Zimbabwe: Leta yasabye abaturage inkunga yo guhangana na cholera

2 14-09-2018 - saa 17:51, Mukaneza M.Ange

Leta ya Zimbabwe yasabye abaturage kuyifasha kubona amafaranga yo guhangana n’icyorezo cya cholera imaze guhitana abantu 25 biganjemo abo mu murwa mukuru Harare.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Mthuli Ncube umaze igihe gito agizwe Minisitiri w’Imari yasabye abaturage gufasha leta muri uru rugamba, anabaha nimero ya konti bashobora gushyiraho inkunga yabo.

Tariki ya 6 Nzeri nibwo iki cyorezo cyatangiye kugaragara mu mujyi wa Harare nyuma y’uko amasoko y’amazi ahumanyijwe n’imyanda.

Ku wa Kane Minisitiri w’Ubuzima, Obadiah Moyo yatangaje ko iki cyorezo cyamaze gukwira n’ahandi mu gihugu, ahabarurwa abagera ku 3000 bamaze kwandura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS rigaragaza ko iki kibazo gisa n’igitangiye gufata indi ntera kuko imiti y’ibanze ihabwa abanduye cholera idafite ubushobozi bwo kubakiza.

Ikinyamakuru Herald kigaragaza ko hari abatangiye gushyigikira igitekerezo cyo gukusanya inkunga, aho nk’ikigo cy’itumanaho cya Econet Wireless cyamaze gutanga miliyoni 10 z’amadolari, Umuryango utabara imbabare ishami rya Zimbabwe wemera kuzatanga ibihumbi 250 by’amadolari.

Nubwo hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babaye nk’abanenga iki gitekerezo ariko, hari abandi bagaragaje ko bakwiye kubigira ibyabo kuko cholera ari icyorezo gishobora kugira ingaruka kuri buri wese.

Leta yashyizeho ibihe bidasanzwe ndetse inabuza abaturage guhurira mu ruhame ari benshi, mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo gituruka ku mwanda gikomeza gukwirakwira.

Muri Zimbabwe haherukaga kugaragara cholera mu 2008, icyo gihe yahitanye abagera ku 4000 mu gihe abandi basaga ibihumbi 100 babashije gukira.

Iyi yabaye intandaro yo gusaba Robert Mugabe wari perezida icyo gihe kwemera kugabana ubutegetsi n’abatavuga rumwe na leta, kubera ko guverinoma itari ifite amafaranga ahagije yo guhangana n’iki cyorezo.

Muri Zimbabwe abagera ku 3000 bamaze kwandura Cholera


[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jean christophe mulera 2018-09-15 10:18:20

nuko utabona bwa buringiti bwa zamu

2
Denys 2018-09-14 13:36:02

Genda Africa warakubititse. Kwirirwa abagabo bambaye amakote bareze agatuza mugihe abarwayi bisasira bakisegura ibikote baje bambaye kandi ibitaro byomumurwa mukuru. Wababona kumunsi w’ubwigenge barimo berekana ibitwaro ukagirango nabantu.

Kwamamaza