Abagenzacyaha ba RIB bagiye guhabwa umwambaro ubatandukanya n’abakozi basanzwe

6 6-06-2018 - saa 18:54, Cyprien Niyomwungeri

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bagiye guhabwa umwambaro wihariye uzatuma abantu babagana babatandukanya n’abandi bakozi.

RIB ifite inshingano nyamukuru zo gukumira ibyaha, gutahura ibyaha byakozwe no kugenza icyaha. Hashize amezi abiri abakozi b’uru rwego rwahuje imirimo y’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe iperereza ku byaha batangiye gukora, ariko bamwe bagaragaza ko bigoranye kubamenya kuko nta mwambaro wihariye ubaranga.

Mu itangira gukora ry’uru rwego, Polisi y’Igihugu yarushyikirije abari abapolisi 463, bakuramo umwambaro wayo, bambara imyenda y’abasivile basanzwe.

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Jeannot Ruhunga, yavuze ko abakozi ba RIB bagiye guhabwa umwambaro wihariye uzatuma abakeneye serivisi zabo babasha kubamenya.

Yagize ati “Ikituranga ni ikarita igaragaza ko umukozi avuye mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, ariko ubu twatanze amasoko agendanye n’umwambaro, aho umukozi wese w’uru rwego azaba ari, azaba yambaye umwenda utuma umuntu umugana umutandukanya n’abandi bakozi.”

Yongeraho ko iyi myenda izaba itandukanye n’impuzankano ya Polisi cyangwa iya Gisirikare.

Ati “Uzaba ari umwambaro umuranga nk’uko ubona Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka bafite umwenda ubaranga, Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, natwe hari ubwoko twatekereje dushyira mu masoko ku buryo mu gihe kitarambiranye tuzaba dufite umwenda udutandukanya n’undi muturage uri mu kazi gasanzwe.”

RIB itangaza ko bizatwara nk’amezi ane kugira ngo abagenzacyaha babe batangiye kwambara uyu mwambaro ubaranga. Uru rwego ntabwo rugizwe n’abaturuka mu nzego z’umutekano gusa ahubwo harimo n’abasivile bagiye bafite ubumenyi butandukanye.

Itegeko rishyiraho RIB risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Runashinzwe gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa. Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

Runafite mu nshingano gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.

Uru rwego kandi rufite inshingano zo gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa, hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa, kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya n’ibindi.

U Rwanda kandi rwashyizeho Ishuri Rikuru ry’Igihugu ryihariye rishinzwe kwigisha Iyubahirizwa ry’Amategeko. Mu nshingano z’iri shuri harimo gutegura no gutanga inyigisho zongerera ubumenyi abagize Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha n’abandi bagana iri shuri mu bijyanye n’inshingano z’izo nzego.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Jeannot Ruhunga
Icyicaro gikuru cya RIB giherereye Kimihurura

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
yego 2018-06-07 11:47:48

Ariko RSSB ifite bibazo ki turagowe ababantu ntibashaka kwishyura n’amafarumasi privee ubu yose arimo kwanga gukorana nabo ntibishyura abakozi ba leta twabuze imiti urajya aho wayikuraga bati RSSB ubu ntidukorana ni hatali

2
UKURIKIYENYAGASANI Deo 2018-06-07 07:47:05

Byaba byiza bambaye nka FEDERAL BUREAU OF INVESTIGATION (FBI) kuko ubona Bambara neza cyane rwose, mbese ntibatandukane n’abasivile cyane kuko nubundi nibo bazaba bakorana nabo cyane, Gusa ikindi nakongeraho nuko uru rwego rwaje rukenewe,

3
Bosco 2018-06-07 03:16:56

iryo shuri rikuru kugirango urigeremo utabarirwa muri biriya byiciro bisaba iki?

4
Matsiko 2018-06-07 01:44:29

Ndashaka gusobanuza RIB ifite ubushobozi bwo kuba wenda yakwinjira mubitaro bya Nyanza ikagenza ibyaha kuri ruswa yahabaye batanga akazi kubafiromo n’ababyaza baheruka gushyira mukazi wenda ikabaza Akarere kuko icyo kibazo kakizi, Ntababeshye byarambabaje nabwiwe na mugenzi wanjye we wari warambagijwe yaratanze 500000frw njyana ibyangombwa mwibanga dore ko ariko babitangaga umunsi wo gukora ntibanatuma nkora ntamenyeshejwe icyo nzira kuko babyakira bambwiye ko byuzuye, Hashize nk’iminsi itatu wamugenzi wanjye ati twebwe barimo kutwereka aho tuzakorera ndumirwa mubajije uko byagenze ati wahururaga utazi kata twari twaratanze akantu ibyo byawe ukangisha ngo uzakora ibizami ntaho biba uzabikora batanagutoranya? Bucyeye nigirayo kubaza ushinzwe abakozi uko byagenze aransuzugura bitabaho ngo nzagashakire ahandi siho haba akazi honyine , naje kumenyako mubagahawe hari harimo umusore witwa David wari waragatangiye mbere yuko iyo ngirwa kizamini ikorwa nawe agashaka abandi barimo nuwo mugenzi wanjye washatse kundangira niba nabona 500000 akanyereka uko twabona akazi nkayabura. Nakekaga ko ubwo Aba DAF minisante ibahagaritse natwe tuzabona ubutabera kuko na Hariya mu bitaro byagaragariraga buri wese cyane ko uwo mugenzi wanjye yaje kumbwira ko batarakizera neza kuko Akarere kabanje kwangira Ubuyobozi bw’ ibitaro kubahemba ariko yongeraho ati ariko ntibizoroha kuko ubuyobozi nabwo ntibwabyemera kuko bariyemo agatubutse.Mukwanzura aka karengane byibuze ababigizemo uruhare bagaragazwe babihanirwe , Nshimiye RIB icyo izakora kuri iyi ruswa yagaragaye mugutanga aka kazi kandi Akarere ka Nyanza kayifiteho amakuru kuko mugenzi wanjye ntashatse kuvuga amazina yambwiyeko Mayor yabasuye arikumwe n’ inzego za Police n’ingabo agasa naho yiyama ushinzwe abakozi kumikorere ye mibi ikemangwa adasize Ubuyobozi bw’ibitaro muri rusange. Mukurangiza niyo ntabona akazi hariya nzakabona ahandi ariko ibyambayeho ntibizabe kubandi murakoze.

5
Senghol 2018-06-06 23:05:00

Ibigonderabuzima byo mu Rwanda ntibigitanga Serivise nziza,ntabmiti bikigira muri make biri hafi gufunga kuberako bitakishyurwa na RSSB. Abaheruka kwishyurwa vuba Ni December 2017 ,nimutabare abaturage.

6
Rwibutso jean claude 2018-06-06 14:21:56

byaba byiza bambaye inyambaro ibaranga kbs RIB nabonye ikora neza

Kwamamaza