IGIHE

RDC: Amasasu menshi yumvikanye i Kinshasa

0 19-05-2024 - saa 08:37, Umwali Zhuri

Mu rukerera rushyira kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi ahagana saa kumi n’igice z’ijoro, amasasu menshi yumvikanye i Kinshasa by’umwihariko ku rugo rw’umunyapolitiki Vital Kamerhe usanzwe ari Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko urugo rwa Kamerhe rwatewe n’abantu bambaye imyenda y’igisirikare cya Congo.

Kubera ko Kamerhe atuye mu gace kabarizwamo izindi nzego nkuru z’igihugu, amasasu akimara kuvuga inzego z’umutekano zahise zihagera, zirasana n’abateye kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Ibinyamakuru by’i Kinshasa byatangaje ko imodoka za gisirikare zagaragaye hafi ya hoteli Pullman zafunze imihanda igera ku biro bya Perezida.

Amasasu kandi yumvikanye mu bindi bice bya Kinshasa ku buryo ambasade y’u Buyapani muri uwo mujyi yatanze intabaza ku baturage b’u Buyapani bahaba, kuguma mu ngo zabo.

Abapolisi babiri nibo bivugwa ko baguye muri iyo mirwano, mu gihe umwe mu bateye na we yishwe ariko umubiri we ukajyanwa na bagenzi be.

Ntabwo abakoze ibyo baramenyekana icyakora hatangajwe ko Vital Kamerhe watewe ameze neza.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza