IGIHE

Abahinzi bakorana na Kinazi Cassava Plant bamazwe impungenge z’isoko ry’umusaruro wabo

2 8-08-2019 - saa 19:56, Sekamana Mathias

Abahagarariye amakoperative akorana n’uruganda rukora ifu y’imyumbati rwa Kinazi Cassava Plant, bamazwe impungenge z’isoko ry’umusaruro w’imyumbati yabo ubwo baganiraga n’ubuyobozi bw’uru ruganda kuri uyu wa gatatu ku cyicaro cyarwo mu Karere ka Ruhango.

Ibiganiro byari bigamije kureba niba umusaruro abahinzi bazabona mu gihembwe cy’ihinga A, kizatangira muri Nzeri ufite isoko.

Amakoperative yose hamwe azagemura toni 4, 123 mu gihe uruganda ruzakenera umusaruro uri hagati ya toni 5,000 na 6,000.

Icyari kigambiriwe muri ibi biganiro ni ukumenya niba nta muhinzi uzabura isoko ry’umusaruro we.

Umuyobozi wa Kinazi Cassava Plant, Nsazabaganwa Emile yabwiye abahagarariye amakoperative ko ubuyobozi bwamaze kwemera ko nibigaragara ko abahinzi bafite umusaruro uruta ubushobozi bw’uruganda, ruzongererwa ubushobozi bukikuba inshuro nyinshi.

Ati “Abayobozi bemeye ko nibiramuka bigaragaye ko umusaruro ari mwinshi muri aka gace, uru ruganda ruzakubirwa ubushobozi inshuro zishoboka.”

Yavuze kandi ko batazabura umusaruro batunganya kuko bafata n’uw’abandi bahinzi batari mu makoperative akorana nabo gusa.

Yongeyeho ko nta mbogamizi z’ibiciro abakiriya b’ifu y’imyumbati ya Kinazi bakwiye kugira kuko ubu igiciro cyamanutse kikagera ku mafaranga 300 y’u Rwanda.

Ati “Mu gihe umusaruro w’imyumbati wari warabuze tuwuvana hanze ikilo cyaguraga 1600 FRW ariko ubu kuva muri Gicurasi uyu mwaka ikilo kigura 300 FRW abantu bakaba bakwiye gukoresha gusa ifu nziza yujuje ubuziranenge ariyo ya Kinazi”.

Abahinzi kandi bakanguriwe gukoresha amafumbire kugira ngo bongere umusaruro ku buso bahinga.

Ati “Iyo mudakoresha amafumbire murahomba, bigatuma mubona amafaranga tubaha ari make, ariko ushobora kubona umusaruro mwinshi ku buso buto, waragize n’imvune nkeya.”

Yongeyeho ko umuhinzi utazajya yerekana icyangombwa ko yakoresheje amafumbire, azajya akomeza kugirwa inama, bityo akangurira abayobozi b’amakoperative kubwira abanyamuryango kwihutira gushyira mu bikorwa iyo gahunda ya leta.

Mu rwego rwo kugerageza kugabanyiriza abahinzi imvune, uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi rwatangiye kwakira imyumbati idatonoye kuva kuwa 7 Kanama kuko hari abahinzi bagiye bagaragaza ko ari imbogamizi kuri bo, kandi uruganda rukaza kuyifatira.

Abahinzi babwiwe ko Kinazi Cassava Plant izakomeza kubabera isoko rihoraho ry’umusaruro wabo kandi ku giciro cyiza.

Ati “Tuzakomeza kubabera isoko rihoraho ryiza ry’umusaruro wabo kandi ku giciro cyiza.”

Ikilo cy’ifu ya Kinazi kigura amafaranga y’u Rwanda 300 ku ruganda na 350 ahandi wayisanga hose mu gihugu.

Hari kandi iguriro ryo kuri murandasi ku rubuga rwitwa Murukali.com aho ugurira ifu bakayikuzanira iwawe ku giciro cya 350 Frw ku kilo.

Nsanzabaganwa Emile yabwiye abahinzi ko bagomba gukoresha ifumbire
Uru ruganda rwemereye abahinzi ko rushobora kongera ubushobozi bitewe n'umusaruro wabo
Abahinzi baganiriye n'uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rubizeza isoko ry'umusaruro wabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Umucyo 2019-08-09 07:14:35

Kinazi mumaze kuba indashyikirwa rwose kandi turabashyigikiye musigaye mutunganya ifu iryoshye nziza kandi mukishyurira kugihe mugafasha abahinzi mbese abahinzi b’imyumbati twese turanezerewe mukomereze aho turabashyigikiye

2
Umucyo 2019-08-09 07:14:33

Kinazi mumaze kuba indashyikirwa rwose kandi turabashyigikiye musigaye mutunganya ifu iryoshye nziza kandi mukishyurira kugihe mugafasha abahinzi mbese abahinzi b’imyumbati twese turanezerewe mukomereze aho turabashyigikiye

Kwamamaza