Raporo yerekanye ko urwego rw’inganda muri EAC rurimo gusubira inyuma

4 11-11-2017 - saa 12:47, Cyprien Niyomwungeri

Raporo nshya ku iterambere ry’urwego rw’inganda mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yagaragaje ko uru rwego rurimo gusubira inyuma, bitewe no kuba ibihugu bigize umuryango bikomeje kutabyaza umusaruro amahirwe y’amasoko bifite.

Iyi raporo izwi nka ‘Industrial Competitiveness Report 2017’, yasohotse ejo kuwa Gatanu i Dar es Salaam muri Tanzania, yerekana ko amasoko y’ibihugu bigize EAC yihariwe n’ibicuruzwa bituruka mu nganda zo mu bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde n’ahandi.

Igaragaza ko ibicuruzwa EAC itumiza mu mahanga usanga n’inganda z’imbere mu bihugu bigize umuryango; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi na Soudan y’Epfo bifite ubushobozi bwo kubikora.

Iyo raporo yerekana ko iterambere ry’urwego rw’inganda ririmo gusubira hasi muri iyi myaka riva kuri 5.3% hagati ya 2005 na 2010 rigera kuri 4.6% hagati ya 2010 na 2015.

Yerekana kandi ko igipimo cy’iterambere ry’urwego rw’inganda muri EAC kiri hejuru y’icyo ku rwego rw’Isi yose kingana na 1.1% hagati ya 2010 na 2015 ariko kiri hasi y’icy’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’ibindi biteye imbere.

Nko muri Ethiopia kiri kuri 14%, mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, (ECOWAS) ni 11.8%, Vietnam ni 9.6% mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika yo mu Majyepfo (SADC), ukuyemo Tanzania na Afurika y’Epfo kikaba ari 5.3% kuva mu 2010.

Uku gusubira inyuma kandi byatumye umusanzu w’urwego rw’inganda mu bukungu bwa EAC waravuye ku 9.8% mu 2000 kikagera ku 8.5% mu 2015. Iki gipimo giteye impungenge kuko ibihugu byo muri EAC bifite intego yo kuba rutanga umusanzu wa 25% mu 2032.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’inganda, ubucuruzi n’ishoramari muri Tanzania, Prof Elisante Gabriel, yavuze ko ibihugu bigize EAC bikeneye kubyaza umusaruro amahirwe y’isoko bifite, bikongera iterambere ry’akarere aho guhangana hagati y’ibihugu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
John 2017-11-13 00:02:59

Jye ndabona ubaduteje...noneho se nibahagarika n’ibyo by’Abashimwa n’Abahinde bati: Turashaka made in EAC nk’uko bahagaritse caguwa, ab’amikoro make turamera dute?

2
bri 2017-11-11 07:17:59

jambo, indoto zidahamye ntizikenewe ahubwo iyo train niyo yatinda Ariko tudahombye kubyaza usaruro amasoko dufite Ngo abashinwa bayikoreshereze ubwose uziko bo badafitemo inyungu ahubwo bongera ubugorora ngingo barebe niba Koko train irusha agaciro cg inyungu twakura munganda .

3
lambert 2017-11-11 06:37:50

Murakoze rwose kuri iyi article, muhere ku Rwanda; inzego zitandukanye zirimo immigratiin ziri mu zituma ishoramarivmu rwanda risubira inyuma.
Muzakore iperereza muzasanga ibyo mvuga aribyo
Uzi kubonavumushoramari ashaka kuzana business mu Rwanda akimwacvisa yo keinjira mu gihugu mu gihe Uganda cg Tz bayimuha mu kanyavko guhumbya? Mbahe tracking number se?

4
Jambo 2017-11-11 04:55:26

Ntimutangire kutwicira indoto zacu batubwiye ko bagiye kutuzanira Train.Hari icyahindutse se?

Kwamamaza