IGIHE

Umuturage wa Uganda yandikiye Perezida Museveni ibaruwa ifunguye imusaba gukemura ibibazo n’u Rwanda

4 13-01-2020 - saa 12:49, IGIHE

Umunya-Uganda George William Ssebuggwawo yandikiye ibaruwa ndende Perezida wa Uganda, Yoweli K. Museveni, imusaba kureba uko ashaka ibisubizo by’ibibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.

Uyu muturage yanzitse ibaruwa ye agira ati « Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Uganda ukaba n’Umuyobozi w’Ishyaka riri ku butegetsi [National Resistance Movement (NRM)]; bwa mbere nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbagezeho ibyishimo natewe n’irekurwa ry’abanyarwanda icyenda.»

Ssebuggwawo yavuze ko irekurwa ry’aba banyarwanda rishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yasinywe n’impande zombi ariko ko hakiri abandi bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo agaragaza nk’impamvu yateye ubwumvikane buke hagati y’ibihugu.

Mu ibaruwa ye, Ssebuggwawo yavuze ko ari umuyoboke ukomeye w’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ‘NRM’ ariko afite n’ahandi ahuriye na Perezida Museveni.

Yavuze ko yiganye na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Prezida Museveni mu ishuri rya King’s College Budo ndetse ko yaraye ku gitanda kimwe n’umukwe wa Museveni Edwin Karugire ubwo bari kuri iryo shuri hagati ya 1986-1990.

Hirya y’ibi kandi ngo yumva yarahindutse umunyafurika nyawe nyuma yo gutwarwa bikomeye n’inyigisho za Museveni zo kuva mu myaka ya 1980, zigishaga rubanda kuba abanyafurika nyabo baharanira inyungu z’uyu mugabane.

Mu ibaruwa ye Ssebuggwawo avuga ko ibyo byose bimwemerera kuba yageza ikibazo cye ku wo yita umubyeyi we, Perezida, Umukuru w’ishyaka rye, uwo basangiye igihugu kandi afatiraho urugero, ariwe Perezida Museveni.

Ati « Guceceka kandi hari ibitagenda neza, byangaragaza nk’umugambanyi ndetse n’umwanzi wa Uganda; kuba umuyafurika nyawe bisobanuye kubana mu mahoro n’abanyafurika bose, n’u Rwanda rurimo.»

Ssebuggwawo akomeza abwira Museveni ko abanya-Uganda bose batuye kandi bakorera mu Rwanda bafashwe neza kandi bafite umutekano nk’abanyarwanda bose, ndetse ko kuva umubano n’ubuhahirane byazamo agatotsi, nta munya-Uganda n’umwe wakorewe ibikorwa by’iyicarubozo, wakomerekejwe, watawe muri yombi cyangwa ngo afungwe binyuranyije n’amategeko.

Ati «Nyakubahwa Perezida, ntihagire ukuyobya kuri ibi; Ubumwe no kwizerana hagati y’abanyarwanda n’abanya-Uganda baba mu Rwanda ni imwe mu nkuru zitavuzwe. Abanya-Uganda n’abanyarwanda basangiye inyungu zirimo umutekano n’amahirwe y’umurimo. Nta n’umwe muri twe ubifiteho ikibazo, ahubwo turibaza impamvu abavandimwe bacu b’abanyarwanda bari guturwa umujinya w’Urwego rwa Gisirikare Rushinzwe Ubutasi (CMI) ku butaka bwa Uganda. »

Akomeza avuga ko bo (abanya-Uganda baba mu Rwanda) bahugiye mu gushakira ubutunzi igihugu cyabo, Uganda, bakabyarana n’abanyarwanda, bakanibera ku butaka bw’u Rwanda ntawe ubabangamiye.
Uyu Ssebuggwawo yabwiye Museveni ko afite umwana umwe w’umuhungu yise Yoweri SSebuggwawo yabyaranye n’umunyarwandakazi ukomoka mu Karere ka Muhanga.

Akomeza avuga ko bitumvikana ukuntu ibyanditswe mu binyamakuru, ndetse n’ibimenyetso bifatika u Rwanda rwagaragaje mu nama ya kabiri y’akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda yabereye i Kampala kuwa 13 Ukuboza 2019, yararangiye mu buryo budakwiye, none ubu umubano ukaba utaragaruka ku murongo.

SSebuggwawo avuga ko nubwo kurekura abanyarwanda icyenda biherutse gukorwa ari intambwe nziza mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, yizeye ko Perezida Museveni waharaniye kwishyira ukizana, ukunda amahoro, wanaharaniye kwaguka k’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko ashobora gutanga igisubizo kizazana amahoro arambye hagati y’ibihugu byombi.

SSebuggwawo yanasabye Museveni gukoresha ububasha bwose ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu 1995, agategeka ko abanyarwanda bose bafungiye mu nzu z’ibanga hirya no hino muri Uganda barekurwa byihuse ndetse agahagarika ibikorwa bya RNC ku butaka bwa Uganda nk’uko Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yabigenje ategeka ko impunzi zitemerewe gukorera ibikorwa bya politiki ku butaka bwe.

Ati “Nkuko byagaragajwe n’ubuyobozi bw’i Kigali, intego nyamukuru y’abahunze u Rwanda ni uguhungabanya umutekano n’ituze byarwo, kandi abanya-Uganda benshi tuhakura imibereho. Siniriwe mvuga ku bucuruzi bwahagaze hagati y’ibihugu byombi, byakurikiye ibikorwa bya RNC ku butaka bwacu.”

SSebuggwawo yibukije Museveni ko u Rwanda rwahoze ari umufatanyabikorwawa ukomeye wa Uganda mu bucuruzi mu myaka myinshi ishize kandi ko abanya-Uganda batifuza gutakaza ayo mahirwe kubera ibibazo Museveni ashobora gukemura.

Akomeza avuga ko ntawe ushidikanya ko Museveni yahinduye Uganda igihugu kigendera kuri demokarasi, yewe n’abatavuga rumwe nawe muri politiki barimo Kiiza Besigye na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine bakaba bakora, ariko akibaza uburyo gufasha RNC bigiye gusiga icyasha izina yaharaniye kubaka muri Afurika ndetse no ku Isi hose mu myaka isaga 30 ishize.

William Ssebuggwawo asoza ibaruwa ye ahamagarira abanya-Uganda bose kuzatora Museveni mu matora ateganyijwe mu 2021, kuko asanga ariwe wagaragaje ubushobozi bwo guteza imbere ubukungu n’umutekano bya Uganda.

Ssebuggwawo anashishikariza abo mu ishyaka NRM gushyigikira icyifuzo cye, bakabwira Museveni ko kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda bikenewe byihutirwa binyuze mu nzira za demokarasi nk’uko u Rwanda rukomeje kugaragaza ko rubyifuza.

Museveni yasabwe gutera intambwe agakemura ibibazo mu mubano wa Uganda n'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
M7 OG 2020-01-13 16:48:38

M7 si igicucu ibyo atayanjwa akora arabizi. Azi ko urwango ahembera ku Rwanda ruzamuhesha amajwi mu mwaka utaha. Ni ay’inda mumureke nawe siwe ni urumushunga

2
Kubwimana donatien 2020-01-13 10:27:19

Ni kubwimana ndi mu karere ka gicumbi uwo muvandimwe yakoze. kutuvuganira "abakuru bibihugu nibasubukure umubano wabo nk uko byahoze binyibukije museven asura kagame nuko kagame akamuherekeza twabirebaga turi "ahitwa murukomo gusa byari byiza cyane.kubwange ndumva nzatuza umupaka ufunguwe.kandi sinjye gusa n abagenzi banjye niko tubiganira murakoze ibihebyiza.

3
Tvet 2020-01-13 09:24:51

Uyu muturage wa Uganda aravuga ukuri rwose ibi bibazo nibikemuka bizashimusha benshi cyane rwose pee kdi nta nyungu nimwe mbona irimo mugufasha RNC

4
IYAKAREMYE 2020-01-13 06:01:04

ese ikigitekerezo cyuyu mugabo cyizashyirwa mubikorwa.reka dutengereze turebe

Kwamamaza