Perezida Nkurunziza yamaganwe n’Abanya-Kenya nyuma yo gushimira Kenyatta amajwi ataratangazwa

11 10-08-2017 - saa 20:42, Rabbi Malo Umucunguzi

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere washimiye Uhuru Kenyatta nyuma yo gutorerwa gukomeza kuyobora Kenya, mu gihe Komisiyo y’amatora itarangaza uwegukanye intsinzi muri icyo gihugu.

Mu majwi y’agateganyo yari amaze kubarurwa, Uhuru Kenyatta wo mu ishyaka Jubilee ari imbere mu majwi na miliyoni 8.0, mu gihe Raila Odinga wo mu ishyaka NASA afiye miliyoni 6.6.

Gusa ishyaka NASA ryaje kuvuga ko hari umuntu wo muri komisiyo y’amatora(IEBC) wabamenyesheje ko umukandida wabo ariwe uri imbere, batangira gusaba komisiyo ibishinzwe gutangaza ko Raila Odinga yatsinze amatora.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Nkurunziza yagize ati “Mu izina ry’Abarundi, nshimiye Perezida watowe @UKenyatta n’abaturage ba Kenya. Twiteguye gukomeza gushimangira umubano.”

Amagambo ya Nkurunziza yahise yamaganirwa kure n’abarwanashyaka ba NASA bifuza ko Odinga yaba ari we utorwa, bamuziza gushimira Uhuru kandi amatora atararangira.

Uwitwa Elly Baraza yagize ati “Kenya ntabwo ari igihugu gifite ubuyobozi bunaniwe nk’u Burundi, menya ibyawe wigumire ku butegetsi.”

Uwitwa Boy Wa Majuu we yagize ati “Ese ubu uri gukorera IEBC? Uratangaza ibyavuye mu matora na mbere y’uko komisiyo yacu y’amatora ibitangaza. Banza ukure igihugu cyawe mu bukene.”

Uwitwa Charles Nahimana yahise asubiza ati “Yagiriye inama perezida wanyu ucyuye igihe ko nubwo atatsinda amatora, yakwisubizaho binyuze mu kwica abaturage bagerageza kwigaragambya.”

Nubwo hari bamwe mu bagaragazaga ko bisa n’aho amatora yarangiye kuko Kenyatta yari imbere ya Odinga, uwitwa Davido yanditse ko Kenya atari igihugu gifite ubuyobozi bubi nk’u Burundi, aho umuyobozi “afata abaturage bugwate”… Yongeyeho ati “Nta n’umwe uratangazwa ko yatsinze amatora!”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Habineza 2017-08-13 08:15:44

None se Paul Kagame ntabwo yashimiye mugenzi we wa Kenya intsinzi?Niba byabaye se abanyakenya nawe bamwamaganye?

2
ukuuri 2017-08-12 03:47:29

Na nubu muravuga ko Nyakwibahwa NKRUNZIZA yihenze akeneye amahugurwa??!! Ngaho da KENYATA nta matora yatsinze.

3
Kirehe 2017-08-11 15:14:34

Piter, ndamwemera cyane, ibyoyipfurije Uhulu, nanjye nikombibona rwose abatabibona ukwongukwo ntabwombumvaryose!

4
Brown 2017-08-11 10:58:53

H.E commando P.Nkurunziza ntaco yihenzemwo kuko ntawundi uri butsinde amatora uretse Kenyatta.

5
Sal 2017-08-11 06:46:45

Yazize ubusa kuko yamwifurije intsinzi azi neza ko byarangiye. Abambari ba KAGAME bo burya ejobundi batangiye kwishimira intsinzi amajwi ndakuka yamaze gutangazwa? bazamutuke ibyo yavuze n’ibitaba impamo!

6
KALISA 2017-08-11 03:57:20

Monsieur le president yabyinnye mbere y’umuziki kabisa!

7
Jeff 2017-08-11 02:00:00

Mbega perezida, arashimira gutinda kwa Kenyata komisiyo y’amatora itaratangaza uwatsinze, yoooo, birababaje or! Ubanza afite ihungabana cyangwe se nta bajyanama ayigire no kudufasha, birababaje disi.

8
isaac 2017-08-11 01:33:36

hahahaaha

9
WILLIAMS 2017-08-11 00:30:15

Akeneye amahugurwa mu bya politiki

10
Nyabenda.Jean 2017-08-10 23:03:03

uwomuzehe Aragumukayigizekomisyoyamatoras

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza