Abadepite basabye RSSB gukurikirana ibigo byakase abakozi imisanzu y’ubwishingizi ntibiyitange

16 12-06-2018 - saa 16:59, Ferdinand Maniraguha

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) basabye Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) gukurikirana ikibazo cy’ibigo byakase abakozi babyo imisanzu y’ubwitaganyirize ariko ntigezwe aho yagombaga gutangwa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo ubuyobozi bwa RSSB bwitabye PAC ngo busobanure ibibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo y’umwaka wa 2016/2017.

Kimwe mu byagaragajwe ni miliyari 16.1Frw y’ubwiteganyirize bw’abakozi, yagombaga gutangwa n’abakoresha ariko yose ntiyagera mu isanduku ya RSSB.

Visi Perezida wa PAC, Depite Karenzi Théoneste yavuze ko atumva impamvu RSSB itakurikiranye ibyo bigo dore ko harimo n’ibya Leta.

Yagize ati “Ibigo birahari n’amategeko arahari ku buryo umukoresha ashobora no guhanwa. Ntushobora kuba wakase amafaranga yanjye y’ubwiteganyirize ngo uyabike. Aya mafaranga y’ubwiteganyirize bw’abantu atagaruzwa wabyita ko habuze ubushobozi, wabyita iki?”

Umuyobozi wa PAC, Depite Nkusi Juvénal, yavuze ko kuba umukozi ataratangiwe umusanzu kandi yarawukaswe ntaho bitaniye no kumuhemba igice.

Yagize ati “Umukozi mwamubeshye ko mumuhembye ariko mu bigaragara ko mutamuhembye kuko umusanzu we utatanzwe, mwamuhembye igice. Ibi ni inshingano abantu bagomba gufata bigakemuka.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Jonathan Gatera, yabwiye abadepite ko hari zimwe mu ngamba zatangiye gufatwa harimo no gufasha ibigo byananiwe kwishyura.

Yagize ati “Harimo n’ibigo navuga mpuzamahanga bifite ubudahangarwa. Twagerageje gushyiramo ingufu mu bubanyi n’amahanga baravuga bati ‘mube muretse’, nabyo biragera hafi 30%. Hari n’ibindi bigo by’ubucuruzi twasanze bitagikora.”

Yakomeje agira ati “Hari ibyakozwe kuko n’ubu turi kuganira uburyo ibigo bya Leta byakurikiranwa kugira ngo byishyure aya amafaranga. Iyo ari ibigo byigenga tujya mu nkiko tugateza cyamunara.,”

Yavuze ko hari gahunda bumvikanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ku buryo izafasha Kaminuza y’u Rwanda kwishyura ariya mafaranga ariko bizatwara igihe kirekire. Yavuze ko bumvikanye ko babanza kwishyurira abageze mu kiruhuko cy’izabukuru bitarenze uyu mwaka andi akishyurwa mu myaka itatu.

Gatera yavuze ko hari igihe abantu bamwe bajya gufata pansiyo bazi ko bishyuriwe imisanzu, bagatungurwa no gusanga ntayo batangiwe kandi barayikaswe.

Yakomeje agira ati “Ni ikibazo kuko hari ugera mu gihe cya pansiyo yaza gufata pansiyo agasanga nta musanzu wigeze utangwa. Dufite inshingano zo gukurikirana uwari umukoresha we […] Icyagaragaye hari ukuntu abakozi bamwe bamenyekanishwaga abandi ntibamenyekanishwe.”

Depite Mukakarangwa Clotilde yagiriye inama RSSB kwifashisha ikoranabuhanga bakajya bamenyesha abakiliya bayo ko imisanzu yatanzwe cyangwa itatanzwe, bigakurikiranwa kare.

Ati “Nk’ikigo cy’imisoro n’amahoro iyo igihe cyo gusora kigeze cyoherereza ubutumwa bugufi abasora. Hari benshi bakata amafaranga umukozi kandi iyo bamukuyeho 3% aba azi ko yageze muri RSSB. Hari nubwo umukoresha atamenya ko umukozi ubishinzwe atatanze ya misanzu, byaba byiza hagiyeho izo ngamba ubutumwa bugufi bukoherezwa.”

Muri miliyari zisaga 16 Frw z’imisanzu itaratanzwe mu myaka ya 2015/2016 na 2016/2017, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta agaragaza ko miliyoni zisaga 628 Frw ari zo zari zimaze kugaruzwa na RSSB mu Ukwakira 2017.

Abadepite bagize PAC bakurikiye ibisobanuro bya RSSB
Abakozi ba RSSB bagaragaje ko hari byinshi byakozwe mu gukemura ibibazo by'ubwishingizi
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Caleb Rwamuganza
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Janathan Gatera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
celestin 2018-06-14 07:32:13

mukomeze mutwishyurize ibigo bitigeze bitwishurira imisanzu muri rssb

2
Rwunganira R.Gilbert 2018-06-14 00:20:29

Nimunyarukire muri serena hotel mwirbere.

3
senghol 2018-06-13 22:01:27

RSSB niyishyure ibigonderabuzima bigiye guhirima kuko bitacyishyurwa kuva muri December 2017,Ni gute abantu bamara amezi atandatu batishyurwa, abakozi batagihembwa,warangiza ngo nibatange Serivise nziza,imiti iboneke,....
Mujye mubatangira Professionals rwose ibyo mukora sibyo

4
nduwumwa 2018-06-13 10:22:56

mwishyure ibirarane byose

5
MUZUMIRWA 2018-06-13 10:12:26

mujye muri sourc oil station ntibigeze bishyurira abakozi bayo

6
SAIDATH 2018-06-13 10:01:36

MUZAGERE NO KURI MICROFINANCE INKINGI IBESHYA ABAHAKOZE NGO NI IKIBAZO CYA RSSB

7
M.K 2018-06-13 09:03:48

RSSB nibanze ikemure ikibazo cy’amafaranga yacu. Bari batubwiyeko bazajya baguriza umuntu mu gihe yaba

8
Ruhoryongo I 2018-06-13 06:03:38

Mujye no muri sourc oil station abakozi ntitwishuriwe

9
kanayoge fidel 2018-06-13 02:00:38

mubakurikirane cyane ntibatwishyuriraga caisse social.bishyure vuba. murakoze.

10
ruhizamu 2018-06-13 01:13:57

Bajye no muri RBA Rwanda Broadcasting Agency, hari ibirarane by’imisanzu y’abakozi bita

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza