IGIHE

Aba mbere mu bazavamo Inama Njyanama na Nyobozi by’Umujyi wa Kigali bamenyekanye

5 10-08-2019 - saa 13:50, Rabbi Malo Umucunguzi

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yemeje abantu 33 bagomba gutorwamo abazajya mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali, binyuze mu matora ateganyijwe ku wa 17 Kanama 2019.

Kuri uru rutonde rwemejwe nyuma y’uko gutanga kandidatire byasojwe kuri uyu wa Gatanu, Akarere ka Gasabo gafite abantu 11 barimo abagore batanu, Kicukiro ifitemo 15 barimo abagore umunani naho Nyarugenge ifitemo abakandida barindwi barimo abagore batatu.

Mu mazina azwi mu mirimo inyuranye harimo Me. Murekatete Henriette Theophile uheruka kwiyamamariza kuba umudepite ahagarariye Umujyi wa Kigali ariko agatsindwa na Rubingisa Pudence wahoze ari umuyobozi muri kaminuza y’u Rwanda, batanze kandidatire mu Karere ka Gasabo.

Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine watanze kandidatire muri Kicukiro n’abandi batandukanye.

Ku wa 17 Kanama 2019, mbere ya saa sita hazatorwa abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bahagarariye uturere, ni ukuvuga ko Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, buri karere kazaturukamo abajyanama babiri bagizwe n’umugabo n’umugore.

Baziyongera ku bandi batanu bazashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, maze saa cyenda batorwemo Komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali.

Inteko itora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’imirenge yose iri mu Mujyi wa Kigali.

Urutonde rwemejwe rw'abakandida mu nama njyanama y'Umujyi wa Kigali
Ibiro by'Umujyi wa Kigali bigiye gukorwamo amavugurura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gis 2019-08-11 13:25:19

Uwimana [email protected] winsetsa Uwo Valens ntashobora kuyobora umugi wa Kigali nubwo Imbwa yamera Amahembe, yananiwe nokuyobora Akarere ka Rwamagana ngo yashobora Kigali!!! Urarota.

2
Nkotanyi 2019-08-10 23:30:52

Rwamurangwa ntiyatanze candidature

3
uwimana ella 2019-08-10 19:28:45

Ntezirembo Valens batekereje neza arabikwiye ni umuhanga Uzi gushishoza.bne chance

4
Rwema 2019-08-10 14:31:10

@JMK, uba utanze igitekerezo wabanje gusoma inkuru? Rwamurangwa Steven ari he ku rutonde rw’abakandida?

5
JMK 2019-08-10 10:19:28

RWAMURANGWA STEVEN BIRAZWI, AZAWUYOBORA NTAKABUZA.

Kwamamaza