IGIHE

RDC: Kiliziya Gatolika yateye utwatsi ibyavuye mu matora by’agateganyo

10 10-01-2019 - saa 15:48, IGIHE

Kiliziya Gatolika yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yateye utwatsi ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika by’agateganyo, ivuga ko bidahuye n’ibyo indorerezi zayo zabonye mu biro by’amatora yo kuwa 30 Ukuboza 2018.

Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI), yaraye itangaje ko Félix Tshisekedi yatorewe kuba Perezida n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amajwi amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

Inama y’Abepiskopi Gatolika (CENCO) yatangaje ko ibyatangajwe bidahuye n’ibyo indorerezi zayo 40 000 zabonye ari na byo byaranashingiweho mu cyumweru gishize itangaza ko izi uwatsinze amatora bigendanye n’ibyo abaturage batoye.

Itangazo ry’iyi nama rigira riti “Twabonye ko ibyavuye mu matora ya Perezida uko byatangajwe na CENI, bidahuye n’ibyakusanyijwe n’indorerezi zacu yaba ku biro by’itora ndetse n’ahabaruriwe amajwi”.

Gusa Kiliziya Gatolika yashimye ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu by’agateganyo bica amarenga y’amateka adasanzwe muri RDC yo guhererekanya ubutegetsi, isaba abaturage kwirinda ibikorwa byose byaganisha ku mvururu.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stéphane Dujarric, na we yahamagariye impande zose kwirinda ibikorwa by’ihohoterwa, asaba abahanganye mu matora kwitabaza inzira ziteganywa n’Itegeko Nshinga n’itegeko ry’amatora mu gihe batanyuzwe n’ibyayavuyemo.

Musenyeri Marcel Utembi uyobora inama y'Abepiskopi muri RDC (CENCO)
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Habineza 2019-01-12 07:49:50

Aha Kiliziya Gatolika ivugra abaturage ibatungira agatoki ibitagenda nka Societe Civile,mu bihugu bifite Democratie nyayo ntabwo abantu bigaragambya batumiwe n’amashyaka gusa,ahanini ni Iliya milyango itegamiye kuli Leta ibikora.

2
José 2019-01-11 11:47:28

Jye ndabona aba bagabo bagakwiye kuyobora intama z’Imana mu by’Imana aho kuziyobora mumuriro w’imyigaragambyo na politic. Kuko nimba leta itivanga mumiyoborere ya kiliziya nayo yakwirinze ibijyanye no kwivanga bigamiije gushora abanyekongo mu bwicanyi n’imvururu bitwaje ijambo bafite muri societe. Nibasomere abakristu bibiriya, bakire amaturo ubundi barebe icyateza imbere Congo n’abanyekongo, ko tubayoboka babona hari uhangayikiye kumenya uburyo batorwa, uko bazamuka muntera cg igihe bamara kubuyobozi!

3
Gasore 2019-01-10 15:35:30

Aliko izo ngirwa bihayimana bafite iyihe authorite yo kuvuga ko bazi uwatsinze amatora, nacommission itarabitangaza! Nonese ko bari bagiye as indorerezi, bari bagiye kubara! Umuntu muzima wuze aremera akaba umugaragu w’abazungu kuko! Kdi aho byapfiriye ni aho abapadiri bigaragambije last year! Njye ndi Kabila buriya nava ku butegetsi mbahagaritse! Aliko uwabazana mu Rwanda weeeeeee

4
Gasore 2019-01-10 15:35:30

Aliko izo ngirwa bihayimana bafite iyihe authorite yo kuvuga ko bazi uwatsinze amatora, nacommission itarabitangaza! Nonese ko bari bagiye as indorerezi, bari bagiye kubara! Umuntu muzima wuze aremera akaba umugaragu w’abazungu kuko! Kdi aho byapfiriye ni aho abapadiri bigaragambije last year! Njye ndi Kabila buriya nava ku butegetsi mbahagaritse! Aliko uwabazana mu Rwanda weeeeeee

5
nziza 2019-01-10 14:45:33

Africa nabanyafrica duhuze these twange agasuzuguro higeze naho baduhititamo ukotuyoborwa nuwo bashaka kwariwe uyobora niwe ujya kubutehetsi ubwo x igihugu cyaba aricyabo cyangwa aricyacu so reka dukore ibitubereye tutitaye kubishomisha amahanga

6
Bakaja 2019-01-10 14:09:28

Yewe ndabona aho kugirango basenge igihugu bibereye mukubarura ahubwo nabo iyo batanga umukandida

7
SILA 2019-01-10 11:38:05

KILIZIYA NIREKE ABANYEPOLITIKE BAKORE AKAZI KABO NEZA.

8
Africa 2019-01-10 09:45:28

Kiliziya yo muri DRC nayo yihaye inshingano zirenze izo ishinzwe, nonese kugira indorerezi 40,000 bisobanuye gusimbura akazi ka CENI? non non ibyo nukwigira ibihangange gusa. nibace bugufi bakire ibyo urwego rubishinzwe rwabonye none kiliziya izagaragaze ibimenyetso indorerezi zagaragaje ku bitaragenze neza byifashishwe mu bujurire

9
bravo 2019-01-10 09:28:54

danger

10
kamanzi 2019-01-10 08:12:00

Kandi dore ni ibi Musinga yapfuye n’aba biyita abanyamadini, nawe se amatora arabaye bati ibizavamo turabizi,ararangiye bati ntitubyemera, ibi ni akajagari rwose , noneho numvise ngo n’abafaransa ntibabyemera da! None se bo iyo amatora yabaye ko nta munyafurika uvuga ko yagenze nabi nuko bo batiba? Ese ko indwara bari barwaye yari Kabila ubu bapfuye kwiyumanganya bagaha undi akagerageze.NB: uwariwe wese uzongera guhingutsa ijambo ngo abantu bavuga ikinyarwanda bagume iRwanda atabahaye ubutaka bwabo azakubitwe kandi azahanwe ku buryo bukwiye kuko ni ukuburabuza abantu bibereye iKinshasa. Murakoze

Kwamamaza