IGIHE

Abadepite bagaragaje impungenge ku mushinga w’uruganda rw’ikigage mu Ntara y’Amajyepfo

5 11-09-2019 - saa 09:25, Ferdinand Maniraguha

Bamwe mu badepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bagaragaje impungenge ku mushinga w’uturere tugize Intara y’Amajyepfo wo kubaka uruganda rutunganya ikigage n’ubushera.

Mu mwaka wa 2011 nibwo sosiyete ihuriweho n’uturere tugize Intara y’Amajyepfo, SPIC (Southern Province Investment Corporation) yatangije umushinga wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya ikigage n’ubushera.

Uru ruganda rugomba kubakwa i Runda mu Karere ka Kamonyi, rwari rwarateganyirijwe inyungu rugomba kujya rutanga buri mwaka uhereye mu 2011 ukageza mu 2015.

Buri karere kagombaga kugira amafaranga gatanga muri uwo mushinga ugomba gutwara miliyari imwe. Kugeza ubu uruganda ntiruratangira gukora.

Kuri uyu wa Mbere ubwo akarere ka Nyamagabe kitabaga PAC kisobanura ku mikoreshereze mibi y’imari ya Leta, kabajijwe aho umushinga w’uruganda rw’ikigage ugeze.

Depite Izabiriza Marie Médiatrice, yavuze ko hari ikibazo cy’uko uturere twagiye dutanga amafaranga muri uwo mushinga ariko ntidukurikirane ngo tumenye icyo ayo mafaranga ari gukora mu gihe uruganda rutaratangira.

Yakomeje avuga ko hatanagaragajwe niba uwo mushinga uzashoboka dore ko nta handi hazwi harubakwa uruganda rukora ikigage.

Yagize ati “Ni umushinga wa mbere tugiye kumva bwa mbere w’ikigage, ese hari ubushakashatsi mwakoze , hari ahandi mwabonye uyu muhsinze wakunze kugira ngo mutwizeze ko ko bizunguka ?.”

Meya w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yavuze ko uwo mushinga awufiteho amakuru make, gusa yizeza ko uruganda rwuzuye.

Yagize ati “Ubu inzu yaruzuye n’imashini zashyizwemo . Imashini n’aho zigomba kuba hamaze kuzura hariya Bishenyi, uruganda rurahari ibikoresho byagezemo.”

Perezida wa PAC, Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko bibabaje ko ubuyobozi bw’akarere butanga imigabane muri SPIC ariko bukaba budafite amakuru ku bikorwa biva muri iyo migabane, yibaza niba igihe bahombye cyangwa bungutse byo bazajya babimenya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwijeje ko amafaranga bwashoye bwizeye ko azunguka uruganda rw’ikigage nirutangira gukora.

Biteganijwe ko uru ruganda ruzajya rutunganya litiro ibihumbi 12 ku munsi by’ ikigage gisembuye n’ubushera.

Ku ikubitiro uru ruganda ruzakoresha abakozi 24 bahoraho. Byari biteganyijwe ko nirumara kuzura icupa rimwe ry’ikigage rizajya rigura amafaranga y’u Rwanda 200.

Uwo mushinga wo kubaka uruganda rw’ikigage mu Ntara y’Amajyepfo ugamije kuzamura ubukungu bw’abaturage ndetse no guca inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Umushinga wo kubaka uruganda rw’ikigage mu Ntara y’Amajyepfo ugamije kuzamura ubukungu bw’abaturage ndetse no guca inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Uwimana Odette 2019-09-11 20:55:55

Kuba ntahandi haba uruganda rukora ikigage ntabwo byaba imvano yo kuvuga ko uruganda rutazagira akamaro. Ikibazo ni ukudakurikirana imirimo kandi barashyizemo imari. Dutegereje urwo ruganda ko rwakora vuba tukibonera iby’i wacu , rukanateza imbere abahinzi b’amasaka.

2
mbonabihita sango robert 2019-09-11 07:30:26

Mbega byiza...nibagire vuba maze twongere twisomere ku kagage... uzi uburyo ari keza, kamara inyota kandi gafata mu nda umuntu akumva akomeye....

3
mbonabihita sango robert 2019-09-11 07:30:26

Mbega byiza...nibagire vuba maze twongere twisomere ku kagage... uzi uburyo ari keza, kamara inyota kandi gafata mu nda umuntu akumva akomeye....

4
Twarakubititse Nyamagabe 2019-09-11 07:22:57

Nibegururire Nyamagabe ikwiye amaraso mashya guhera kuri Njyanama ukageza kuri Nyobozi ariko umunsi leta yacu dukunda yadukuriyeho Kabayiza na Prisca ba vice mayors Nyamagabe muzumva impundu zizavuga Nyamagabe uziko akarere kasubiye mu icuraburindi ry’ ubukene aho bahagereye wagira ngo Ntamagabe ntiri kubutaka bw’ u Rwanda

5
karasira 2019-09-11 03:13:53

Nyamagabe ntabuyobozi ifite nibaza impamvu inkundura bo yabasize buriya mayor nikuriya yasubiza ngo umushinga w’ikigage nt’amakuru menshi afite yarangiza ngo imashine zarahageze n’inzu zaruzuye bazakoreramo izo mvugo zirahuye bantu mwize kukorora ikinyarwanda Mayor akwiye kuba intangarugero akegura kuko biragaragara ko ananiwe ati ibyo akora ndetse nabamwungirije bakajyana Nyamagabe niryari idasohoka mubinyamakuru ,ngaho za ruswa , amavunja ,imirire mibi , guta amashuli ku bana, ubugambanyi etc ibi rwose Minister na Gov bakwiye kwicara bagashaka umuti w,aka karere birakabije

Kwamamaza