IGIHE

Perezida Sisi wa Misiri mu myiteguro ikomeye yo gusimbura Kagame ku buyobozi bwa AU

6 5-12-2018 - saa 11:58, Mukaneza M.Ange

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi, yatangiye imyiteguro ikomeye yo gusimbura Perezida Paul Kagame ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Mu ntangiriro za 2019 nibwo Misiri izasimbura u Rwanda ku buyobozi bwa AU, nyuma ya manda y’umwaka umwe.

Mu bikorwa bigamije kugaraza aho Misiri igeze yitegura gutanga umusanzu wayo mu iterambere rya Afurika ibinyujije mu kuyobora AU, harimo Inama ya Africa 2018 Forum iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Sharm El Sheikh ku wa Gatandatu.

Iyi nama yaturutse ku gitekerezo cya Perezida Sisi iziga ku birebana no guteza imbere urubyiruko hibandwa ku kwihangira imirimo ndetse no gukomeza kongerera abagore ubushobozi.

Guverinoma ya Misiri yatangaje ko iteganya gutangiza amahugurwa agenewe abayobozi bato ba Afurika, mu gihe ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Cairo bwo bwavuze ko buzashyiraho inzira yihariye izakoreshwa n’abantu bafite pasiporo zo mu bihugu bigize AU.

Asharq Al-Awsat dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byose bizakorwa mu rwego rwo gushimangira umwanya wa Misiri muri Afurika, mbere y’uko iki gihugu gitangira kuyobora AU.

Ishami rishinzwe ishoramari muri COMESA ryagize uruhare mu gutegura inama ya Africa 2018 Forum, ritangaza ko izahuriza hamwe abakuru b’ibihugu bya Afurika 10 ndetse n’abahanga 60 baturutse hirya no hino ku Isi.

Heba Salama uyobora Ishami rishinzwe ishoramari muri COMESA yagize ati“Iki gikorwa kizahuriza hamwe abantu bakomeye mu bucuruzi muri Afurika, barebe uburyo bafatanya mu ishoramari ndetse banaganire ku bibazo birebana n’iterambere ry’umugabane n’uburyo watezwa imbere.”

Minisitiri w’Igenamigambi n’Amavugurura mu Misiri, Hala al-Saeed, yavuze ko mu bikorwa bateganya muri iyi nama harimo guhugura abagore ku birebana n’imiyoborere, gahunda zigamije gufasha urubyiruko rwa Afurika kumenya icyo rwifuza gukora ndetse n’uburyo Misiri yarushaho kugira uruhare mu miyoborere ya Afurika.

Misiri kandi irateganya gutegura Imurikagurisha Nyafurika ry’ubucuruzi rizahuriza hamwe abikorera bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Perezida Sisi yatangiye ibikorwa bigaragaza ko yiteguye kuyobora AU

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
shema 2018-12-07 01:15:42

Twishimiye ibyo HE PKagame yagejeje kuri AU , mugenzi we azakomerezaho.
Naho ibitekerezo by’abahezanguni nka Nana nta mwanya bifite mumitima yacu, noneho nawe uzajyeyo usimbure. Ikibazo se n’uburyo bajyaho cyangwa nibyo ukora uhageze?
Igihe aksanti

2
David 2018-12-05 14:50:22

Ariko mwagiye Muva mumatiku,mukareka tugasenga Uwiteka ko ubwami bwo Mu ijuru buri I hafi.
Buri wese azabazwa ibyo yakoze.

3
Kfb51 2018-12-05 10:59:55

AU yari ikwiye guhindura iyi manda y’umwaka umwe ahubwo ikaba yayigira imyaka ine kuko nkubu H.E Kagame yayoboraga Neza hari byinshi yaramaze kuyigezaho byari kuba byiza bamwongereye imyaka nitatu agakomeza kuyiyobora kandi hari byinshi yari kuyongerera . Babitekerezeho Neza .

4
Alexis rubagantare 2018-12-05 09:03:02

Njye mbona manda y ’umwaka-yarikwiye-kuvaho-muriyiminsi-isigaye-abakada-b’a UA-bagashyiraho-iyi myaka. 7

5
jdamascene bazambanza 2018-12-05 07:39:34

SLT,ndifuriza President Bongo gukira vuba asubire gufasha igihugu cye

6
Nana 2018-12-05 07:09:48

Cyo re! Kagire inkuru! None se ntimwatubwiraga ko abanyafurika bose bifuza uwabihera h.e akayobora iwabo? Njye numvaga na bo batazemera ko yasimburwa. Ese burya ni no gusimburana ntabwo yatowe?

Kwamamaza