IGIHE

Tanzania iryamiye amajanja ku bikorwa by’iterabwoba

2 10-02-2019 - saa 08:54, HABIMANA James

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yavuze ko igihugu gikomeje kuba maso ku bikorwa birebana n’iterabwoba.

Kassim Majaliwa yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko inzego z’umutekano mu gihugu zihora ziri maso buri gihe, kugira ngo hataba ibikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati “Abantu bose binjira mu gihugu baragenzurwa kugira ngo harebwe ko nta kibazo bafite, Tanzania izakomeza gukorana n’ibihugu byose byo mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba n’Umuryango Mpuzamahanga mu kurwanya iterabwoba.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko tariki 2 Gashyantare uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bigize uyu muryango bigomba gushyira hamwe mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida Kagame wahawe kuyobora uyu muryango, yavuze ko ikibazo cy’iterabwoba ari ikintu gikomeje kuba ikibazo mu karere bityo kigomba kugenzurwa mu buryo bwose bushoboka.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yavuze ko Tanzania iri maso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
X 2019-02-10 05:26:41

Erega byose biterwa nuburangare no kudakorera hamwe nibibazo bishyikira kenya mbona ahanini ariyo ibyitera kuko usanga inzego z’umutekano za kenya (police) umwanya munini bawuharira kwiba abaturage... Ikindi bameze nkabarundi bavuga ko umwanzi akurondera utamurondera bakisanga batewe igitero batazi Uko bigenze.... Erega na hano iwacu mu Rwanda iyo ababishinzwe baza kujenjeka natwe ubu tuba turi mukibazo gikomeye kiterabwoba ariko kuko abafite uruhari mu kurwanya iterabwoba nadasinzira bitanga bishoboka niyo mpamvu turi mugihugu cy amahoro ... Ikiza cyacu nuko twe ababishinzwe baburizamo imigambi mibisha itarashyirwa mu bikorwa ugiranga inzego z’umutekano zacu iyo zidahagurukira bamwe mu basilamu ugirango ntibyari byatangiye kurenga inkombe kugera aho hari nabari batangiye kwambara imyenda ikangurira abasilamu gushyigikira Al-Qaid na Al-Shabab abandi bigisha ko Umwanzi w’u musilamu ari uwutari umusilamu nibindi byinshi bitandukanye bari batangiye gukora...

2
X 2019-02-10 05:24:45