Abahinde 11 birukanwe mu Rwanda

9 12-10-2017 - saa 08:36, Herve Ugirumukunda

U Rwanda rwirukanye Abahinde 11 nyuma yo gusanga bakora imiti batabifitiye uruhushya ndetse n’uburyo binjiye mu gihugu bugakemangwa.

Abo Bahinde biganjemo abasore bari bagaragaye mu cyumweru gishize mu itangazamakuru bavuga ko bamaze icyumweru bafunzwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, batabaza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cyabo, Sushma Swaraj.

Times of India ivuga ko batiye telefoni umwe mu babarindaga muri gereza bakohereza ubutumwa umutware w’ubwoko bwabo witwa Siddappa kuri WhatsApp, bamubwira ko Polisi y’u Rwanda yatwaye telefoni zabo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Butera Yves, yabwiye IGIHE ko abo Bahinde bose bamaze kwirukanwa mu Rwanda bagasubizwa mu gihugu cyabo kubera ko bakoraga ibinyuranye n’ibyo viza bari bafite zibemerera gukora.

Ati “Bafashwe bacuruza ibyitwa imiti ariko nta cyemezo cy’ubuziranenge bafite. Ndetse n’iyo miti bayikoreraga aho bararaga, byumvikana ko nabyo ubwabyo byari biteye impungenge n’imbogamizi ku bari kugura iyo miti.”

Butera yakomeje avuga ko bagikurikirana uburyo babonyemo viza ibemerera kwinjira mu gihugu kuko n’ubu bitarasobanuka neza.

Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Shivamogga, Abhinav Ashok Khare, wabwiye ikinyamakuru Deccan Herald ko nawe atarasobanukirwa uburyo abo Bahinde bo mu bwoko bwa Hakki Pikki binjiye mu Rwanda, kuko amakuru afite avuga ko buriye ubwato buza muri Afurika bavuga ko bagiye gucuruza imiti ikomoka ku bimera.

Khare yakomeje atangaza ko nibagera mu Buhinde bazakorwaho iperereza basanga hari amategeko batubahirijwe bagafungwa.

Ubwoko bwa Hakki Pikki, abirukanwe mu Rwanda babarizwamo, ni abaturage baba mu ishyamba batunzwe no guhiga. Muri Gashyantare uyu mwaka Leta y’u Buhinde yashyizeho gahunda yo kubatuza mu nsisiro ariko bavuga ko itabahaye ubutaka bwo kwimukiramo bifuza.

Icyo gihe bavuze ko Leta nitabaha aho kwimukira heza mu gihe cy’iminsi 15 bazakora imyigaragambyo yo kwambara ubusa, ariko ntabyo bakoze, kugeza n’ubu baracyasaba leta ubutaka.

Urubuga makemytrip.com ruvuga ko aba Hakki Pikki bazwiho kuvuga indimi zitandukanye kuko birirwa bazerera n’imiryango yabo bari mu bikorwa by’ubucuruzi, abagore bacuruza amasaro, abagabo bacuruza imiti gakondo.

Undi muco udasanzwe ku baturage bo muri ubu bwoko, ni uko umugore ari we ukwa umugabo, kandi akitwa umutware w’urugo; dore ko abagabo kenshi baba badahari bagiye gushaka amaronko.

Iyi foto niyo bivugwa ko boherereje bene wabo mu Buhinde bavuga ko bafungiwe mu Rwanda
Abaturage ba Hakki Pikki, baba mu ntara zitandukanye z'u Buhinde
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fatuma 2017-10-12 14:58:44

Murwanda turabakire pe ,harimo nabatambaye inkweto

2
ukuri 2017-10-12 07:52:18

abahinde iyabaga ahubwo iki cyibazo nyrubwite akacyirebera usanga uwize kudoda bamuhaye gucunga abakozi 100 musure ibigo muzababona benshi Fair ho biteye ubwoba cyakoze ibyabo bimenyekanye hari byinshi byakira mugere muri za campony zabo MFI nizindi imisoro bishyura 20% hama abanyarwanda tugasigara turuha twishyura uko bikwiye unuhinde uza murwanda agakorera 2000$ yarize nko gucunga amatungo bakamushyira kubaka umuhanda ... nibindi nibindi ibyo 2000$ byose yohereza iwabo ntanicumi aguzemo ikintu tutabariyemo ibyo baba bibye abahinde police ibishoboye yamenya ibyabo tuzisanga baratuvangiye. kandi twiyemeje ko ntawasenya tureba ninayompamvu tutabuemeranya nabo bantu batatwifuriza ibyiza badaahaka ko dutera imbere ...

3
gus 2017-10-12 03:51:11

bagira isuku nye!!

4
Habimana 2017-10-12 03:24:32

Bajye no muri FAIR CONSTRUCTION harimo abazanywe na mwenewabo ariko ntacyonbamaze. Ntacyo bazi. Nyamara barutishwa abenegihugu...!

5
kakule 2017-10-12 03:16:17

Ibiro by’abinjira n’abasohoka barebe no muri SHAHANSHA FOREX BUREAU ikorera imbere ya HOTEL ISIMBI ,naho habamo abahinde benshi cyanee,ukibaza ukuntu imigration yahaye abantu Visa yinjira mu gihugu cy’u rwanda baje kuvunja amafaranga kandi abavunjayi biringwa mu mugi MVK yarabuze aho kubashyira.

6
emmy 2017-10-12 03:08:49

leta nizeyirukane nabari muri fair bamereye abanyarwanda nabi babavuna amaboko kereka nb aricyocyabazanye.

7
KARIM 2017-10-12 02:17:14

Abahinde benshi bari murwanda iyo ubacunze usanga bafite visa z’ubukerarugendo kdi batuye cg bakora business.
Mukore igenzura mubigo n’inganda zabo muzabahasanga benshi. ikigo nkorera cyabo nizo gusa bifitiye, baherutse gushwana bararegana bashinzanya kutagira ibyangombwa, bituma bamwe bibaviramo guhambira barataha.
Icyakabiri muzagenzure Degree zabo cyane abafite PhD, doctors, muzambwira icyo mwabonye.

icyo mbashima n’uko ari abahanga mubucuruzi, ahoho ntawabahiga. icyo buri wese yakibigiraho ariko kandi imikorere yabo ntuzayifatireho urugero kuko ni mibi cyane.

8
ukuri 2017-10-12 02:12:58

iyabaga leta yabashaga gukira iperereza kubahinde bari muri iki gihugu biteye ubwoba. mubihugu by ibituranyi ho baranatuye ubu murwanda naho vuba cyane... ntitwanze abanyamahanga ariko dutunge abazima ibaze abantu batinyuka kugira uruganda rw imiti murugo rwose police ibashije kumenya ibyabahinde bari murwanda byatugirira akamaro bishe ibintu byose nabajura sinibaza impamvu tubyemera...

9
Jeanne 2017-10-12 02:07:18

Aba ni babandi bacuruza imiti ivura uruhara no gukuza umusatsi ku bagore?birirwa bazenguruka umujyi

Kwamamaza