Ababyeyi basabye ko abanyeshuri b’abakobwa bajya basuzumirwa ku ishuri niba badatwite

4 12-02-2018 - saa 14:48, Jean Pierre Tuyisenge

Amashyirahamwe y’ababyeyi n’abarimu mu Rwanda yasabye Guverinoma gushyiraho uburyo bufasha ibigo by’amashuri gupima niba abanyeshuri b’abakobwa badatwite mu rwego rwo kugabanya inda zitateguwe mu rubyiruko.

Ni ubusabe bwakozwe nyuma y’ubukangurambaga Guverinoma yakoze mu gihugu hose bugamije kureba ibikomeje kudindiza ireme ry’uburezi no kwereka abafatanyabikorwa ibibazo by’ingutu bibangamiye urwo rwego.

The East African yanditse ko ababyeyi n’abarezi bavuga ko inda zitateguwe ari kimwe mu bibazo bibangamira uburezi basaba ko habaho igisubizo kirambye.

Ababyeyi bavuze ko hakenewe ko amashuri afashwa kugura ibikoresho bizajya byifashishwa mu gupima abakobwa ku mashuri mu buryo buhoraho.

Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu yagize bati “Amashuri akwiriye gukora isuzuma rya buri gihe mu bakobwa kuko bishobora kubaca intege zo gukora imibona mpuzabitsina mu gihe bari ku ntebe y’ishuri.”

Yongeyeho ati “Ababyeyi ntitubona umwanya uhagije wo kumarana n’abana bacu, uwo murimo twawuhariye abarimu. Turashaka kugarura indangagaciro z’umuco wacu tubigirira abana.”

Bimwe mu bituma abakobwa baterwa inda bikunze kuvugwa, bifite aho bihuriye n’ubukene, kubura ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kudakurikiranirwa hafi n’ababyeyi babo cyangwa abarezi babo ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.

Gusa abarimu basabye ko haba kuvugurura amategeko arebana n’uburenganzira ku birebana n’imibonano mpuzabitsina n’ubuzima bw’imyororokere bashishikariza abanyeshuri kuzabigiramo uruhare rutaziguye.

Umwarimu wo ku Ishuri ry’Ubugeni ryo ku Nyundo witwa, Nyiransabimana Jeanne, yagize ati “Abagabo batera abo bakobwa inda ntibanahanwa ahubwo usanga abo bakobwa ari bo bigizeho ingaruka.”

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, Christine Gasingirwa, yavuze ko ubukangurambaga bwakozwe bugamije gushaka inzira ihuriweho yo gukemura icyo kibazo.

Yagize ati “Ibitera icyo kibazo biratandukanye, ni ah’amashyirahamwe y’ababyeyi n’abarimu gushaka ibisubizo birambye.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16 na 19 bagera ku 17444 batewe inda zitateguwe hirya no hino mu gihugu kandi benshi muri bo bahagaritse amashuri mu gihe runaka.

Abanyeshuri b’abakobwa bashobora kujya basuzumirwa ku ishuri niba batwite mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dumbuli 2018-02-12 13:30:59

Njye ku giti cyanjye izi ni ingaruka zíterambere rigaragara ariko nta ngamba mbona zihamye zo kugabanya abana bavuka , abaterwa inda hakoreshwa uburyo bwa kera gusa kdi ibintu byarahindutse uko byagenda kose abantu ntibazareka gusambana kubera aho ibintu bigeze bigishwe uko bakwingira mu busambanyi aho bigoranye agatwita amategeko yoroshywe ivuriro ribafashe. bazabyara banafungwe bikomeze

2
ubuvuzi 2018-02-12 11:37:46

ariko se gupima inda ko numva ari igikorwa kijyanye n’ubuhanga mu by’ubuvuzi, aho kuvangavanga inshingano ahubwo icyo gihe ababyeyi mwajya mupimisha abana (ingeso yo guharira kurera abandi bantu niyo yishe uburere) maze amashuli mu byo asaba hakabamo icyemezo cyuko yipimishije da!! ariko se kandi, ese naba atwite bazamwirukane? bamwirukanye se ubwo aho twari tugeze ku ihame ry’uburinganire ntitwaba dusubiye inyuma? MWIGISHE ABANTU GUKORA IMIBONANO YIZEWE (SAFE SEXUAL INTERCOURSE)

3
Frank 2018-02-12 09:15:44

Cyera mwarimu yari umubyeyi,n’umwana akamwubaha kandi akanamutinya kuko yagiraga igitsure cya kibyeyi.None ubu arakora umwana bamwe mu babyeyi bati yamwishe yamumaze.Aho bigeze rero ni uko abareraga ari muri bamwe mu babasambanya.Ikindi,nta mwana ukinyurwa n’uko iwabo babayeho,buri wese arashaka kubaho nka kanaka ukora ahantu runaka.
Ababyeyi bo,uretse kwigisha gusa ariko mwarimu ni we ubana n’abana kenshi.
Icyo nemera rero njyewe ko gikwiye,mwarimu nasubizwe agaciro ke, umubyeyi wese amenye ko mwarimu ari umurezi kandi ari umubyeyi,twa tugeso twa bamwe bazi ko kanaka atari umuntu atahana umwana,ducike.
None se kubapima inda ni cyo cyibazo,cyangwa ikibazo ni ubusambanyi bashyize imbere? Ikibazo si inda,ahubwo ni ubusambanyi.Ari mwarimu,ari umubyeyi,nicyo mugomba gushakira umuti.
Mwarimu se uvuga ko abagabo babasambanya badahanwa,wibwira ko kuzura kwa gereza aricyo kizakemura ikibazo? Ese mwibaza ku ngaruka benshi bafite ubu zo gukuramo amada rwihishwa?
Nyamara nimuvuga ku ireme ry’uburezi,mujye munavuga no ku ry’umunyarwandakazi

4
Frank 2018-02-12 08:59:08