IGIHE

Aba-ofisiye barimo Fred Ibingira na Jacques Musemakweli bazamuwe mu ntera (Amafoto)

52 12-01-2018 - saa 09:29, IGIHE

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo Fred Ibingira wakuwe ku ipeti rya Lieutenant Jenerali akagirwa Jenerali na Jacques Musemakweli wakuwe ku ipeti rya Jenerali Majoro akagirwa Lieutenant Jenerali.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, rigaragaza ko izi mpinduka zakozwe mu buryo bukurikira:

a. Fred Ibingira yakuwe ku ipeti rya Lieutenant Jenerali agirwa Jenerali

b. Jacques Musemakweli yakuwe ku ipeti rya Jenerali Majoro agirwa Lieutenant Jenerali

c. Abasirikare 12 bakuwe ku ipeti rya Brigadier Jenerali bagirwa ba Jenerali Majoro

(1) Charles KARAMBA
(2) Eric MUROKORE
(3) Emmy RUVUSHA
(4) Emmanuel BAYINGANA
(5) Joseph NZABAMWITA
(6) Andrew KAGAME
(7) Charles RUDAKUBANA
(8) Aloys MUGANGA
(9) Ferdinand SAFARI
(10) Albert MURASIRA
(11) Jean Jacques Laurent MUPENZI
(12) Innocent KABANDANA

d. Batandatu bakuwe ku ipeti rya Colonel bagirwa ba Brigadier Jenerali

(1) John Bosco NGIRUWONSANGA
(2) John Bosco RUTIKANGA
(3) Vincent NYAKARUNDI
(4) Francis MUTIGANDA
(5) Fred MUZIRAGUHARARA
(6) Willy RWAGASANA

e. Abandi 14 bavanwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel bagirwa ba Colonel

f. 68 bari ba Majoro bagizwe ba Lieutenant Colonel
g. 79 bari ba Captain bagizwe ba Majoro
h. Abasirikare 11 bari ba Lieutenant bagizwe ba Captain
i. Abasirikare 457 bari ba Second Lieutenant bagizwe ba Lieutenant

2. Hari n’abandi basirikare bato bazamuwe mu ntera ku byiciro binyuranye

Jenerali Fred Ibingira ni Umugaba mukuru w'Inkeragutabara
Lieutenant Jenerali Jacques Musemakweli ni Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka
Jenerali Majoro Charles Karamba, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere
Andrew Kagame (ubanza ibumoso) nawe yakuwe ku ipeti rya Brigadier Jenerali agirwa Jenerali Majoro. Uwo bicaranye ni Brig Gen. Eugene Nkubito
Uhereye ibumoso: Maj Gen Albert Murasira (aha yari yambaye ipeti rya Brig. Gen. mbere y’uko azamurwa mu ntera) ari kumwe na Maj Gen Eric Murokore (nawe wambaye ipeti rya Brig Gen) na Brig Gen Wilson Gumisiriza
Ferdinand Safari ntabwo akiri Brigadier Jenerali ahubwo yagizwe Jenerali Majoro
Joseph Nzabamwita yagizwe Jenerali Majoro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

1
Kagiraneza Faustin 2018-02-07 06:39:16

Twishimiye izamurwa muntera ryi ngabo zigihugu mwarabiharaniye sibintu bipfakuza gusa ahubwo nabakirihasi baharanire gukoraneza bazamuke muntera nkabakuru babo kndi RDF uragahora kwisonga kndi ukomeze uzamure urwanda twifuza murakoze

2
karinijabo 2018-01-15 23:31:04

turishimyepe nkabanyarwanda iyinte dukeneye umusaruro nkabanyarwanda

3
Claude 2018-01-15 06:06:26

Bravo kuri bakuru bacu, gusa nizindi organs bashyiremo impinduka

4
rkarangwa 2018-01-15 04:39:48

Afande Ibingira ni intwari kibungo, Gitarama, Butare, ntibazatwibagirwa. Wayoboye neza urugamba ukwiye General

5
karuranga fred 2018-01-14 20:17:40

Izi nizo zari inzozi zange kuva nkiri muto nakuze numva ko nzaba umusirikari cg umupolisi nkarinda igihugu cyacu cyane ko numvaga nta Agaciro wagira utari umusirikare cg umupolice .Gusa byarangiye inzozi zange ntazigezeho bitewe no kubura ababyeyi ukiri muto ....na gahinda katazashira

6
Dr. Mushayija j.Paul 2018-01-14 01:20:24

Ndabakunda Ngabo z’ Urwanda.
Ubuhanga ; ubushishozi n’umurimo unoze bizabarange iteka

7
rus 2018-01-13 10:46:13

Andika hano nange nishimiye kuzamurwa muntera kwingabo zigihugu

8
rubayitaathanase 2018-01-13 08:42:34

ruhora rutera imbere:Imana na abayobozi bigihugu.

9
murekatete afsa 2018-01-13 07:38:32

Ingabo zacu turabashimira byimazeyo akazi mukora nimwune mugira kugirango tugire amahoro no kugubwa neza. congratulations to all

10
hakizimana jean bosco 2018-01-13 06:11:34

Andika hano Twishimiye kuzamurwa
kwingabozacu gusatubigirahobyinshi ubwitange mwagize umurava noguteza imbere igihugu nimukomerezaho R D F OYEEEEEEEE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6  

Kwamamaza