RDC: Abasirikare 14 ba Loni bishwe, 53 barakomereka

10 8-12-2017 - saa 19:21, IGIHE

Abasirikare 14 mu bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco), baguye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba za ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, abandi 53 barakomereka.

Muri iki gitero hapfuye n’abandi basirikare batanu bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Itangazo rya Monusco rivuga ko inyeshyamba zakigabye ku ngabo zari mu bikorwa mu gace ka Semuliki muri Beni ku wa Kane nimugoroba.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko iki gitero ari cyo cya mbere kibi mu bigabwe ku ngabo za Loni.

Yoherereje ubutumwa bw’akababaro Tanzania ari cyo gihugu abapfuye bakomokagamo.

Umuyobozi wa Monusco, Maman Sidikou, yagize ati “Ndamagana nivuye inyuma iki gitero cyambuye ubuzima ingabo za Loni n’iza FARDC.”

Monusco ifite ingabo zigera ku bihumbi 18,000 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Congo Kinshasa imaze igihe yibasiwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irwanira muri iki gihugu cyane cyane uduce tugwiriyemo amabuye y’agaciro ishaka kutwigarurira.

Muri iki cyumweru imiryango nterankunga yatangaje ko umutekano muke muri RDC yatumye abaturage bagera kuri miliyoni 1,7 bava mu byabo muri uyu mwaka.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
aristi 2017-12-12 11:33:24

Bihangane kandi na Tanzaniya Pole sana uretse ko ntabona impamvu bari hariya?ntacyo bamazeyo nimburamikoro gusa zagiye kwitemberera!

2
desire 2017-12-10 03:01:20

Sha buriya rero ngo nyirabayazana n’ivumburwa ry’izi téléphone ngendanwa!kuko Niho honyine habitse ubutunz bukorwamo i zitwa smartphone!rero ng ntibunateze gushiramo ahubwo haza benshi ikindi , nta muzungu wifuza k intambara hariya irangira kuk ibint Byajya ku murongo

3
karera 2017-12-09 09:14:14

UN ifite ibibazo kurusha za Leta.Abakozi bayo bahora bicwa,kandi baba baragiye kuzana amahoro.UN yagiyeho muli 1945,igamije kuzana amahoro ku isi.Abasirikare bali mu bihugu 18,igakoresha 9 billions USD buri mwaka muli Peace Missions.Ariko byaranze kuko isi ifite intambara nyinshi.Nkuko bible ivuga,imana yonyine niyo izazana amahoro ku isi,ibanje kurimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo izabikora ku munsi w’imperuka.Abazarokoka bazaba muli paradizo.Ntibazongera kurwana,ntibazapfa,nta kibazo na kimwe bazagira.Ubwami bw’imana dutegereje,niwo muti wonyine ku bibazo byose isi ifite.

4
gasore 2017-12-09 05:56:12

Aliko UN irasetsa! Hari umunsi aba congoman badapfa, ko ako kamo ntakumva gutya! Ahubwo ntibasakuje kuko atari abazungu bapfuye! Iyo aribo baba bapfuye induru ziba ari nyinshi!
Ubundi imyaka bamaze muri Congo ni iki bakijije ko intambara zihahora, imyaka 19 yose! Kdi uko bigaragara ntibateze kuvayo, keretse diamand n’amashyamba nibishira muri Congo.
Njye mbona bavanaho mandats ziri determines, bakabyita mission permanent des nations unies au Congo. Kuko amahoro yo yarabananiye kuyazana, cyane ko iyo urebye usanga atariyo yabajyanye muri congo.

5
Tuyisenge Jean de Dieu 2017-12-09 00:42:50

Twihanganishije.ababuze.ababo

6
Emmy 2017-12-09 00:26:26

Birababaje cyane izo nyeshyamba zikwiriye ibihano bikomeye

7
Emmy 2017-12-09 00:26:25

Birababaje cyane izo nyeshyamba zikwiriye ibihano bikomeye

8
Daddy 2017-12-08 15:31:48

Nibumve ko na nyina wundi abyara umuhungu. Barasaga kuri m23 baziko bo ntawabakoramo?!!!hasigaye
Aba South Africa!!

9
Kamanzi 2017-12-08 15:11:42

Birabaje, Imana ibakire.

10
Djuma 2017-12-08 14:23:53

Nibakeya ubundise baramara iki jariaya ?
Bakwitahiye

Kwamamaza