RDC: Abantu batanu baguye mu gitero cyagabwe na FDLR

10 12-10-2017 - saa 08:11, Rabbi Malo Umucunguzi

Abasivili batanu baguye mu gitero cyagabwe kuri uyu wa Gatatu, bikekwa ko byakozwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ukorera mu Burasirazubza bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nk’uko AFP yabitangaje, Umuvugizi w’Ingabo za Leta ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, ngo abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku gace ka Bwiza muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati “FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi. Umwe mu bapolisi yishwe, ndetse n’abandi basivili baje kugaragara bitabye Imana.” Mu bapfuye kandi uretse abasivili batanu n’umupolisi, harimo umukozi w’urwego rushinzwe iperereza.

Ingabo za leta ngo zahise zitatanya abo barwanyi bivugwa ko banatwaye ishyo ry’inka.

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, kuva mu myaka isaga 20 ishize.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nabwo abasirikare babiri bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri RDC, bishwe mu mirwano n’inyeshyamba bikekwa ko ari izikomoka muri Uganda, Allied Democratic Forces (ADF), zishe n’abasivili bagera kuri makumyabiri, nk’uko abayobozi b’ubwo butumwa bwa Loni (Monusco) babitangaje.

Uyu mutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakomeje gushegeshwa n’ibikorwa bya gisirikare mu myaka ishize, ariko mu mbaraga usigaranye ukomeza kugaba ibitero ku baturage, ukabasahura bamwe bakahasiga ubuzima.

Abasirikare ba Congo bafashijwe na Monusco bakomeje gukurikirana imitwe yitwaje intwaro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ndagijimana Bazimenyera 2017-10-12 17:34:18

Ariko buriya Koko UN baba babivuga hwiki? interahamwe zarabananiye ko M 23 bayishoboye se??

2
karama 2017-10-12 09:25:24

Yes kanyarwanda nonese bo siko binjiye

3
pr kayumbu celestin 2017-10-12 09:20:05

Yo mbegibintu bibabaje arikubwo reta y’a RDC yo ntibibona Nyamara harurubanza turababaye Mana tabara

4
pr kayumbu celestin 2017-10-12 09:14:43

Yo mbegibintu bibabaje arikubwo reta y’a RDC yo ntibibona Nyamara harurubanza turababaye Mana tabara

5
pr kayumbu celestin 2017-10-12 09:14:43

Yo mbegibintu bibabaje arikubwo reta y’a RDC yo ntibibona Nyamara harurubanza turababaye Mana tabara

6
Ivan ndongozi 2017-10-12 04:09:16

Urabeshya nta fdlr ikibaho bashake abakoze ayo mahano

7
kanyarwanda 2017-10-12 03:49:54

Abo ni babandi mwirirwa mwakira mubategeye amaboko mukanabasubiza mu buzima busanzwe kandi baravuye mu Rwanda baruhekuye. Kudahana birasenya ntibyubaka kandi ngo ijya kurisha ihera ku rugo

8
Dayan 2017-10-12 03:22:48

Birababaje cyane kuko FDLR bariya yibasiye ni abatutsi batuye muri Congo bisobanuye ko umugambi mubisha wabo ushingiye ku ngengabitekerezo ya Genocide bawukomeje .Sinzi icyakorwa ariko FDLR yarikwiye kuranduranwa nimizi yayo

9
kamali 2017-10-12 02:31:58

Tubabajwe nubugome ndenga kamere bwakozwe na FDLR(genocidaires interahamwe) ku baturage baba sivili.
Igihe kirageze ngo bahabwe isomo ryo guha agaciro ikiremwamuntu.

10
kamili 2017-10-12 02:25:17

Tubabajwe kandi dutewe nagahinda nizo nterahamwe nanubu zanze kunamura icumu
Twihanganishije ababuze ababo. Igihe nikigera ababikoze nababashyikiye bazahabwa isomo ryo kubaha ikiremwamuntu

Kwamamaza