IGIHE

RDC yihaye amezi atatu yo kurangiza ikibazo cya Ebola

0 10-08-2019 - saa 09:24, IGIHE

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo guhangana n’indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Dr Jean-Jacques Muyembe, yavuze ko hashingiwe ku ngamba zafashwe, hari icyizere ko mu mezi atatu cyangwa ane ikibazo cya Ebola kizaba cyakemutse muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y’uko iki cyorezo kimaze guhitana abasaga 1700 muri RDC, ndetse giheruka no kugaragara mu mujyi wa Goma uri hafi y’u Rwanda, ibintu byatumye hafatwa ingamba zikomeye.

Dr. Muyembe yagize ati "Ntekereza ko byose bigenze neza, mu mezi atatu cyangwa ane nta kibazo cya Ebola cyaba kikivugwa muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri. Icyorezo cya Ebola ntabwo cyarangira hatabayeho uruhare rw’abaturage. Ku giti cyanjye, maze kubona abantu 12 banduye Ebola muri RDC n’ahandi. Kugeza ubu nta rukingo dufite. Ariko twayihagarika mu mezi atatu cyangwa ane."

Yavuze ko ari ngombwa kugira icyizere ko iki cyorezo gishobora guhagarikwa mu mezi atatu cyangwa ane, nk’uko Radio Okapi yabitangaje. Gusa Dr Muyembe yakomeje asaba abaturage kugaragaza uruhare rwabo.

Bumwe mu buryo bwo kugikumira bwashyizweho harimo gushishikariza abantu kwirinda gukora ku muntu wanduye Ebola cyangwa ku bikoresho bye, kugira isuku ihagije no gushyira mu kato umuntu wese igaragayeho.

Guverinoma ya RDC n’iy’u Rwanda ziheruka kwemeranya ku gufatanya gushaka uburyo bwo guhagarika Ebola, binyuze mu guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye.

Dr. Muyembe yasuye ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya Ebola
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza