IGIHE

U Burundi bwamaganye raporo ya Mkapa isaba ko buhindura Itegeko Nshinga

14 9-02-2019 - saa 16:39, Akayezu Jean de Dieu

Leta y’u Burundi yamaganye raporo y’umuhuza watanzwe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku biganiro by’Abarundi wasabye ko ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rigendera ku biteganywa n’amasezerano ya Arusha yo mu 2000.

Umuhuza Benjamin Mkapa yamurikiye Abakuru b’Ibihugu bya EAC, iyi raporo kuwa 1 Gashyantare, asaba ko u Burundi bwakongera kuvugurura Itegeko Nshinga bugendeye ku masezerano ya Arusha.

Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo wari uhagarariye Perezida Nkurunziza muri iyi nama ya EAC, yavuze ko igihugu cye “kidashobora guhindura ibyemejwe n’abaturage”

Ati “Itegeko Nshinga rishya ryemejwe n’Abarundi. U Burundi ntabwo buzaganira ku bibazo birebana n’Itegeko Nshinga.”

Sindimwo yamaganye ibyatangajwe n’umuhuza ahubwo ashimangira ko igihugu cy’u Burundi cyari gisanzwe gifite amahoro.

The East African yatangaje ko Mkapa yiyambuye inshingano zo gukomeza kuba umuhuza avuga ko guverinoma y’u Burundi, itabishaka ndetse nta nyungu ifite mu biganiro.

Mkapa yabwiye abitabiriye inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC ko u Burundi bwanze kwitabira ibiganiro ku nshuro ya gatanu ndetse ngo no ku nshuro ya kane bwohereje abayobozi bo ku rwego rwo hasi bananirwa gufata imyanzuro.

Ku wa 7 Gicurasi 2018, nibwo mu Burundi bakoze amatora ya kamarampaka yo guhindura Itegeko Nshinga ryo mu 2005, icyo gihe bongera manda ya Perezida iva ku myaka itanu iba irindwi.

Mkapa kandi yavuze ko Guverinoma y’u Burundi yakoresheje kamarampaka yo gukuraho umubare ntarengwa wa manda ndetse bunategura amatora butabajije umuhuza.

Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi kuva mu 2005 ariko manda yatorewe mu 2015 yateje imvururu, abaturage bamwe baricwa abandi basaga 400,000 bahungira mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibihugu byo mu karere byagerageje gusaba ko Perezida Nkurunziza yumvikana n’abo batavuga rumwe, yagiye abishinja kuba intandaro y’umutekano muke mu gihugu cye.

Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania yanze inshingano yari yarahawe zo kuba umuhuza mu biganiro by'Abarundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

33 1 2-05-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Gitinyiro 2019-02-11 06:58:02

Mbega inuma ibeshya nk’ihanzweho! Mwigumire mu kigare cya Flammand Wallon kuko n’aba Babiligi byarabazonze

2
Ganza 2019-02-11 06:00:56

race na ethnicity mubipimisha iki muburyo bwa science usibye kurindagira nogusinda sekibi. Nawe ubibabaza wasanga uwo wita iso atariwe. Iso aba azwi na mama wawe gusa kandi ashatse yabiguhisha ukazarinda usaza utamumenye ugakomeza kurindagirira mukubaza abandi amoko yabo nawe ubwo wita ubwawe ataribwo muruko kurindagira. muratakaza umwanya wanyu aho mwicaye mubeshyana mutubari nahandi abantu barindagirira. Igihe kizagera muzabyicuza musange mwaratakaje umwanya wanyu wubusa muribyo kuko umuntu yakwiyita icyo ashatse cyose ahereye nonaha ubwo rero kumubaza ngo uriki kirenze kuba umwenegihugu uba umufiteho imigambi mibisha mugihe kirimbere kuko uba ucamo ibice abenegihugu nokubabuza kwisanzura.

3
INUMA 2019-02-10 20:02:31

@Nizeyimana,mu gutanga akazi no muri USA babaza ibijyanye na race and ethnicity ntabwo ari mu Burundi honyine.Ibi babikora kugira ngo hatagira abiharira imyanya y’akazi.

4
Niyonzima 2019-02-10 18:52:52

Wowe washyizeho ngo @Nizeyimana. Niba mukurikiza umurage mwasigiwe nababirigi nimukomereze aho rwose. Tuzaba twongera kuganira mugihe kirimbere kugihombo muzakura muruwo murage witegeko nshinga ryububirigi.

5
@Nizeyimana 2019-02-10 10:57:43

Niko Nizeyimana? Wigeze usoma Itegeko Nshinga rya Belgium?
Abaturage iyo babyemeye, ibyo biba birangiye. Kuko u Burundi ni Republika.
None iwacu dukurikiza ibyahandi?
Ibihe byiza.

6
Chiza 2019-02-10 06:27:03

Muvyukuri mu burundi hari amahoro kandi menshi caane abahutu abatutsi tubanye neza kandi dufatanye munda , ahubw uvyo buganiro nivyo biburabuza iterambere ryacu abanyamahanga bakaguma bibaza ko muburundi hari indyane naho atazo ,

7
Chiza 2019-02-10 06:27:01

Muvyukuri mu burundi hari amahoro kandi menshi caane abahutu abatutsi tubanye neza kandi dufatanye munda , ahubw uvyo buganiro nivyo biburabuza iterambere ryacu abanyamahanga bakaguma bibaza ko muburundi hari indyane naho atazo ,

8
Tony 2019-02-10 01:15:24

Ese abarundi babashakaho iki? Ntibajya binjira muri politike z’ibindi bihugu nabyo byagakwiye kureka guhunahuna ku Burundi. RDC ejobundi yaberetseko itavugirwamo none bakomeje kuzana ubusutwa kuri Nkurunziza.

9
B.JEAN BAPTISTE 2019-02-10 00:41:55

NONE NIBA ABATURAGE BARATOYE ITEGEKO SHINGA RYABO UMUHUZA AHOMBA IKI ? NIBAREKE UBUSUGIRE BW,UBURUNDI KUKO BURI WESE AGIRA UKO AYOBORA NTAWUYOBORERA UNDI

10
Toni 2019-02-10 00:02:50

Aha ho ntitwabaseka Ni systeme y abayobozi benshi ba Africa guhindura constitution ngo biyongerere mandat.Gusa bo ikibabaje Ni uko imiyoborere itari myiza.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza