IGIHE

RDC: PAM na FAO byatabarije abaturage miliyoni 27 bafite ikibazo cy’inzara

0 7-04-2021 - saa 08:43, IGIHE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM n’ishami rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi, FAO, byatabarije abaturage miliyoni 27 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafite ikibazo cy’inzara n’imirire mibi.

Aya mashami y’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko ari ubwa mbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igize umubare munini w’abaturage bafite ikibazo cy’ibyo kurya ndetse anaboneraho gusaba amahanga kongera inkunga z’ibiribwa bagenera iki gihugu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko iki kibazo cy’inzara n’ibyo kurya bidahagihe kiganje mu Ntara ya Kasai, ahanini giterwa n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu cyane cyane mu ntara ziri mu Burasirazuba.

WFP na FAO byatangaje ko ikibazo cy’inzara cyari gisanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa kikaza gutizwa umurindi n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19.

PAM na FAO byatabarije abaturage miliyoni 27 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ikibazo cy'inzara n'imirire mibi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza