IGIHE

Uko Gaddafi yari yarabengutse mu ibanga Condoleezza Rice wari umunyamabanga wa leta wa Amerika

11 14-08-2019 - saa 11:54, Iradukunda Serge

Uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Libya, Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi, nyuma y’urupfu rwe hamenyekanye amakuru y’uko yakundaga uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Condoleezza Rice.

Muammar Gaddafi yavutse mu mwaka 1942, avukira mu mujyi wa Sirte muri Libya. Akaba ariwe perezida wari utinze ku butegetsi aho yabugiyeho akoresheje Coup d’Etat, yafashe ubutegetsi mu 1969 afite gusa imyaka 27 ahiritse umwami Idris I.

Nyuma y’uko Col Gaddafi yitabye Imana ku wa 20 Ukwakira 2011, amwe mu banga y’uyu mugabo yagiye hanze harimo n’umuzingo w’amafoto ya Condoleeza Rice wasanzwe iwe mu rugo.

Gaddafi mu mvugo ye yakunze kumvikana agira ati ‘Mukundwa mugore wirabura wo muri Afurika’ avuga Condoleezza Rice.

Mu 2007 Col Muammar Gaddafi, ubwo yaganiraga na televiziyo ya Aljazeera we ubwe yumvikanye ataka ibikorwa bya Condoleezza Rice.

Yagize ati “Nishimira kandi ngaterwa ishema n’uburyo yegama agaha amategeko abayobozi b’abarabu...Leezza, Leeza, Leeza ndamukunda cyane kandi antera ishema kuko ni umugore w’umwirabura ufite inkomoko muri Afurika”.

Ubwo Condoleezza Rice yashyiraga hanze igitabo yise "No Higher Honor: A Memoir of My Years in Washington," yabwiye umunyamakuru wa CNN Piers Morgan, ko uku kubengukwa na Gaddafi ari ibintu bidashimishije ndetse bitamunyuze.

Yagize ati “Ntibyari bisanzwe ndetse ntibyari binanejeje, nari nsanzwe mbizi ko amfitiye ibyiyumviro”.

Condoleezza kandi yabwiye uyu munyamakuru ko ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri Libya muri 2008 uyu mukuru w’igihugu yagaragaje imyitwarire idasanzwe.

Ati “Akazi kanjye kwari ukujya hariya ngakora akazi kanjye mu bubanyi n’amahanga ubundi ngasohoka, ibyo n’ibyo nakoze, gusa navuga ko natunguwe ubwo yavugaga ko amfitiye amashusho ashaka kunyereka, gusa nishimiye ko byose byagenze neza”.

Igihe Condoleezza yagiriraga uruzinduko kwa Gaddafi yamweretse amashusho agizwe n’amafoto ye aherekejwe n’indirimbo yitwa ‘African Flower in the White House’ bivuze ururabo rwo muri Afurika muri White House, ikaba yari yahimbwe n’umuhanzi wo muri Libya.

Iby’urukundo Gaddafi yakunze Rice byaje kuba impamo nyuma y’uko basanze umuzingo wuzuyemo amafoto y’uyu mugore mu nzu ye

Umuzingo w'amafoto ya Condoleezza Rice wasanzwe mu nzu ya Gaddafi nyuma y'uko yitabye Imana
Condoleezza Rice yakunze kunenga uko Gaddafi yamwiyumvagamo
Gaddafi yakundaga mu ibanga Condoleezza Rice
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
HITAYEZU 2019-08-15 06:49:25

Kadafi aruta abarabu bose kuko nta ngengabitekerezo y’urwango yagiriraga abirabura.

2
Veteran 2019-08-15 05:54:22

Gaddafi yali umwicanyi mubi, nta mutima wa kimuntu yagiraga. Muribuka indege yasandaje? Ibi byo kwigaragaza nka panafricanist nuko yumvaga ko libia yayifatiye, yumvaga yarabaye umwami wa Africa muli make ubu ni Ukumwibagirwa nk’uko umubwiriza abivuga.
Il y a de l’espoir pour celui qui est parmi les vivants, car un chien vivant vaut mieux qu’un lion mort

3
K.Hamzat 2019-08-14 19:25:45

Mwavuga mutavuga kaddaf he was heroe azahora mumitima yabeshi naho kuvuga abo yishe nawe uwaguha ubudahangarwa nkubwo yarafite mugihe cye wakwigizayo abo mutavuga rumwe (bakurwanya)ibyo yakoze buri mugabo wese ufite ubushobozi yabikora

4
bimawuwa 2019-08-14 16:42:19

Igisigaye gusohoka nuko uwo musaza witabye imana yari umutiganyi.. byose ni bihugu bya west bibivuga rero nta gishya kirimo iyo bahindutse uwo bitaga umufatanya bikorwa wobo.nawe ejo uzajya kumva ngo wari umunyagitugu bakwibasire bashaka

5
Bukenya 2019-08-14 15:23:09

Sezikeye nawe sigaho kwibasira Ntare, ubwo nawe wasanga urwango urukura mubugaturika.

6
justice2 2019-08-14 13:47:08

mwubahe intwari zatabarutse! mumureke aruhuke mumahoro yari umugabo! Sofar ntawuragaragaza kumuhiga ubutwali!

7
Ntare babysitter 2019-08-14 11:45:26

Wowe witwa Ntare icyaba cyiza ni uko ugira a constructive criticism, umwanda ni iki kuri wowe? Ikindi Gaddaffi ntiyari a panafrican, ahubwo panafricasim yari iturufu yakoreshaga kugira ngo Islam ayishyire mu bihugu byose

8
Genesis 2019-08-14 11:41:42

Intare yapfuye irutwa n’ isazi nzima

9
Genesis 2019-08-14 11:41:42

Intare yapfuye irutwa n’ isazi nzima

10
sezikeye 2019-08-14 10:08:06

Wowe witwa NTARE,sigaho kwibwira ko twese dufata KADAFI nk’intwari.Ni dictator wakoze ibintu byinshi bibi.Uribuka imfungwa zirenga 1000 yicishije muli 1996 muli gereza ya Abu Salim,abahora gusa ko batavugaga rumwe? Uribuka atera ibihugu bya Tchad na Tunisia,ahitwa Gafsa?Uramwibuka afasha dictator Idi Amin wishe Ugandans barenga 400 000?? Muge mureka kuba blind fanatics.Kadafi yari umuntu mubi cyane.Ubwo wasanga uri umuslamu.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza