IGIHE

U Bwongereza bwasabye abaturage babwo kuva muri Ethiopia

0 25-11-2021 - saa 10:08, IGIHE

U Bwongereza bwasohoye itangazo busaba abaturage babwo bari muri Ethiopia gutaha vuba bishoboka mu rwego rwo kurengera ubuzima babo.

Ku wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021, nibwo u Bwongereza bwasohoye iri tangazo bugaragaza ko intambara yo muri Ethiopia ikomeje gufata indi ntera ku buryo mu minsi mike ishobora no kugera mu Murwa Mukuru, Addis Ababa.

Minisitiri ushinzwe Afurika, Vicky Ford, yavuze ko intambara yo muri Ethiopia iri guhindura isura buri munota, yemeza ko aricyo bahereyeho basaba abaturage babo kuva muri iki gihugu.

Ati “Intambara yo muri Ethiopia iri kugenda ifata indi ntera byihuse, mu minsi iza dushobora kubona imirwano isatira Umurwa Mukuru, Addis Ababa kandi bishobora kubuza abaturage b’u Bwongereza kuva muri Ethiopia.”

“Ndasaba abaturage bose b’u Bwongereza ibyo baba barimo byose kuva mu gihugu muri iki gihe indege ziteguye ndetse n’ibibuga by’indege bigifunguye.”

Umwaka urashize ingabo za Guverinoma ya Ethiopia, iyobowe na Abiy Ahmed ihanganye n’abarwanyi ba TPLF mu Ntara ya Tigray iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

Ni imirwano yahereye mu Ntara ya Tigray ariko ubu irasatira Umurwa Mukuru, Addis Ababa, ndetse Abiy yatangaje ko we ku giti cye agiye kujya ku rugamba agahangana n’inyeshyamba zikomeje kwigomeka ku butegetsi bwe.

Minisitiri ushinzwe Afurika, Vicky Ford yasabye Abongereza kuva muri Ethiopia
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza