IGIHE

Abakeneye gutura mu mudugudu wa Vision City bahawe amahirwe ku igabanuka rya 60%

36 12-08-2019 - saa 12:24, IGIHE

Ikigo Ultimate Developers cyahaye amahirwe abantu bose bashaka gutura mu mudugudu ugezweho wa Vision City, uherereye mu mujyi wa Kigali mu mudugudu wa Gacuriro, mu Karere ka Gasabo.

Vision City igizwe n’amacumbi y’ubwoko butandukanye, harimo inyubako zigeretse zifite ibyumba kuva kuri 3 kugeza kuri 5 ndetse na za apartments. Izo nyubako zubatswe ku buryo mu nzu no hanze yayo hatanga umutuzo utaboneka ahandi.

Urimo kandi ibikorwa remezo byo ku rwego ruhanitse, ibibuga byo kwidagaduriramo bibereye imikino y’abana n’abakuru, ubusitani bwiza bwakorerwamo ibikorwa rusange bitandukanye, byose bifasha mu kwisanzura nko mu rugo muri uyu mudugudu w’icyitegererezo.

Ibyasabwaga ku cyiciro cya mbere n’icya kabiri byakuweho ku nzu nkeya zasigaye kandi amahirwe yahawe abantu bose.

Mbere amahirwe yari yahawe abakozi ba leta batari ku rwego ruri hejuru y’Umuyobozi w’Ishami cyangwa urwo bingana, ndetse byasabaga ko umuntu aba ari ubwa mbere agiye gutunga inzu haba no ku wo bashakanye ku bashyingiwe.

Mu macumbi yashyizwe ku igabanywa rya 60% by’igiciro gisanzwe harimo amacumbi y’ibyumba bibiri yashyizwe kuri miliyoni 63 Frw; ay’ibyumba bitatu yashyizwe kuri miliyoni 94 Frw n’amacumbi y’ibyumba bine yashyizwe kuri miliyoni 108 Frw.

UDL ivuga ko muri uyu mushinga, abakorana na banki bitagoye kubonamo inyubako kuko boroherejwe.

Yagize iti "Uruhare rw’umuguzi ubundi rusabwa na banki rungana na 10% by’umwenda wifuzwa ntabwo ari ihame; banki zizaguha inguzanyo ku nyungu ya 11% yishyurwa mu myaka 20. Bityo inguzanyo igomba kwishyurwa buri kwezi.”

Igihe umuntu yaba yishyura ku mwenda wa banki 100%; ku nzu y’ibyumba bibiri yaba yishyura 650,000 Frw ku kwezi, ku ya bitatu akishyura 977,000Frw naho ku y’ibyumba bine akishyura 1,120,000 Frw.

Naho mu gihe yaba afashe umwenda wa banki yishyiriyeho 10%, yajya yishyura 585,000 Frw ku nzu y’ibyumba bibiri, 879,000 Frw ku nzu y’ibyumba bitatu na 1,000,000Frw ku nzu y’ibyumba bine.

Icumbi ry’ibyumba bibiri riri kuri metero kare 116, rigizwe n’ibyumba bibiri byo kuraramo, ubwogero n’ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni n’ububiko, imbuga yo hanze yisanzuye n’ibindi.

Icumbi ry’ibyumba bitatu ryo riri kuri metero kare 199, rigizwe n’ibyumba bitatu byo kuraramo, ubwogero bubiri n’ubwiherero bubiri, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni n’ububiko, icyumba gihagije cy’umukozi n’imbuga yo hanze yisanzuye.

Icumbi ry’ibyumba bine ryo riri kuri metero kare 208, rigizwe n’ibyumba bine n’ubwogero bubiri, ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni n’ububiko n’imbuga yo hanze yisanzuye.

Impapuro zuzuzwa n’abasaba guhabwa inyubako muri Vision City ziboneka ku rubuga rwa UDL, kopi zujujwe kandi zisinye zikoherezwa kuri [email protected] Ushobora no kubahamagara kuri 0786341054, 0788581940 na 0783652097.

Kumenyesha abasabye bemejwe bizakorwa mu mpera z ‘Ukwakira 2019.

Abifuza gutura mu mudugudu wa Vision City boroherejwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
Niyonzima 2019-09-17 13:07:11

Ibibintu biratangajep ubundic abaciriritse nibande bakwigondera iyonzukoko umuntu uciriritse nifunguro abarikibazo
Ahubwo nabifite bagikodesha nahwabakenebarumiwe

2
Niyonzima 2019-09-17 13:07:10

Ibibintu biratangajep ubundic abaciriritse nibande bakwigondera iyonzukoko umuntu uciriritse nifunguro abarikibazo
Ahubwo nabifite bagikodesha nahwabakenebarumiwe

3
nazoli 2019-08-29 05:22:58

Mujya kubaka mwagombye kuba mwarabanje gukora sondage mukareba ubushobozi bw’abantu. Buriya ariya mazu azajya agurwa n’abanyamaganga apana abanyarwanda. Umuvandimwe uoze imibare hariya hejuru yerekanye ko bidashoboka birutwa nuko wagura ikibanza cyawe kuri 5 000 000M ukacubaka kuri 30 000M ukakizitira ugatura iwawe utagiye murusisiro hanyuma ukazakiraga abawe. Abafite kurufaranga muraryimara.

4
Rutikura 2019-08-13 11:40:49

Nge ayo ma million yampe nonaha nkubakiremo inzu ya rukarakara iri kuri standard, yewe inarusha izo zanyu quality n appearance. Ariko sha mwize he?

5
Rutikura 2019-08-13 11:40:47

Nge ayo ma million yampe nonaha nkubakiremo inzu ya rukarakara iri kuri standard, yewe inarusha izo zanyu quality n appearance. Ariko sha mwize he?

6
Bugingo 2019-08-13 09:25:20

Ariko mwari muzi ko umukozi ufite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga ari hagati 600k na 750k, babarirwa Ku mitwe y’intoki. Ese u undi twibaze ko akazi Atari umu nani umuntu yahawe n’ababyeyi. Ubwo ideni yafata ryazjshgurwa rite?? Nje niyo yaba igura 20milion sinayigura, kuko haraho waja ugakuramo inzu nziza, urutoki n’inka yiyongeyeho. Kdi burya ntibazababeshye inzu nziza nicyo wayiririyemo.

7
alias 2019-08-13 08:33:24

Mubyukuri ndemeranya nabavuga ko amafaranga arimeshi kuko kwishyura 1,120,000 Frw buri kwezi ubwo urumva nawe ko uyabona cyeretse minister kuko urebye mu mwaka wajya wishyura 13,440,000Frw wayakuba imyaka makumyabiri 268,800,000Frw ngaho bwira kweri undebere inyungu Bank ifitemo? fata 268,800,000-108,000,000=160,000,000frw iyo ninyungu ya bank gusa bivuzeko buri kwezi bank yunguka kumuntu amafaranga 66,667frw.

8
nyiramariza suzana 2019-08-13 07:22:02

Ariko noneho ndumiwe, 94.000.000Frw nizo bavuga z’abaciriritse, hanyuma se iza 15,000,000Frw, yewe tuzaguma dukodeshe iza 30,000Frw kugeza igihe Leta yacu itureberera izaduha izidukwiye!

9
ABIDAN NIGIRENTE 2019-08-13 05:08:14

NDABONA BIREBA ABISHOBOYE.MUZUBAKE NIMIDUGUDU Y ABAREZI USHINGIYE KUGIHEMBO NAMWE MUZI BAHABWA.

10
MUHIRE Fulgence 2019-08-13 04:29:17

T

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza