Volkswagen ifitiye icyizere isoko ry’imodoka muri Afurika

7 10-07-2018 - saa 16:42, Ferdinand Maniraguha

Uruganda rw’Abadage rukora imodoka, Volkswagen, rwatangaje ko rushaka kongera umubare w’imodoka rukorera mu mashami yarwo muri Afurika, rugamije kwigarura isoko ryo kuri uyu mugabane ritarugendekeye neza mu myaka itatu ishize.

Uru ruganda rwatangaje ko rushaka kongera imodoka zikorerwa mu ishami ryarwo riri muri Afurika y’Epfo ndetse n’iryo muri Kenya zikagera ku 24300.

Umuyobozi Mukuru wa VolksWagen ishami ryo muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer yabwiye Rwanda Today ko bashaka kongera imodoka zikorwa n’uruganda rwabo muri i Thika muri Kenya, zikava kuri 300 zakozwe umwaka ushize zikikuba kabiri.

Uru ruganda ruvuga ko umwaka ushize rwahuye n’ingorane zatumye imodoka zarwo zitagurwa cyane muri Kenya, kubera impungenge bamwe bari bafitiye amatora yabaye muri icyo gihugu ndetse n’ubukungu butari bwifashe neza.

Muri Kenya umwaka ushize hagurishijwe imodoka 67 000 ubariyemo inshyashya n’izashaje, uretse ko n’isoko ry’imodoka ku mugabane wa Afurika muri rusange ritagenze neza.

Bivugwa igurishwa ry’imodoka ku mugabane muri uwo umwaka ryamanutseho 9 %, rikava kuri miliyoni 1.32 z’amadolari mu 2016 rikagera kuri miliyoni 1.19$.

Ibihugu igura n’igurishwa ry’imodoka ryazamutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje ni Misiri, Algeria, Tunisia, Nigeria na Libya.

Icyakora Volkswagen ibona Afurika nk’umugabane utanga icyizere ku isoko ry’imodoka ari na yo mpamvu iri kongera ubushobozi bw’uruganda rwayo muri Afurika y’Epfo kugira ngo rubashe guhaza umugabane.

Urwo ruganda rurifuza ko imodoka rukora ziva ku 111 000 zakozwe umwaka ushize zikagera 135 000 uyu mwaka.

Umwaka ushize Afurika y’Epfo niyo yaje imbere mu kugurisha imodoka nyinshi aho zari 356 000, ikurikirwa na Maroc yagurishije imodoka 155 000, naho Misiri na Nigeria buri kimwe kigurisha imodoka 100 000.

Inganda zikora imodoka zibona Afurika nk’umugabane urimo amahirwe by’umwihariko kubera amasezerano y’isoko rusange aherutse gusinyirwa i Kigali yitezweho gufungurira amarembo ubuhahirane hagati y’abanyafurika ndetse n’ubukungu bukomeje kwiyongera mu bihugu bigize uwo mugabane.

Icyakora izo nganda ziracyagaragaza impungenge z’uko muri Afurika nta ngamba zihari zo guca imodoka zakoze, bibangamira ibidukikije ndetse n’ihangwa ry’imirimo mishya.

Mu kwezi gushize ubwo yatangizaga ibikorwa by’uruganda rwa Volkswagen mu Rwanda, Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yavuze ko Afurika idakwiriye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje.

Yagize ati “Afurika ntikeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu cyakoreshejwe. Iyo ugiye no kureba usanga wishyuye igiciro kinini. Niba wishyura igiciro kinini ku byakoreshejwe, kuki utacyishyura ugura ikintu gishya? Afurika n’u Rwanda bakwiye ibyiza kandi ubu ni bumwe mu buryo bwo kwerekana ko bashobora kubigura.”

Ikigo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda giherereye mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazajya giteranya imodoka 5000 ku mwaka zizanagera ku 10 000 zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.

Nibura abantu bari hagati ya 500 na 1000 bazabona imirimo kubera iki kigo cya Volkswagen cyatangiye gukorera mu Rwanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
patricki 2018-07-11 09:05:28

igiciro cyazo kingana nayamazu yomumidugudu ya gacuriro Estate cyangwa cyangwa gukodesha muri KCT ntimugire ikibazo buri munyarwanda azayigondera

2
patricki 2018-07-11 09:05:25

igiciro cyazo kingana nayamazu yomumidugudu ya gacuriro Estate cyangwa cyangwa gukodesha muri KCT ntimugire ikibazo buri munyarwanda azayigondera

3
Ericka 2018-07-11 06:34:51

Mwiriwe?mwazatubariza abafite imodoka zishaje ko bazadufasha kuzidukorera ku giciro kiri hasi, kuko ubusanzwe pieces zabo zirahenze cyane.
Murakoze

4
kaka emmy 2018-07-11 05:03:13

Ahubwo baduhe n’ibiciro byizo modoka dutangire kwigurira abafite ayabo

5
kaka emmy 2018-07-11 05:03:09

Ahubwo baduhe n’ibiciro byizo modoka dutangire kwigurira abafite ayabo

6
Bimawuwa 2018-07-10 20:56:38

Production yi modoka ishaka abakozi benshi ko uruganda ntabwo rufunga imiryango ruba rufite shift 3 line ntabwo ihagarara niyo mpamvu uruganda rukora imodoka rukoresha abakozi benshi , ariko urwo rwacu njye ndabona ariko bake cyane wenda bakora imodoka imwe ku munsi simbizi. kandi ntabwo byoroshye ku bazagira isoko rikomeye imodoka nshya irahenze cyane kurusha amikoro ya baturage bacu. of course ni biraya imodoka nshya zirahenze ko hasoka inshya buri mwaka ariko gusa nuk batagurisha imodoka cash bazigura mubice bice ukayigenza igihe runaka ukayivamo ugafata indi

7
Samuela 2018-07-10 10:18:01

Nonese kobatadutangariza igihe bazatangira Recruitment ya bakozi ngo tujye kugerageza amahirwe tu depoza

Kwamamaza