IGIHE

Tshisekedi yifuje ko umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka-Kigali ugera muri RDC

6 14-06-2019 - saa 19:07, Ferdinand Maniraguha

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi amusaba ko umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka –Kigali ugera no mu Burasirazuba bwa Congo.

Magufuli yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri Tshisekedi yagiriye muri Tanzania, rwari rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Hashize umwaka u Rwanda na Tanzania bitangiye umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanda w’ibilometero 532, witezweho kugabanya igiciro cy’ubwikorezi ku mizigo yavaga cyangwa yajyaga ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho byinshi mu bicuruzwa bije cyangwa bivuye mu Rwanda.

Perezida Magufuli yavuze ko yaganirije Tshisekedi ku by’uwo mushinga akawushima ndetse akanifuza ko wakomeza ukazagera mu Burasirazuba bwa Congo buhana imbibi n’u Rwanda.

Yagize ati “Namusobanuriye kuri gahunda yo kubaka inzira ya Gari ya Moshi yo mu muhora wo hagati, kandi twabyemeranyijeho, yishimira iyo nzira ya Gari ya Moshi tuzubaka ivuye Isaka, ikanyura Rusumo ikagera i Kigali, anasaba ko igomba kugenda ikagera mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo imizigo yose ijye ica ku cyambu cya Dar es Salaam.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikora ku Nyanja ya Atlantique. Icyambu cya Matadi ikoresha gicaho cyane cyane ibicuruzwa bivuye cyangwa bigiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nayo ihendwa cyane no kujyana cyangwa kuvana ibicuruzwa mu bihugu byo muri Aziya nk’u Bushinwa n’ibindi.

Kubona iyo Gari ya Moshi bizayorohera mu bucuruzi bwayo kandi na Tanzania yungukire ku bwinshi bw’ibicuruzwa bizajya binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam.

Kuwa 8 Kamena kandi Perezida Tshisekedi yandikiye Perezida Paul Kagame uyoboye EAC muri uyu mwaka, asaba ko igihugu cye cyakwemererwa kuba umunyamuryango.

Iyo baruwa yamaze gushyikirizwa ubunyamabanga bwa EAC, hakaba hasigaye gusuzuma ubwo busabe.

Magufuli yavuze ko Tshisekedi yamusabye ubuvugizi kugira ngo ubusabe bwe bwemerwe kandi ngo yabumwijeje.

Yagize ati “Yanyinginze cyane ngo muvuganire yemererwe kuba umunyamuryango wa EAC. Nabonye ko ari inzira nziza, mwizeza ko nzaba umwe mu bamuvuganira kugira ngo yemerwe.”

Umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka -Kigali ku ruhande rw’u Rwanda uzaba ureshya na kilometero 138 mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ari kilometero 394.

Wose hamwe uzatwara miliyari 3.6 z’amadorali ya Amerika. Ku gice cya Tanzania ni miliyari 2.3 naho ku Rwanda ni miliyari 1.3 z’amadorali.

Muri rusange Gari ya Moshi izacamo izaba zifite umuvuduko udasanzwe kuko itwara abagenzi izajya igenda ibilometero 120 ku isaha, mu gihe itwara imizigo yo izajya igenda ibilometero 80 ku isaha kandi zikoresha amashanyarazi.

U Rwanda ruvuga uwo muhanda uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi, bigire ingaruka nziza ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

Guhera kuri uyu wa Kane Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, rwari rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka -Kigali ku ruhande rw’u Rwanda uzaba ureshya na kilometero 138 mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ari kilometero 394
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

8 2 18-06-2019
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rugero 2019-06-16 01:13:41

Iyi photo mwashyizeho ni nziza ariko kubatabizi iyi gari ya moshi ntabwo ariyo izagera mu karere. Nabazungu kugirango bagere kuri technologie byabasabye imyaka irenga 20. Iyi ni TGV yasimbuye indege hagati y’imijyi nka Paris-Bruxelles.Ibyo niboneye n’amaso iyi TGV irimo kugeragezwa icyo gihe yageze kuri 505km/h.

2
kabasha 2019-06-15 16:38:30

Bwana critman ntabwo muri RDCongo gari ya moshi ari ikintu gihambaye nkuko ubitekereza kuko bazisanganywe cyane.

3
Franck 2019-06-15 14:57:23

Bizaba ryari ? Mugire vuba wenda mwongere umusoro twirye twimare. Uwo muhanda urakenewe

4
Critiman 2019-06-15 07:08:27

Mbere yuko yifuza gari ya moshi azabanze ageze amazi n umuriro kubaturage be.yubake imihanda n amavuriro. congo iracyari inyuma cyane kuburyo ibya gari ya moshi bikiri kure.Gusa iramutse igeze mu Rwanda nawe byamufasha.

5
Maka 2019-06-14 23:54:13

Mwari muzi ko gari ya moshi zigeza kuri 600km/h?

6
Elie Hagenimana 2019-06-14 16:12:40

Perezida Tshisekedi aje mugihe yari akenewe naho ubundi Congo Kinshasa kuba ifite ubutunzi ariko ntitere imbere biri mubyatumaga abazungu badufata nk’abaciriritse mubitekerezo.

Kwamamaza