IGIHE

Abadepite basabwe ubuvugizi kuri miliyoni 165Frw uturere tubereyemo ibitaro bya Caraes Ndera

1 15-05-2019 - saa 10:38, HABIMANA James

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko umwenda uberewemo ibitaro bitandukanye mu gihugu uri mu bikomeje gutuma bimwe mu bitaro bya leta bikomeza guhura n’ikibazo mu itangwa rya serivisi nziza.

Ibi Dr Gashumba yabibwiye Komisiyo ishinzwe imari mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo hasuzumwaga ingengo y’imari y’urwego rw’ubuzima y’umwaka wa 2019-2020.

Dr Gashumba yatanze urugero rw’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) n’ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB), aho byombi buri mwaka bigirwamo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 90.

Urundi rugero yatanze ni urw’ibitaro by’indwara zo mu mutwe, Caraes Ndera ari nabyo bitaro byonyine bya leta bivura abafite izi ndwara, aho kugeza ubu biberewemo umwenda wa miliyoni 165 z’amafaranga n’Uturere.

Umuyobozi w’ibi bitaro Nkubili Charles yavuze ko uyu mwenda uterwa n’abarwayi bafite izi ndwara bajyanwayo bavanwe ku mihanda.

Yavuze ko abenshi muri aba barwayi bajyanwa na Polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano, ibi bikaba bisobanuye ko amafaranga abatangwaho mu bitaro aba agomba kwishyurwa n’uturere aho bavanwe.

Yagize ati “Nk’ubu Akarere ka Huye kabereyemo ibi bitaro miliyoni 26, Kicukiro miliyoni 17, Gasabo miliyoni 18, Kayonza 17, Musanze 15 naho utundi turere dusangiye izindi miliyoni 23.”

Nkubili yatangaje ko uretse kuba uyu mwenda ubangamira imikorere y’ibitaro, binagira ingaruka iyo bakorewe ubugenzuzi n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta nk’uko The New Times yabivuze.

Yagize ati “Twaganiriye iki kibazo na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi turabashimira ariko turabasa ubuvugizi bw’abadepite kugira ngo iki kibazo gikemuke.”

Dr Gashumba we yavuze ko atari uturere gusa tubereyemo ibitaro bya leta umwenda ahubwo hari n’abantu ku giti cyabo, bamwe muri bo bumva ko kuvurwa ari ubuntu.

Yagize ati “Hari n’ababa bafite ubwisungane mu kwivuza aho usanga bamwe muri bo badatanga 10%, abo bagomba kwishyura ariko ikibazo ni babandi usanga badafite ubwisungane.”

Yasobanuye ko ibi bituma habura imiti mu bitaro, umwanda ukiyongera ndetse n’abaganga ntibabonere umushahara wabo ku gihe bikanatuma badakora akazi kabo neza binavamo gutanga serivisi mbi.

Mbere ya 2012 hahozeho ikigega gifasha Minisiteri y’ubuzima kuvura abarwayi bo mu mutwe n’abatagira kivurira bajyanwa cyangwa bagana ibitaro by’indwara zo mu mutwe n’imyakura bya Ndera.

Nyuma y’aho icyo kigega gihagaritse imirimo, abo barwayi bakomeje kujya bohererezwa muri ibyo bitaro bakishingirwa n’uturere ariko ntiduhite twishyura ari nayo nkomoko y’iyo myenda.

Dr Gashumba yavuze ko umwenda uberewemo ibitaro bya leta utuma bidatanga serivisi nziza uko bikwiye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Vianney 2019-05-15 06:06:07

Aba ba Nyakubahwa Intumwa za rubanda bavuganire na Hopital Mibirizi abayirimo imyenda barimo RSSB bayishyure dore bishonjesheje abakozi b’ibitaro

Kwamamaza