Uganda: Abanyarwanda babiri bafunzwe bashinjwa gutunga imbunda

7 14-09-2018 - saa 16:15, IGIHE

Abanyarwanda babiri, Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Augustin Rutayisire, bafungiye muri Uganda bashinjwa icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuva mu bihe bishize, Abanyarwanda bajya n’ababa muri Uganda bari ku nkeke zirimo gufatwa bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagafungwa nta mpamvu igaragara.

Iki kibazo cyiyongeraho kuba iki gihugu cyareruye kikaba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane cyane ababa mu mutwe wa RNC.

Nk’uko Chimpreports yabyanditse, Rwamucyo na Rutayisire batawe muri yombi kuwa 26 Gicurasi 2018, i Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda, bashinjwa gutunga imbunda no kuba intasi z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Aba bombi igisirikare kivuga ko basanganywe imbunda, babanje kujyanwa ku cyicaro cy’ingabo za Uganda (UPDF) i Mbarara mbere y’uko bajyanwa i Kampala kubazwa.

Nyamara abavandimwe ba Rwamucyo bavuga ko nta mbunda yari atunze.

Mushiki we yagize ati “Ni ikinyoma gikomeye. Ntazi impamvu bamushinja gutunga imbunda ntayo yari afite”.

Ku munsi yataweho muri yombi, Rwamucyo ngo yavaga Kikagati mu Karere ka Isingiro aho afite hoteli yerekeza mu Mujyi wa Mbarara.

Abavandimwe be bavuga ko yashakaga gushyira kuri konti ye miliyoni 40 z’amashilingi yishyura inguzango muri Banki i Mbarara. Uretse kuba afite hoteli Isingiro, anakorera ubucuruzi mu Rwanda.

Bivugwa ko Rwamucyo yahamagaye inshuti ye Rutayisire ngo amuherekeze kuri banki i Mbarara bose bagatabwa muri yombi n’inzego z’umutekano n’amafaranga bari bajyanye batarashyira kuri konti.

Ubuyobozi buvuga ko babarijwe i Mbuya n’urwego rw’ubutasi muri Uganda (CMI), mbere yo kujyanwa muri gereza ya Makindye nyuma bakaregwa mu rukiko rwa gisirikare. Ubu bafungiye muri gereza ya Luzira.

Abatoteza abanyarwanda baba muri Uganda bakingirwa ikibaba n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, CMI, ari narwo ruta muri yombi abanyarwanda rukabakorera iyicarubozi ryigeretseho kubafunga bashinjwa ibidafatika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Maj Gen Frank Mugambage, aherutse gutangaza ko ‘hakenewe igisubizo kihuse ku bijyanye n’uburyo abanyarwanda bakomeje gufatwa nabi muri Uganda’.

Mugambage yamaganye icyo yise’ guta muri yombi abanyarwanda mu buryo budasobanutse kandi ntibinamenyeshwe ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu.’

Inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje guta muri yombi abanyarwanda zibashinja guhungabanya umutekano.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mri Uganda, Amb Patrick Mugoya, aherutse gutangaza ko inzira za dipolomasi zirimo gukoreshwa mu gukemura ibibazo biba byavutse.

Yavuze ko umubano w’ibihugu byombi urenze gutabwa muri yombi kandi niba hari ukekwaho icyaha agomba gutabwa muri yombi. Yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza.

Rwamucyo afungiye muri Uganda ashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe
Rutayisire wafatanywe na Rwamucyo bashinjwa gutunga imbunda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mafene 2018-09-17 10:19:00

Nyamara Afande Kabarebe yabivuze neza. Twibohoreye igihugu niki tujya guhunahuna muri Uganda? Iyo amazi akwanze uyabwirako nta mbyiro nawe ufite.Niba abagande batadushaka twe turabashakaho iki? Noneho ngo bagiye guhandura ivunja.

2
Bernard 2018-09-16 00:33:18

None se niba akekwa ho icyaha ikibazo kirimo ni ikihe ubuse hano iwacu uketswe ho icyaha bakureka ngo kuko uri umunyamahanga cg umunyamafaranga,igihe mugabanye amarangamutima rwose.

3
kaka 2018-09-14 14:00:24

nta munyrwanda watungira imbunda mukindi gihugu noneho binazwi neza ko icyo gihugu kiri guhohotera abanyarwanda ....ibyo ni ikwiyenza kwa Leta ya uganda mugushaka gukomeza kwica abanyarwanda bariyo !!! ahubwo abanyarwanda bari uganda basenge imana kuko mu minsi mike bazajya banazana imbunda bazite mu mazu babamo babeshye ko bazibasanganye umukino nkuwo ntawutawuzi !!? Kaguta yibagiwe ko aho yicaye ahakesha abanyarwanda !!!

4
Gasana 2018-09-14 12:08:31

Ese harya u Rwanda ruracyagira ambasaderi muri Uganda?? ubwose umubano wazambye gutyo arihe? ndatunguwe cyane. Wasanga n’i Bujumbura hari umuntu uhembwa yitwa ambassaderi? Mbiswa ra!

5
Joani kwesiga 2018-09-14 12:00:32

Abanyarwanda bafite ibibazo muri uganda ntamutekano bahafite imipaka yose yingira mu bugande barabahiga nababise NGO nabajapani bafa shwenabi kabs

6
kamasa 2018-09-14 10:02:17

Iyo bafatwa bikagaragarako bari abambari ba RNC mwari kwandika ngw’iki? Mwaretse se ubutabera bukaza kugaragaza ko bahamwe n’icyaha cyangwa se ko barengana? Uhit’ufat’umwanzuro ngo bararengana ushingiye kuki? Umuntu afite amahoteri muri uganda no mu Rwanda ndetse bamuhaye n’inguzanyo y’amamiriyoni. Ubwo ntiyaba ari umuntu udasanzwe wizerwa n’igihugu cy’amahanga ako kageni? Ibi bibazo by’uRwanda na Uganda tubigendemo buke kuko birenz’ubushobozi bwacu.

7
Kagoma 2018-09-14 09:22:46

Niba barafashwe kubera gutunga imbunda muburyo butemerewe namategeko nibyo nibafungwe bategereze kugezwa imbere yubutabera. Ndumva ntaribi.

Kwamamaza