Zimbabwe: Bwa mbere kuva avuye ku butegetsi, Robert Mugabe yasohotse mu gihugu

6 12-12-2017 - saa 12:25, Ferdinand Maniraguha

Bwa mbere kuva yeguye ku butegetsi muri Zimbabwe, Robert Mugabe w’imyaka 93 yasohotse mu gihugu yerekeza muri Singapore aho asanzwe yivuriza.

Mu kwezi gushize nibwo Mugabe yeguye ku butegetsi yari amazeho imyaka 37, nyuma yo gushyirwaho igitutu n’igisirikare ku mpamvu z’uko umugore we Grace Mugabe yashakaga kuzamusimbura.

Umwe mu bayobozi bashinzwe umutekano muri Zimbabwe yabwiye Reuters ko Mugabe yavuye mu gihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Biteganyijwe ko anyura muri Malaysia aho umukobwa we Bona yagiye kubyarira.

Ibyo Biro Ntaramakuru by’ Abongereza byatangaje ko Mugabe yagombaga kujya kwisuzumisha kwa muganga uko ubuzima bwe buhagaze mu kwezi gushize ariko bihurirana n’ibikorwa byo kumweguza ntiyajyayo.

Gusohoka mu gihugu kwe bivuze atazaba ahari ku wa Gatanu w’iki cyumweru ubwo ishyaka rye ZANU PF rizaba ryemeza Emmerson Mnangagwa nk’Umuyobozi mukuru waryo ndetse rikanamwemeza kuzarihagararira mu matora ya Perezida azaba umwaka utaha.

Ikinyamakuru cya Leta News Day cyatangaje ko Mugabe yagiye mu ndege ya Leta ya Zimbabwe, Air Zimbabwe.

Robert Mugabe w'imyaka 93 yasohotse mu gihugu kuva yakweguzwa ku butegetsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Le Sage 2017-12-13 10:12:52

Ibi nibyiza. Bivuze ko afite ubudahangarwa. Ariko iyo yinangira ntiyegure byari kuba aribibi cyane

2
2017-12-12 12:32:42

Ariko abagore baragowe. Mbe uwo uvugira we nta bwenge afite. Gender equality iracyafite urugendo.

3
Pm 2017-12-12 10:15:57

Ntakigenda

4
Poma 2017-12-12 10:14:34

Kwivuriza hanze kubyarira hanze kandi muri abayobizi kuki? kandi igihugu gifite amavuriro menshi nonese abayivurizamo ntabuzima bagira.

5
momo 2017-12-12 06:36:05

Ohhh Umugore amugushije rwamuhambara.abagorewe!gusa asohore amahoro kkkk

6
momo 2017-12-12 06:30:37

Amenyo namabuye kkkk.asohore amahoro

Kwamamaza