IGIHE

Umunsi Louis Rwagasore yishwe amaze ibyumweru bibiri abaye Minisitiri w’Intebe: Akaboko k’Ababiligi

0 13-10-2021 - saa 13:11, IGIHE

Louis Rwagasore ufatwa nk’intwari y’u Burundi mu guharanira ubwigenge, yishwe ku wa 13 Ukwakira 1961 nyuma y’ibyumweru bibiri abaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ku butegetsi bw’abakoloni b’Ababiligi.

Louis Rwagasore wari mukuru mu bahungu b’umwami Mwambutsa IV, yavutse ku wa 10 Mutarama 1932. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva ku wa 28 Nzeri 1961 kugeza yishwe.

Amashuri ye yayigiye mu Burundi mbere yo kujya gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Leuven mu Bubiligi aho yize ibijyanye na politiki y’ubukungu.

Nyuma yo kugaruka mu gihugu cye mu myaka ya 1950 yashinze amashyirahamwe menshi agamije kuzamura ubukungu bw’Abarundi anabishingiraho yiyubaka mu bya politiki.

Yafashe iya mbere mu nkundura yo kurwanya ubukoloni azamukiye mu ishyaka rya UPRONA (Union for National Progress) nubwo ubutegetsi bw’Ababiligi bwamurebaga ijisho ribi.

Ubu butegetsi bwashyize mu mutwe UPRONA bushaka no guhagarika ibikorwa bya Rwagasore ndetse umunsi umwe bumufungira mu nzu; icyo gihe hari mu 1960 ubwo habagaho amatora y’ibanze.

Nubwo byari bimeze bityo, UPRONA yaje gutsinda amatora y’Abadepite, bituma Rwagasore aba Minisitiri w’Intebe ku wa 28 Nzeri 1961.

Hashize ibyumweru bibiri, yishwe arashwe n’Umugiriki wakoreshejwe n’Ababiligi nk’uko bivugwa n’abarimo umwanditsi w’Umubiligi, Ludo de Witte witegura no gusohora igitabo kigaragaza uruhare rwabo, kikaba kizajya ahagaragara ku wa 22 Ukwakira 2021.

Uyu mwanditsi ni na we washyize hanze uburyo Ababiligi bishe Lumumba Patrice wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Na nyuma y’urupfu rwa Rwagasore ariko hasakaye amakuru ahamya ko ubutegetsi bw’Ababiligi bwarugizemo uruhare. Ubwo Guverineri Mukuru wa Ruanda-Urundi Jean-Paul Harroy yajyaga ku bitaro bya Rodin [byaje kwitirirwa Louis Rwagasore] guha icyubahiro umubiri wa Rwagasore, nyina yamufashe ‘nk’uje gushinyagurira umuryango’ ndetse amukubita n’urushyi.

Uruhare rw’Ababiligi mu rupfu rwa Rwagasore runagaragarira mu buryo habayeho kwishima hejuru y’umurambo we, bikozwe n’abategetsi bo mu nzego zo hejuru zari zirangajwe imbere n’Ababiligi nk’uko inkuru ya Yaga Burundi ibivuga.

Nyuma y’amasaha atanu umurambo we wajyanwe mu Mujyi wa Gitega. Abategetsi bakuru bategetse ko isanduku wari washyizwemo ifungurwa buri wese akibonera n’amaso ye ko ari Minisitiri w’Intebe uyiryamyemo.

Hari nk’uwavuze ati “Turashaka kongera kureba ya maso meza ye nubwo we atazongera kutubona.”

Undi ati “Ntimushidikanye, ubwanjye namwiboneye. Nari mpari ubwo bashyiraga umurambo we mu isanduku, ibyo ni ukuri.”

Mu 1972, Guverinoma y’u Burundi yasohoye inyandiko zishinja Roberto Régnier gutegura ubwicanyi bwakorewe Rwagasore.

Iki kibazo ariko cyaje kwirengagizwa na leta y’u Burundi igihe kinini ariko mu 2001 bamwe mu badepite b’u Burundi basaba Guverinoma y’u Bubiligi gutangiza iperereza kuri ubu bwicanyi.

Ku wa 14 Ukwakira 2018, Guverinoma y’u Burundi mu buryo bweruye yashinje u Bubiligi kuba inyuma ubwicanyi bwakorewe Rwagasore, inavuga ko igiye gushyiraho komisiyo tekiniki icukumbura ibyarwo.

Louis Rwagasore ari kumwe na se, Umwami Mwambutsa na Resident wa nyuma wa Ruanda-Urundi, Jean-Paul Harroy

Uburyo Rwagasore yishwemo

Louis Rwagasore yishwe ubwo yari arimo gusangira n’inshuti ze na bamwe mu bagize guverinoma ye barimo Ndenzako Léon, Nimbona Rémégie, Ntiruhwama Jean, Katikati Félix, Nguzu Pierre na Mbugubugu Mélance kuri hotel Tanganyika muri Usumbura (Bujumbura y’ubu).

Yishwe n’isasu rimwe yarashwe mu muhogo rivuye muri metero nka 18 mu bihuru byari hafi aho, abamurashe bahita bahunga bakoresheje imodoka. Iperereza ryakozwe ku by’iyo modoka n’ababigizemo uruhare ryagaragaje ko bari bahoze bazenguruka mu Mujyi mu gitondo cyo kuri uwo munsi.

Mu minsi itatu yakurikiyeho polisi yari imaze guta muri yombi Abagereki batatu barimo uwitwa Kageorgis warashe isasu ryamuhitanye n’Abarundi batatu b’ibyitso barimo Antoine Nahimana, Henri Ntakiyica na Jean-Baptiste Ntakiyica.

Aba bombi bari mu ishyaka rya PDC, bahise bemera bwangu uruhare muri uru rupfu maze bashinja abandi batatu barimo Michel Iatrou, Jean-Baptiste Ntidendereza na Joseph Biroli.

Michel yari Umugeriki, abandi babiri bari abayobozi bakuru mu ishyaka rya PDC mu gihe Ntidendereza yari yarigeze kuba minisitiri muri guverinoma. Iperereza ryanzuye ko Ntidendereza na Biroli ari bo bateze igico Latrou arabihakana.

Ku wa 2 Mata 1962, urukiko rwari rugizwe n’abacamanza b’Ababiligi rwakatiye Kageorgis igihano cy’urupfu mu gihe Nahimana na Ntidendereza bakatiwe gufungwa burundu.

Kageorgis yaje kwicwa maze nyuma y’ubwigenge u Burundi bushyiraho urukiko rw’Ikirenga rwaje gusubiramo uru rubanza, urukiko ruza guhamya ibyaha Ntidendereza, Biroli, Nahimana, Latrou na Ntakiyica bakatirwa igihano cy’urupfu, na bo baricwa.

Louis Rwagasore yashyinguwe ku musozi wa Vugizo mu Bujumbura nyuma y’impaka ndende bamwe bashaka ko ashyingurwa mu Gitega aho avuka akaba abandi bashaka i Muramvya aho abami bashingurwaga.

Urupfu rwe rwakuruye umwuka mubi hagati y’ubwoko bw’abahutu n’abatutsi mu gihugu bitandukanye n’intumbero yari afite yo kubanisha neza ubu bwoko.

Louis Rwagasore yishwe ku wa 13 Ukwakira 1961 amaze iminsi mike abaye Minisitiri w'Intebe w'u Burundi
Louis Rwagasore aganira n'umunyamakuru, hari mu 1960
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza