Tanzania: Abakobwa bari baravutse bafatanye bitabye Imana bafite imyaka 22

16 3-06-2018 - saa 16:47, Mukaneza M.Ange

Maria na Consolata Mwakikuti, abakobwa babiri b’impanga bari baravutse bafatanye, aho bari basangiye bimwe mu bice by’umubiri ku wa Gatandatu bitabye Imana bafite imyaka 22.

Aba bakobwa bavukiye muri Tanzania akaba ari naho babaga bari bafite umwijima umwe n’ibihaha bimwe, mu gihe buri wese yari afite umutima, umutwe n’amaboko ye.

Inkuru y’urupfu rw’izi mpanga zari zarajyanywe mu bitaro mu mpera z’umwaka ushize kubera ibibazo bifitanye isano n’indwara z’umutima rwababaje abanya-Tanzania benshi barimo na Perezida John Pombe Magufuli.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Magufuli yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Maria na Consolata, kandi bari bafite inzozi zo kuzakorera igihugu.

Mu kiganiro bagiranye na BBC umwaka ushize, izi mpanga zavuze ko nyuma yo kurangiza kwiga kaminuza ziteganya kuzajya kuba abarimu, umurimo bari gukora bifashishije mudasobwa.

Aba bakobwa barwanye urugamba rwo kwiga nubwo bitari biboroheye, babashije gukomeza amasomo yabo babifashijwemo na leta ndetse n’abandi bagira neza. Umwaka ushize nibwo basoje icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Maria na Consolata barwanyije kenshi igitekerezo cyo kubatandukanya, bapfuye bari bafite icyizere ko umunsi n’ugera bazashaka kandi bakagira umugabo umwe.

Aba bana b’abakobwa bapfushije ababyeyi bakiri bato barezwe n’umuryango w’abagiraneza witwa Maria Consolata, ndetse ni nawo wabise amazina.

Bapfuye bari bafite inzozi zo kwiga kaminuza no kuba abarimu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
TATU 2018-06-05 01:40:22

Imana ibahe iruhuko ridashira kd n’imiryango yabo Imana ibakomeze.

2
jolie 2018-06-04 12:04:05

ndababaye gusa Imana ibakire mubayo

3
umusomyi sarah 2018-06-04 11:25:23

Birababaje, Imana ibakire mu bwami bwayo, kandi na bariya bavukiye muri CHUB bihutire kubatandukanya kuko umwe apfuye n’undi yahita apfa.

4
laf 2018-06-04 03:04:04

Imana ibahe iruhuko ridashira!

5
justin wabashara 2018-06-03 23:21:23

nanjye,urupfu rwababakobga rurambabaje

6
chantal 2018-06-03 18:26:25

Aba bakobwa barambabaje cyane pe!ubushize nabonye video yabo barangije wabonaga rwose ari igitangaza!gusa ntakundi tuzababona kumuzuko w abapfuye.

7
Uncle G 2018-06-03 16:25:46

Imana ibahe iruhuko ridashira !

8
Mwiseneza1000 2018-06-03 16:24:39

RIP

9
rwagitare 2018-06-03 14:47:19

so sad. RIP

10
Mukashyaka 2018-06-03 14:35:27

Birababaje kuba bapfuye bangana batyo

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza