IGIHE

RDC: Imfungwa 15 zishwe n’imirire mibi mu mezi atatu

0 8-02-2023 - saa 14:03, IGIHE

Mu mezi atatu gusa abantu 15 bamaze gupfira muri gereza ya Kakwangura mu Mujyi wa Butembo muri RDC, bazize ahanini imirire mibi.

Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2023 nk’uko Radio Okapi yabyanditse.

Umuntu wa 15 yapfuye kuwa mbere ushize. Umuganga w’iyi gereza yatangaje ko abapfuye bazize imirire mibi, guhitwa, igituntu n’izindi ndwara.

Umunani muri 15 bapfuye bari baroherejwe mu bitaro bya Kitatumba nk’uko Dr Jean-Claude Mbayahi yabitangaje.

Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) ni yo ishinzwe kugaburira buri munsi abagaragaje ikibazo cy’imirire mibi muri gereza ya Kakwangura.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko muri gereza ya Kakwangura hari ibibazo by’imirire mibi, kutabona imiti, ubucucike ndetse n’inyubako zishobora gutera indwara abafunze.

Iyi gereza yagenewe kwakira imfungwa 120 ariko ifungiwemo ababarirwa muri 770. Abenshi muri bo ni abo muri Rutshuru.

Gereza ya Kakwangura imaze gupfiramo abantu 15 bazize imirire mibi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza