Mu mezi atatu gusa abantu 15 bamaze gupfira muri gereza ya Kakwangura mu Mujyi wa Butembo muri RDC, bazize ahanini imirire mibi.
Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2023 nk’uko Radio Okapi yabyanditse.
Umuntu wa 15 yapfuye kuwa mbere ushize. Umuganga w’iyi gereza yatangaje ko abapfuye bazize imirire mibi, guhitwa, igituntu n’izindi ndwara.
Umunani muri 15 bapfuye bari baroherejwe mu bitaro bya Kitatumba nk’uko Dr Jean-Claude Mbayahi yabitangaje.
Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) ni yo ishinzwe kugaburira buri munsi abagaragaje ikibazo cy’imirire mibi muri gereza ya Kakwangura.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko muri gereza ya Kakwangura hari ibibazo by’imirire mibi, kutabona imiti, ubucucike ndetse n’inyubako zishobora gutera indwara abafunze.
Iyi gereza yagenewe kwakira imfungwa 120 ariko ifungiwemo ababarirwa muri 770. Abenshi muri bo ni abo muri Rutshuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!