Nyuma yo gusoma ivanjili, Padiri Victor Ntambwe yazamuye ikarita ye y’itora imbere y’imbaga y’abakirisitu kuri St Charles Lwanga i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru cyashize.
Mu gihe hari gutegurwa amatora ya Perezida muri iki gihugu, uyu mupadiri yatanze ubutumwa ubwo yari ayoboye misa.
Yabwiye abayoboke b’idini gukurikiza urugero rwe, bafata amakarita yabo y’itora bakerekana ko biyandikishije ngo bazatore.
Yagize ati “ Nitutiyandikisha ngo tuzatore, ntituzabona abayobozi badukwiye ariko nitwiyandikisha kandi tugatora tuzaba dushobora kubabaza inshingano zabo.”
Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka. Perezida Tshisekedi aziyamamaza muri manda ya kabiri.
Imyiteguro irakomeje aho RDC ifite abagera kuri miliyoni 45 b’abayoboke ba Kiliziya Gatolika, umubare utaboneka mu kindi gihugu icyo ari cyo cyose muri Afurika.
Iki gihugu kandi cyiteguye kwakira Papa Francis mu cyumweru gitaha mu rugendo azaba ahakoreye ku nshuro ya mbere kuva mu 1985.
Kiliziya Gatolika yakunze gushyiraho indorerezi mu gihugu hose mbere no mu gihe cy’amatora. Rimwe na rimwe imibare y’ibyavuye mu matora-byabaga byizewe na benshi- yabaga inyuranye n’ibya leta. Ibi ni nako byagenze mu matora yo mu 2018 byatumye hazamuka umwuka w’uko habaye amanyanga mu ibarura ry’amajwi.
Ntambwe yagize ati “ Kiliziya ifite inshingano zo kwamagana ikibi muri sosiyete.”
Hirya no hino mu gihugu, Kiliziya Gatolika iri mu mwuka w’amatora. Abapadiri bari gushishikariza abayoboke kuzayitabira ndetse kiliziya yashinze ibyapa bikangurira abantu kuzitabira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!