Abakandida bigenga mu matora y’Abadepite bemerewe gutangira gushaka abashyigikira kandidatire zabo

2 13-06-2018 - saa 14:53, Cyprien Niyomwungeri

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yahaye uburenganzira abifuza kuba abakandida bigenga mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bwo gutangira gushaka ababasinyira.

NEC yatangaje ko iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018 kikazarangira ku wa 25 Nyakanga 2018, bigakorwa hagati ya Saa moya za mu gitondo kugeza Saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kugira ngo umukandida wigenga yemererwe gutanga kandidatire ye ku giti cye asabwa abantu 600 b’inyangamugayo bamusinyira bemeza ko uwo muntu na we bamuziho kuba ari inyangamugayo.

Amatora y’Abadepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda baba muri Diaspora no ku wa 3 Nzeri 2018 ku baba imbere mu gihugu.

Nk’uko Iteka rya Perezida rigena iminsi y’amatora n’igihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ribiteganya, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bitangire ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Uretse abiyamamaza banyuze ku iturufu y’imitwe ya politiki, abigenga bemererwa kwiyamamaza ku giti cyabo. Abigenga basabwa kandi kugira nibura amajwi 5% kugira ngo abone intebe mu Nteko.

Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko, atarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo. Nta diplome z’ikirenga zisabwa.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora isaba imitwe ya politiki yose gutanga urutonde rw’abo bumva bazaba abakandida. Imwe mu mitwe ya politiki ikaba ikomeje gushaka abakandida bazayihagararira ihereye ku mudugudu.

Mpayimana Philippe wari wariyamamaje mu matora y'Umukuru w'Igihugu ni umwe mu baherutse gutangaza ko aziyamamariza kuba Umudepite nk'umukandida wigengaMpayimana Philippe wari wariyamamaje mu matora y'Umukuru w'Igihugu ni umwe mu baherutse gutangaza ko aziyamamariza kuba Umudepite nk'umukandida wigenga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gishoma 2018-06-13 22:06:06

Abantu bagir’isoni nke rwose. Ubundi umudepite ahagararir’agace runaka ni nako yimamarizamo gusa. Ni naho yakagombye gusab’imikono. Ubundi ko minijust itanga extrait du casier judiciaire yerekanako umuntu ari indakemwa mu mico no myifatire bagiye baka iyo document aho kwitez’amenyo y’abasetsi? Ko byose twabikopeye hariya twatangiriy’urugamba rwo kubohor’igihugu ni kuki tutanabakopera uburyo bwo gutora abadepite? Ntawavuga ibya perezida kuko naho perezida wabo ntabwo babon’undi umusimbura.

2
Amazing 2018-06-13 10:27:53

Gusaba umukandida wigenga gusinyirwa n’abantu mu gihugu hose!! Ibi bintu nta handi biba ku isi. Depite yagombye guhagararira akarere akomokamo, atuyemo cyangwa akoreramo. Kuki umuntu ku giti cye yakwakwa ibya ngombwa birenze ibyakwa amashyaka, bikarangira ahubwo amenshi nta no kwiyamamaza akoze, akamamaza RPF ibindi bikikora. Ubu Deals se ntizarangiye se? Utazirimo azisanga mu nkiko yasinyishije abantu bapfuye. Itatiki iratinze ngo tubihe umugisha bive mu nzira.

Kwamamaza