Uganda: Inzego z’umutekano zasatse MTN zishaka ibiganiro bya Gen Kale Kayihura na Kaweesi wishwe arashwe

7 10-07-2018 - saa 19:29, Ishimwe Israel

Sosiyete y’Itumanaho ya MTN, Ishami rya Uganda yavuze ko inzego z’umutekano z’iki gihugu ko zagize uruhare mu mugambi wo gushaka kwinjirira mu makuru y’ikoranabuhanga ibitse.

Ku wa 2 Nyakanga 2018 nibwo abantu bikekwa ko ari abakozi b’Urwego rw’Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO), basatse ishami rya MTN riri mu gace ka Mutundwe.

MTN Uganda Limited yamenyesheje Komisiyo ishinzwe kugenzura Itumanaho muri Uganda (UCC) ko “Inzego z’umutekano zinjiye mu kigo cyacu binyuranye n’amategeko zinakura ku murongo ububiko bwacu bune bw’amakuru. Ibi bifite ingaruka zikomeye ku bikorwa remezo byacu no ku makuru y’abakiliya.”

Umuyobozi wa ISO, Col Kaka Bagyenda, ni we wategetse ko ahabikwa amakuru muri MTN hasakwa mu gukusanya ibimenyetso ku iperereza ku rupfu rwa Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi wari Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, wishwe arashwe ku wa 17 Werurwe 2017.

Abahawe amakuru kuri iri perereza batangaza ko Bagyenda yabwiwe n’abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kaweesi, bacumbikiwe na ISO ko Gen Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi hari ibiganiro yaba yarakoreye kuri telefoni yifashishije umurongo wa MTN mu mugambi wo kumwivugana.

Nyuma yo guhabwa aya makuru, Bagyenda yategetse abantu bo muri ISO kuneka abenjeniyeri bakomeye mu Kigo kibika amakuru muri MTN.

Umuyobozi wa MTN Uganda, Charles Magezi Mbire, yavuze ko ku mugoroba wo ku wa 2 Nyakanga, “abakozi babiri ba Huawei Uganda ikorana natwe bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko bakorana na ISO.”

Yasobanuye ko bahise bajyanwa i Nakasero ahakorera ISO, Col Kaka ababwira ko akeneye amakuru abitse muri MTN ku kibi n’icyiza, ndetse nyuma yo guhabwa amabwiriza bajyanye na bo, berekeza aho MTN ibika amakuru i Mutundwe.

Umwe mu bayobozi bari ku cyicaro cya ISO yavuze ko bakihagera, bavuze ko bashaka ibiganiro bya Gen Kayihura byo muri Werurwe 2017.

Mbire yakomeje ati “Bahageze bagerageje kwinjira mu bubiko (server) bwa MTN, mu gihe cy’amasaha abiri ariko ntibahiriwe no kugera ku makuru kubera ikoranabuhanga bwubakanye.”

Ibi bigaragaza ko inzego zikomeje gutohoza amakuru agamije kugaragaza niba Kayihura yaragize uruhare mu rupfu rwa Kaweesi bakoranaga. Abayobozi bakuru muri Uganda bagaragaza ko igisirikare na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bashaka “gihamya” mbere yo kumukurikiranaho urupfu rwe.

Gen Kayihura yahakanye iki kirego avuga ko ari umugambi wacuzwe n’abanzi be. Mu ntangiriro za 2018, yatangarije ChimpReports ati “Kuki nagombaga kwica Kaweesi? Mwebwe itangazamakuru murashaka kunsiga icyondo ariko ntikizamfata.”

Ku wa 4 Werurwe 2018 nibwo Perezida Museveni yakuye Gen Kale Kayihura w’imyaka 62 ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi, nyuma y’igihe gito amugiriye icyizere cyo gukomeza kuyiyobora kugeza mu 2020.

Ubu yahamagajwe mu biro bikuru bya gisirikare, aho binavugwa ko afunzwe nubwo ataragezwa imbere y’urukiko

Inzobere mu by’amategeko zitangaza ko amakuru yabonywe na ISO adashobora kwifashishwa mu rukiko, kuko yashatswe mu buryo butemewe ndetse abakozi ba ISO batagaragaje impapuro zibemerera gusaka zatanzwe n’urukiko rubifitiye ububasha.

Col Kaka yagize ati “Nta kidasanzwe twakoze. Twemerewe kujya ahantu hose mu gihugu gukora iperereza kuri buri kintu. Twagiye hariya gukusanya amakuru y’iperereza kandi ntibyakozwe binyuranye n’amategeko.”

MTN Uganda yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse nyuma yo gusakwa binyuranye n’amategeko. Iyi sosiyete ifite abakiliya bagera kuri miliyoni 11, yatangiye gukorera muri icyo gihugu mu 1998, aho yahawe uburenganzira bw’imyaka 20, ayo masezerano akazavugururwa muri uyu mwaka.

AIGP Andrew Felix Kaweesi wari Umuvugizi wa Polisi muri Uganda yishwe arashwe ku wa 17 Werurwe 2017
Kale Kayihura yakuwe ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi muri Uganda yari amazeho imyaka 13
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
dunia 2018-07-14 05:55:49

Hahahahahaha!babivuge babaseke

2
dunia 2018-07-14 05:55:49

Hahahahahaha!babivuge babaseke

3
Mahoro 2018-07-14 01:56:08

Museveni yari yarakomeje kurebera ntacyo akora, inzego zose zarinjiwe, igihe cyari kigeze ngo anyuzemo umweyo.

4
rubayitaathanase 2018-07-13 06:43:48

nta cyaha mubonaho kuko avugira abaturage na uburenganzira bwe.kandi akaba yarahungiye kuri benewabo ahokujya kwiyandirika mubatamuzi akaba yanarikwichwa bukware nkahohari ikibi yakoze:kandiyararwaniraga uburenganzira bwabanewabo.

5
rubayita athanase 2018-07-13 03:11:14

yabonyeumujyanama winararibonye ugomba kwizerwa

6
Gatunda 2018-07-11 10:52:59

Ubuzima bwa smal pigs bugeze aharindimuka.Ibaze ibyo bazasangamo.Mbiswa ma.

7
emmy 2018-07-10 14:34:25

ko mutavuze ko iyo MTN server yayo ko yaguzwe nurwanda kandi ngo aho yariri hari hafi na embassy yu rwanda muriuganda. ngo kandi ingénieur wakoragamwo yigishijwe nurwanda muburusiya aragaruka bamuha akazi kuri embassy yurwanda muri uganda murwego rwo gukora huck kumatelephone ya abayobozi bi bugande. ko mutabitubwiraho kandi birimwo guhwihwishwa hiryanohino. mbaye mbashimiye

Kwamamaza