Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaramye imyanzuro y’inama iherutse kubera i Burundi yahuje Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yerura ko idateze kuganira na M23.
Ni intero RDC yazamuye mu gutesha agaciro imyanzuro y’Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabaye mu cyumweru gishize, yanzuye ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwayo bizakemurwa n’igisubizo cya politiki, aho kuba intambara.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, kuri uyu wa Mbere yabwiye Abanyamakuru ko ibyo abakuru b’ibihugu bemeje, leta ye itazabyubahiriza.
Umwe mu myanzuro yafatiwemo ni usaba impande zirebwa n’iki kibazo guhosha umwuka mubi, ahubwo zikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo.
Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko abakuru b’ibihugu bemeranyije ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n’ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ikibazo.
Muyaya ati "Ntabwo tuzagirana ibiganiro na M23, ntabwo duteganya kuganira na M23, icyo kigomba gusobanuka neza. Ibisabwa kugira ngo ibiganiro na M23 bibeho cyangwa kuba twasubukura umubano n’u Rwanda, byasobanuwe neza n’itangazo rya Luanda."
"Icya mbere ni uguhagarika imirwano, bakava mu duce bigaruriye kugeza ku musozi wa Sabyinyo, hanyuma tukaganira. Mu gihe imirwano itahagaritswe, mutabonye ko bavuye mu birindiro bigaruriye, nta biganiro bizabaho hagati ya Guverinoma ya Congo na M23."
Muyaya mu mvugo ye yumvikanye ashimangira ko kuri RDC, inama y’i Bujumbura nta kinini ivuze, kuko imyanzuro igihugu cye gihagazeho ari ishingiye ku byavugiwe i Luanda muri Angola.
Yakomeje ati "Yego hari ibiganiro bikorerwa no ku rundi rwego, kubera ko iki kibazo gikurikiranwa n’akarere by’umwihariko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ni ngombwa kumva ko inama yabaye yari muri ibyo biganiro, ariko ko twe, gahunda tugenderaho ni iya Luanda, niyo turebaho."
Nyuma y’inama y’i Bujumbura, Perezida Tshisekedi yagaragaye abwira amagambo akomeye Umugaba Mukuru w’Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo, Maj Gen Jeff Nyagah, amusaba kutorohera M23, bitabaye ibyo bakazagirana ibibazo n’abaturage.
Ni amagambo atatinye kumubwira ari kumwe na Perezida wa Kenya, William Ruto.
Ni nako byagenze, kuko nyuma y’amasaha make iyo nama ibaye, i Goma habaye imyigaragambyo ikomeye yasize ibikorwa remezo byinshi bisenywe, yahuje abaturage bamagana ingabo za EAC.
Muyaya yabajijwe niba hari icyizere igihugu cye gifitiye Ingabo za EAC, ntiyasubiza mu buryo bweruye, ahubwo avuga ko zifite "inshingano yo kugaba ibitero" ariko zitabikora.
Yakomeje yumvikana ashyigikira abaturage bigaragambije, avuga ko "uburakari bw’abaturage b’i Goma bufite ishingiro".
Ibyo Muyaya avuga bihabanye 100% n’ibyavugiwe mu nama, kuko umwe mu bari bayirimo yabwiye IGIHE ko icyashyizwe imbere, ari ibiganiro kurusha ibindi byose.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Prof Nshuti Manasseh, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko abakuru b’ibihugu by’akarere bashyize imbere ibiganiro, kuko ariyo nzira nziza kandi ishoboka kugira ngo intambara hagati y’ingabo za Congo na M23 ihagarare.
Ati "Twe icyo twumvikanyeho nk’akarere kandi dutekereza ko aricyo gisubizo cyiza kuri iki kibazo, nta kintu gisumba kuvugana. Iyo twabyemeye twese nk’akarere, bagomba kubyemera, bitabaye ibyo ntacyo ingabo z’akarere zaba zimarayo."
Prof Nshuti Manasseh yavuze ko mu biganiro, ntabyo kurwanya M23 byigeze bivugwa cyangwa ngo bifatweho umwanzuro.
Ati "Ibyo kurasa ntabwo birimo kuko twavugaga ku nzira za politiki, ni ibiganiro rero. Ntabwo ari ukurasa M23 […] Icyo basabwe ni uguhagarika imirwano hanyuma bagasubira inyuma ariko baganira. Ibyo kuvuga ko ingabo za EAC zabarasa, ntabyavuzwe mu biganiro."
Itangazo ry’imyanzuro rigira riti "Abakuru b’ibihugu bemeje ko impande zose zihagarika imirwano."
Ikindi ni uko "imitwe yitwaje intwaro ikomoka hanze y’igihugu isubira mu bihugu byayo, kandi bategetse abagaba bakuru b’ingabo guhura mu gihe kitarenze icyumweru bakagena uburyo bukwiriye bwo kohereza ingabo."
Bananzuye ko gahunda yo kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo igomba gukurikirwa n’ibiganiro kandi mu gihe hari ibyemejwe bitubahirijwe, Umuyobozi wa EAC, Perezida w’u Burundi, akabimenyeshwa kugira ngo abifateho umwanzuro agishije inama bagenzi be.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe korohereza ingabo zo muri Uganda na Sudani y’Epfo zizoherezwa mu gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Kubera ko Uganda isanganywe ingabo muri RDC mu butumwa zifatanyije n’iza FARDC, ingabo zizakorera mu gace ka Beni na Ituri mu gihe Kenya yo ikorera mu bice bya Goma no muri teritwari ya Rutshuru, hanyuma u Burundi bwahawe muri Kivu y’Epfo.
Sudani y’Epfo yahawe gukorera mu gace ka Haut-Uélé. Tanzania yo iracyari mu rujijo. Ingabo zayo zisanzwe mu butumwa bwa Monusco, aho bivugwa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abandi amakuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!