IGIHE

Abakirisitu b’Itorero ry’Abangilikani mu rugamba rwo kwishakamo ibisubizo by’ubukene

6 13-03-2019 - saa 13:43, Akayezu Jean de Dieu

Umuco wo kwishakamo ibisubizo ni imwe mu nzira abanyarwanda bafatanyije n’ubuyobozi bwabo, bahisemo hagamijwe kwigira no kwiyubakira igihugu kidashingiye ku mpano n’imfashanyo z’amahanga.

Abakirisitu barenga ibihumbi 21 bo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, bo iyo nzira bayigeze kure kuko binyuze mu mahugurwa bahawe n’ubuyobozi bw’iri torero, bishatsemo akayabo ka miliyoni 718Frw, nta muntu n’umwe ubateye inkunga.

Ibi ariko byashibutse kuri gahunda idasanzwe iri torero ryashyizeho yo guhugura abaturage batishoboye, bigishwa uburyo bwo kwizigama bahereye ku mafaranga make, bigishwa kuboneza urubyaro, gukorera hamwe, kwirinda amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.

Ni muri gahunda y’ivugabutumwa ritozwa abemera kugaragaza mu bikorwa urukundo bakunda Imana, CCM (Church and Community Mobilization Projects), yatangiye mu 2013, igamije gufasha abakirisitu kwikura mu bukene.

Ibikorwa bimaze gukorwa muri iyi gahunda birivugira kuko muri aba baturage hari higanjemo abatishoboye.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, yavuze ko ibyakozwe n’abakirisitu bijyanye n’inshingano z’itorero.

Yagize ati “Ivugabutumwa rihindura kandi rigomba kugaragarira mu mvugo no mu ngiro, kubaka amashuri y’inshuke ahari urusengero rw’iri torero hose mu gihugu.”

“Tugomba kandi kugera ku iterambere rirambye binyuze mu guhugura abaturage, no kubaka umuryango ufite umutungo faranga.”

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta, Kangwagye Justus, yashimye uruhare rw’amadini mu guhindura imyumvire y’abaturage no kubaka umuryango nyarwanda.

Rutagamirwa Gedeon wahuguwe nk’umufashamyumvire nyuma nawe agahugura abandi, yavuze ko bahuguwe mu byiciro birimo ukubyaza umusaruro amahirwe bafite, kwihangira umurimo no kuboneza urubyaro n’ibindi.

Yagize ati “Tukimara guhugurwa muri gahunda y’itorero rihindutse rihundura aho riri, twahuguye Amaso ya Yesu (Abaturage barindwi batishoboye), twatangiye gusanga abaturage mu ngo aho bari bari, twabakoreye itsinda ryo kubitsa no kuzigama tugahura ku wa Gatatu, tukabigisha ijambo ry’Imana no kwiteza imbere.”

“Twababumbiye mu itsinda ry’abaturage 20, tubigisha kwizigama batangirira kuri 500Frw, twagiye ahantu dufata akazi k’ibihumbi 60Frw, turagakora bamaze kuduhemba tubaguriramo ihene eshatu. Nyuma y’amezi atandatu mu kimina bamaze kugabana twaguzemo izindi ihene ubwo buri muryango ugenda uhabwa ihene.”

Rutagamirwa yakomeje avuga ko hari ibindi bikorwa bitandukanye bakoze birimo kubakira umuryango umwe, kurihira amafaranga yo kwiga imyuga abana bari baracikishirije amashuri n’ibindi bikorwa bigaragaza impinduka muri Paruwasi ya Gahondo.

Muri rusange imiryango yose yahuguwe muri iyi gahunda ni 21 671 naho abakirisitu bavutse bushya ku bw’umwuka ni 8,917 mu gihe imiryango yahawe ubwisungane mu kwivuza ari 18 267, abana bo mu miryango 11 292 bari mu mashuri kandi biga neza bakabona ibikoresho n’ubushobozi nkenerwa.

Hari kandi n’ibikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene birimo inka 333 zifite agaciro ka miliyoni 55.8Frw zahawe abaturage.

Hari abahawe amatungo magufi agera ku 16 890 afite agaciro ka miliyoni 174.9Frw.

Imiryango igera kuri 537 yubakiwe inzu mu gihe izigera ku 1.915 zasanwe. Haguzwe ubutaka 394 bufite agaciro ka miliyoni 68.5Frw, hubakwa ibyumba by’ubwiherero 1 968 byatwaye asaga miliyoni 50Frw, mu gihe ibyumba by’ubwiherero byavuguruwe ari 4 636 byatwaye miliyoni 28.5Frw.

Iyi gahunda yakorewe muri Diyosezi 11 z’Abangilikani; iya Butare, Shyira, Kigali, Shyogwe, Kibungo, Kivu, Byumba, Gasabo, Gahini, Kigeme na Cyangugu.

Hari kandi abakirisitu bo mu Itorero AEBR Paruwasi ya Nyagahanika n’iya Akagera ndetse n’abo mu Itorero rya EPR, Paruwasi ya Gitarama.

Abakirisitu bamurikiye ubuyobozi ibyo bagezeho muri gahunda ya CCM
Izi ni inka abaturage bagiye bigurira bo ubwabo bakaziha bagenzi babo
Umuyobozi Mukuru w'Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda
Kangwagye Justus yabwiye abakirisitu ba EAR ko ntawaraze abanyarwanda ubukene
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo, Kabera Vedaste
Umuyobozi wa Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Kalimba Gerard yavuze ko umukirisitu agomba kuba abayeho neza
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Rusiribana Jean Marie yasabye abaturage gusigasira ibyiza bagezeho
Uyu mukecuru yatanze ubuhamya bw'uko umugabo we yari umusinzi ariko akaza guhindura imyumvire kuri ubu urugo rwabo rukaba ari urw'abakire kandi mbere bari abakene
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
PRUDENCE 2019-03-14 03:48:02

Well Imana ishimwe kubwa CCMP,Iyi niyo nshingano nyayo y’itorero dukure mu mwuka no mu mubiri

2
sezikeye 2019-03-13 13:24:20

Ni ngombwa ko dukora kugirango tubeho kandi tukiteza imbere.Ariko nk’Abakristu,ntitukibagirwe inama Yesu yadusabye muli Matayo 6 umurongo wa 33,hadusaba "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana".Yesu yashakaga kutubwira ko tutagomba guhera mu byisi gusa,ahubwo tugomba no gushaka Imana.Urugero,Yesu yadusabye kwiga neza bible kandi tukajya kubwiriza abantu mu ngo zabo,mu masoko,etc...nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Tukabikora ku buntu,tudasaba umushahara cyangwa icyacumi kuko cyari kigenewe Abalewi gusa.Umurimo w’Imana tugomba kuwufatanya n’akazi gasanzwe kugirango tubeho.Abumvira iyo nama Yesu yaduhaye,azabazura ku munsi wa nyuma nkuko Yohana 6 umurongo wa 40 havuga,abahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.

3
Andre Musingwa 2019-03-13 11:53:41

Abakristu cangwa abaturage ntabwo aribo bishakamwo ibisubizo,ni uguhenda abakristu n’abaturage!Leta niyo ishaka ibisubizo by’abaturage.Uregero:mwibaza ko iyo hataba leta yashishikarije ubwicanyi,mwibaza ko hari kubaho genoside yakorewe abatutsi??No,never!Ubutegetsi(leta) niyo yabibashizemwo!Ibibazo by’abaturage bitorerwa ibisubizo n’abategetsi(leta),apana kubeshya abaturage ngo bishakemwo ibisubizo,mugihe mwebwe abategetsi(leta) mubayeho nka empereur Bukasa,cangwa se nk’umwami wa Arabie Saoudite.

4
Alice 2019-03-13 11:06:12

Naba nabandi twe muri ADEPR nukuyadukuramo gusa twarumiwe

5
Andre Musingwa 2019-03-13 10:58:24

Ariko Afrika tuzahora mu myaka 2000 mbere yuko Yesu avuka!!!Nimba urwanda rwarasinye amahame ya ONU,ubundi idini nicyo kimwe na societe runaka cangwa se ishyaka.Bibeshwaho na Leta.Umuturage ntiyarakambye kubura amafunguro n’uburo bwiza,kwiga n’ukwivuza,ibyo byose ni inshingano za Leta!Afrika ntagihugu nakimwe cyaho gihemba umuturage wacyo gushika yitabye Imana.Aba fonctionnaires nibo bonye barekuriwe amafranga ya peansion,none se abahinzi n’aborozi ntibaba barakoze?Mituel ni inshingano za leta!Umuturage udafise akazi,leta ikwiye kumuhemba ayamubeshaho mukurindira kwaronka akazi!Soma neza amahame ya ONU urwanda rwasinye.Na contistitution y’Urwanda mbona yuzuza ibya ONU.

6
Josee 2019-03-13 07:37:42

Murabakozibimanapeeee andimadinarebereho MBA muitorero rikomeye Ariko mbapucyiciro cyambere nambaye Ubuse nabuze nuwanyibuka Ngo ampere umwana imishinga Kdi ntawutanzi mpasengeye15ans ntawandemeye sinarinziko habaho abantu nkabape!!!!

Kwamamaza