IGIHE

Uganda: Umugabo wagurishirije isenene mu ndege yatawe muri yombi

0 30-11-2021 - saa 20:10, Bukuru JC

Abagabo bagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bagurishiriza isenene mu ndege ya Uganda Airlines, batawe muri yombi.

Batawe muri yombi kuri uyu wa Mbere ubwo bari bakubutse i Dubai nk’uko BBC yabitangaje.

Paul Mubiru ni we wagaragaye acuruza isenene mu ndege naho Hajib Kiggundu yafashwe azira kuba yaramufashe amashusho.

Ibyaha bashinjwa harimo guteza akavuyo mu ndege, kwanga kubahiriza amabwiriza y’abashinzwe umutekano mu ndege no gukwirakwiza indwara zandura. Iki cyaha cya nyuma ugihamijwe ashobora gufungwa imyaka irindwi.

Uganda Airlines yamaganye imyitwarire y’abo bagabo ndetse ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko hari abakozi b’iyo sosiyete bashobora kuba bahagaritswe.

Icyakora, iyo sosiyete itwara abantu mu ndege yatangaje ko yiteguye gushyira isenene mu mafunguro igaburira abagenzi, mu gihe cyose bazaba babisabye.

Paul Mubiru yagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, acuruza isenene mu ndege
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza