IGIHE

RDC: Inkunga yo guhangana na Ebola imaze kwica abarenga 1100 ikomeje kubura

0 15-05-2019 - saa 15:52, Evariste Nsengimana

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje kwivugana ubuzima bw’abaturage benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe inkunga yo guhangana na cyo ikomeje kubura.

Loni yagaragaje kuri uyu wa Kabiri ko kuva muri Kanama umwaka ushize iki cyorezo cyadutse muri RDC, abantu 1,705 byemejwe ko bakirwaye cyangwa bashobora kuba bakirwaye.

Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Farhan Haq, yavuze ko abantu 1 122 aribo Ebola imaze kwica, bangana na 2/3 by’abagaragaweho nayo nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru y’Abashinwa, Xinhua.

Ibiro bishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA), bigaragaza ko muri miliyoni $148 yasabwe yo gutanga ubutabazi bwihuse ku bibasiwe na Ebola muri Nyakanga habonetse ½ cyayo gusa.

Ati “Muri rusange amafaranga agenewe ubutabazi muri RDC ni macye cyane, angana na 12% bya miliyari $1.65. ibyo bibangamira bikomeye ubutabazi.”

Ibarura riheruka gukorwa muri Gicurasi rigaragaza ko abantu barenga ibihumbi 12 bakuwe mu byabo n’imirwano hagati y’ingabo n’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyaruguru no mu Ntara ya Ituli.

Ibyo ngo bituma Ebola ishobora kwiyongera kuko abahunga hari ubwo bahungira mu bice yibasiye, bamwe bakajya Uganda no mu bindi bihugu bikikije RDC mu buryo butemewe badapimwe.

Ni ku nshuro ya kabiri mu mateka icyorezo cya Ebola gihitana abantu benshi nyuma y’uko mu 2014 cyahitanye abarenga ibihumbi 11 mu bihugu bya Guinea, Liberia, Sierra Leone mu Burengerazuba bwa Afurika.

Abarenga 1100 bamaze kwicwa na Ebola muri RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza