Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia zataye muri yombi abantu umunani bakomoka muri Croatia, nyuma y’umunsi umwe Ubushinjacyaha buhagaritse kubakurikiranaho ibyaha byo gucuruza abantu.
Ni ibirego bifitanye isano n’abana bane iyi miryango yashakaga kurera, baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba banya-Croatia barimo abagabo bane n’abagore babo bane, bafashwe nyuma y’uko ku wa Mbere, urukiko rwo mu mujyi wa Ndola rwahagaritse kubakurikirana, ku cyemezo cy’Ubushinjacyaha bwahagaritse ibirego.
Ubwo Ubushinjacyaha bwahagarikaga kubakurikirana ku wa Mbere, bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye ku butaka bwa Zambia, bongera gutabwa muri yombi ku mabwiriza y’Ubushinjacyaha.
Ntabwo impamvu bongeye gutabwa muri yombi iratangazwa.
Bafashe bwa mbere ku wa 7 Ukuboza 2022 bageze ku Kibuga cy’Indege cya Simon Mwansa Kapwepwe i Ndola, bashinjwa kugerageza gutwara mu buryo butemewe abana bane, bafite imyaka hagati y’umwe n’itatu.
Bafashwe bakekwaho gucuruza abantu no guhimba inyandiko, nyuma yo gusanga ibyemezo bafite bibemerera kurera abana bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishidikanywaho.
Ku wa 23 Mutarama 2023 baje kurekurwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburanishwa mu mizi.
Mu nshuro bagejejwe mu rukiko, bahakanye ibyaha baregwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!