IGIHE

Abafungiwe ibyaha bya Jenoside basabwe kwiyambura ipfunwe bagasaba imbabazi abo bahemukiye

2 9-10-2019 - saa 09:39, N.Kubwimana Janvière

Abafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bari muri Gereza nkuru ya Musanze, basabwe kwiyambura umwambaro w’ipfunwe bagifite bakemera ibyaha bakoze ndetse bagasaba imbabazi abo bahemukiye.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Kabiri ubwo bahabwaga inyigisho zirebana n’ubumwe n’ubwiyunge, hagamijwe guhuza imiryango yiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abakoze Jenoside ubu bafungiwe muri gereza ya Musanze

Kugeza ubu muri Gereza nkuru ya Musanze ifungiwemo abagera kuri 213 bakoze ibyaha bya Jenoside. Muri bo 150 nibo bamaze kwandika amabaruwa basaba guhuzwa n’imiryango bahemukiye bakayisaba imbabazi, mu gihe imiryango 38 imaze guhuzwa n’ababahemukiye bagasabwa imbabazi nabo bakemera kuzitanga

BazimenyaEzechiel waganiriye na IGIHE, yemera uruhare rukomeye yagize mu iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Mukingo, ariko akaba yarasabye imbabazi kandi akazihabwa.

Ngo byatumye abona amahoro mu mutima we. Yagize ati “ UbwoJenoside yabaga nari Burigadiye mu cyahoze ari Komini Mukingo, ninjye watangaga imbunda. Hari imiryango myishi ubu yazimiye indi isigara ari impfubyi kubera njye, nyuma ya Jenoside nahungiye muri Congo, ngarutse mu 1996 nibwo nafunzwe”.

Akomeza ati “Nyuma yo gukomeza guhabwa inyigisho ku bumwe n’ubwiyunge, nibwo nateye intambwe nsaba imbabazi imiryango yose nahemukiye, ubu umutima wanjye waratuje, niyo mpamvu abagifite ipfunwe ryo gusaba imbabazi abo bahemukiye baracyiboshye, nibabohoke basabe imbabazi”.

Bamwe bo mu miryango yabuze ababo mu 1994 nabo bavuga ko bahisemo gutanga imbabazi ku babahemukiye, gusa bakabasaba no gutinyuka bakagaragaza aho imibiri y’abo bishe iherereye igashyingurwa mu cyubahiro.

Ndangamira James warokotse Jenoside yagize ati “Nanjye ndi umwe mu bagizwe imfubyi n’urutonde n’imbunda byatanzwe n’uyu mugabo Barimenya ngo babone uko bica Abatutsi. Nyuma y’uko yemeye ibyo yakoze ndetse agasaba imbabazi n’amarangamutima ye yose, narazimuhaye ndetse n’umuryango we tubanye neza, gusa dusaba ko batinyuka bagatanga amakuru y’aho imibiri y’abacu bishwe tugakomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge”.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa, CGP Rwigamba George yavuze ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge muri gereza ari gahunda ya leta, akanasaba abakomeje kwinangira gutinyuka bagasaba imbabazi

Yagize ati “abenshi mu bakoze ibyaha bya Jenoside bakigera mu magereza wasangaga binangira bagifite ibitekerezo bibi ku byo bakoze, ariko uko bagenda bamara igihe niko bagendaga bumva ko ibyo bakoze atari byiza bagasaba imbabazi abo bahemukiye, haracyarimo abinangiye ntabwo ducika intege turakomeza tukabigisha ngo biyambure umwambaro w’ipfunwe bagifite bagasaba imbabazi abo bahemukiye”

Kugeza ubu mu gihugu hafunzwe abasaga ibihumbi 32 bakoze ibyaha bya Jenoside, muri bo abasaga ibihumbi bitandatu nibo bamaze kwandika basaba guhuzwa n’imiryango bahemukiye kugira ngo bayisabe imbabazi.

Bamwe mu bafungiwe ibyaha bya Jenoside muri Gereza nkuru ya Musanze basabwe gusaba imbabazi abo bahemukiye
Bamwe mu bayobozi bari baje gutanga ibiganiro ku bumwe n'ubwiyunge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
UWASE TETA 2019-10-09 05:43:56

akabaye icwende ntikoganiyo koze ntigacya.

2
jean mateso 2019-10-09 03:54:30

n’abakoze ibara mu bugesera bigishwe kugirango barebe uko ilyo pfunwe lyabakurwaho, naho ubundi bashobora kurangiza igifungo cyabo kimwe na baliya bali hanze batigeze bafungwa bagahulira mu nkiko zisanzwe n’abo bahemukiye.

Sé mtoto wa mzee.

Kwamamaza