IGIHE

U Bushinwa bwateye utwatsi ibyo gufatira Ikibuga cy’Indege cya Entebbe

0 30-11-2021 - saa 09:49, Bukuru JC

U Bushinwa bwateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avuga ko iki gihugu gishobora gufatira Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, nyuma y’uko iki gihugu kitagaragaza uburyo kizishyuramo umwenda wabwo cyafashe.

Mu Cyumweru gishize nibwo mu bitangazamakuru byo muri Uganda hatangiye gucicikana amakuru avuga ko ikibuga cy’indege cyo muri iki gihugu gishobora kwegukanwa n’u Bushinwa.

Aya makuru yavugaga ko Guverinoma ya Uganda iri mu mayirabiri nyuma y’aho inaniwe kwishyura umwenda w’u Bushinwa kandi bishobora kuyishyira mu ngaruka zo kwamburwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe.

Ku wa 17 Ugushyingo 2015 nibwo u Bushinwa binyuze muri Exim Bank bwagurije Uganda miliyoni 207$ zagombaga gukoreshwa mu kwagura ikibuga cy’indege cya Entebbe.

Amasezerano yasinywe agena ko Uganda yagombaga kujya yungukira u Bushinwa 2%, kandi ikishyura inguzanyo mu myaka 20. Daily Monitor yavuze ko igifite amakuru yizewe yemeza ko Leta ya Uganda yatanze imitungo itandukanye irimo n’ikibuga cy’indege cya Entebbe nk’ingwate.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri Uganda, Fang Yi, yavuze ko amasezerano y’inkunga n’ubufatanye igihugu cye kigirana n’ibindi aba anyuze mu mucyo kandi abereye impande zombi.

Ati “Amasezerano yose y’inguzanyo arimo n’ay’umushinga wo kwagura Ikibuga cy’Indege cya Entebbe, yashyizweho umukono biturutse ku bushake bw’impande zombi, nyuma y’ibiganiro zagiranye kandi nta ngingo azirimo ahishe cyangwa andi mananiza ya politike.”

Fang yavuze ko aya makuru yemeza ko Uganda yatanze ikibuga cy’indege cya Entebbe nk’ingwate ari agamije kwangisha u Bushinwa Abanyafurika.

Ati “Aya makuru avuga ko Uganda yatanze Ikibuga cy’Indege cya Entebbe nk’ingwate nta shingiro afite kandi agamije guhungabanya umubano u Bushinwa bufitanye n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo na Uganda.”

“Nta mushinga n’umwe wo muri Afurika urafatirwa n’u Bushinwa kubera ko hananiwe kwishyurwa umwenda w’u Bushinwa. Ahubwo u Bushinwa bushishikajwe kandi bwifuza gukomeza kugira uruhare mu iterambere rya Afurika.”

Minisitiri w’Imari muri iki gihugu, Matia Kasaija, aherutse guhamagazwa n’Inteko Ishinga Amategeko ngo asobanure uburyo uyu mwenda wari ugenewe kwagura Ikibuga cy’Indege cya Entebbe wakoreshejwe.

Matia Kasaija yasabye imbabazi, avuga ko habayeho gucunga nabi uyu mwenda ku buryo utakoreshejwe neza ibyo wagombaga gukora.

Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kwagura Ikibuga cy’Indege cya Entebbe cyagombaga kurangira ku wa 9 Gicurasi 2021, gusa yaje kudindira ndetse igihe ntarengwa cyigizwa inyuma gishyirwa ku itariki 5 Ukuboza 2021.

U Bushinwa bwateye utwatsi ibyo gufatira Ikibuga cy’Indege cya Entebbe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza