri bamwe mu bacurabwenge ba Jenoside barimo uwitwa Habyarimana Joseph Gitera.
Ati ‘‘Uyu Habyarimana Joseph Gitera yacengeje ingengabitekerezo y’urwango ku Batutsi, binyuze mu mategeko 10 y’Abahutu yahimbye akanatangazwa muri mitingi y’Ishyaka rye yabereye muri Butare ku itariki navuze ya 27 z’ukwa Cyenda mu 1959.’’
Iby’uko Abatutsi bakorewe ibikorwa bya kinyamaswa na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byashimangiwe na Mudenge Nicole watanze ubuhamya bw’uko yarokotse, akaba n’umwana w’umwe mu bari abakozi ba ‘La Rwandaise’ bibutswe none.
Mudenge wari ufite imyaka 10 y’amavuko ubwo Jenoside yabaga, yakomoje ku kuntu abarimu batatinyaga no gufata abana b’Abatutsi ku ishuri ngo babateshe agaciro mu maso ya bagenzi babo bari bataranasobanukirwa iby’amoko.
Ati ‘‘Nigaga mu mashuri abanza, […] ndibuka hari umwarimu wanyigishaga witwaga Noëlle, uwo mwarimu twari duturanye ariko ari we unanyigisha ku ishuri. Ntabwo nibuka isomo twari turi kwiga, ariko nibuka ko yampamagaye njyenyine mu ishuri, njya imbere ntazi icyo ampamagariye.’’
‘‘Anshyira imbere y’abanyeshuri nari nambaye agakanzu k’ubururu […] impuzankano abanyeshuri biganaga cyera murazizi, kari gafite umushumi. Yafashe umushumi awuzirika mu nda cyane ageza aho ambabaza, hanyuma abwira abandi banyeshuri bose ngo barebe imbere, arababwira ngo ‘ni uku abana b’Abatutsi basa’.’’
Umunyamabanga wa IBUKA mu Karere ka Gasabo witabiriye iki gikorwa, Mukanizeyimana Solange, yavuze ko abatari bahari mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga ikanakorwa bashobora kubifata nk’amateka yahise cyera cyangwa se ashushanyije wenda ikaba itarabayeho, ariko ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari abahamya b’uko yabayeho kuko ayo mateka bayabayemo.
Umuyobozi wa Akagera Business Group, Senthil Ganesh Shenbagamoorthy, yavuze ko harebwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Isi ifite umukoro wo kwigisha abato bavuka bagakurana urukundo, ku buryo jenoside idakwiye kugira ahandi iba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!