IGIHE

Perezida Kenyatta na Macron bamuritse imodoka ya Peugeot SUV yateranyirijwe muri Kenya

9 14-03-2019 - saa 10:44, Mukaneza M.Ange

Perezida Uhuru Kenyatta na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bamuritse ku mugaragaro imodoka ya Peugeot 3008, yateranyirijwe muri Kenya n’uruganda rw’Abafaransa, PSA Groupe.

Capital FM ivuga ko iyi modoka yamuritswe ku wa Gatatu n’abakuru b’ibihugu byombi, yakozwe muri gahunda yo guteza imbere urwego rw’inganda muri Kenya.

Perezida Kenyatta, yasabye ibigo byose bya leta kwitabira kugura no gukoresha imodoka zateranyirijwe muri Kenya ndetse n’ibyuma bisimbura ibishaje.

Ati “Iyi politiki igamije guteza imbere gahunda yacu ku birebana n’inganda, guhanga imirimo myiza igenewe abaturage bacu no kurushaho kuzana ikoranabuhanga mu gihugu cyacu”.

Yakomeje avuga ko binyuze muri gahunda y’iterambere kuri bose yiswe ‘Big 4 Agenda’, ubuyobozi bwe bwashyize ingufu mu birebana n’inganda bibanda ku guteranyiriza imodoka muri Kenya.

Iyi ni nayo mpamvu bashishikarije uruganda PSA Groupe ruza ku mwanya wa kabiri mu nini ku mugabane w’u Burayi gutangiza ibikorwa muri Kenya.

Perezida Macron yijeje ko u Bufaransa buzakomeza gukorana na Kenya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo, umutekano no kurwanya iterabwoba.

Ati “Dusanzwe dukorana neza ariko turashaka kongera ubufatanye na Kenya n’akarere muri rusange cyane mu birebana n’umutekano n’ubwirinzi”.

Yakomeje avuga ko bizeye ko ibigo byabo n’abashoramari b’Abafaransa bazagira uruhare mu gushyiraho gahunda idatuma hakorwa imodoka gusa, ahubwo hakanatangwa imirimo ku baturage ba Kenya.

Perezida Macron yari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Kenya.

Imodoka ya Peugeot 3008 SUV iri mu zikomeye zateranyirjwe mu ruganda Kenya Vehicle Manufacturers ruri mu gace ka Thika. Ishyizwe ahagaragara nyuma yo gukorerwa igeragezwa mu bice bitandukanye mu gihugu.

Imirimo yo guteranya iyi modoka yatangiye muri Nzeri 2017, ubundi bwoko burimo Peugeot 2008 SUV na Peugeot 308SW buzatangira guteranywa muri Mata na Nzeri 2019.

Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira PSA Groupe imaze guteranyiriza muri Kenya imodoka 1000, zivuye kuri 480 zimaze guteranywa. Intego ihari ni uko uru ruganda ruteranya byibura imodoka ibihumbi 15 ku mwaka.

Akanyamuneza kari kose mu maso y'aba bakuru b'ibihugu ubwo bamurikaga ku mugaragaro iyi modoka yakozwe n'uruganda PSA Groupe rw'Abafaransa
Kenyatta na Macron mu modoka ya Peugeot 3008 SUV yateranyirijwe muri Kenya
Perezida Macron na Kenyatta bemeranyije gukomeza kuzamura ubufatanye

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kankuyo 2019-03-17 05:27:13

@Dunia nibyo kbs, ugera i Kigali ukahasanga ibimodoka utabona n’iburayi ukibaza niba dukize kubarusha.Kugendera muricyo kintu yahindutse mode ngo nta mupolisi ugihagarika kuko yibeshye hakaba harimo umuyobozi imbehe bahita bayubika.Urumva ubujiji aho butugeze. Uziko hari nabakigenderamo bataha mu nzu ikirusha agaciro? Nsigaye mbyita njyewe SAPE àla rwandaise.

2
Dunia 2019-03-16 04:29:42

@ Kabeho , ibyo uvuze nukuri kose, najye mperuka mu Rwanda ariko nasanze mu Rwanda benshi bakunda ibimodoka bikaze kandi bihenze cyane!! Nareba izo abayobozi benshi bagendamo izo nyine za V8 nkumirwa.
Ikintangaza nukubona zitanakandagira mu byaro no mu nzira mbi kandi aricyo zakorewe nkibaza icyo 4x4 cg 4 WD bisobanura bikanyobera. Hali nubwo nigeze mbona bayisunika mwisayo ikurura namapine 2 kandi ali 4x4, Nkibaza nti izi modoka nizisanzwe bitandukaniyehe? ko mbona na fonctions digitales nyinyi batazikoresha?
Ibaze nkayo mavuta akoreshwa muli moteri yayo nini!!! Hanyuma bakavuga ko barengera ibidukikije.
Ibyo wakwigisha ni byinshi abanyarwanda. Hali abashoferi uko batwara nabyo byangiza ibidukikije, ukabona arakanda accelerateur asa nuwikinira, ubwo amavuta aba apfa ubusa, ikirere cyangirika.

Ubukene bwabanyafrika akenshi buterwa n’ubujiji. Burya abazungu nubwo mubona badutera inkunga, burya baba barizigamye. Bigishwa cyane kudasesagura umutungo ku busa.
Imitungo abayobozi bamwe mu Rwanda batunze iyo uyigereranyije nabanyarwanda muli rusange, ubona abayobozi baryamira abo bayobora.
Twizere ko bizahinduka nahubundi ntaho Afrika iba ijya rwose.

3
Jabo 2019-03-16 03:03:19

Abantu bize économie cyangwa ibyerekeye inganda, biragaragara ko imodoka yateranyirijwe Kenya, Tanzaniya, Afrique du Sud, Eritrée, izagura make kurusha iyateranyirijwe mu Rwanda.Mwakoze ariko gukosora, gukora no guteranyirizwa biratandukanye.Abazungu rero ubundi bakoresha Robot abibwirako kuberako bateranya imodoka ko bagiye gutanga akazi aho bavaneyo amaso.Ikintu turusha abo bazungu twagombye kubyaza umusaruro ni climat dufite bo batagira ibindi muzabibarekere.

4
Kabeho 2019-03-15 10:25:33

Wowe wiyita "Ntureba ibyo navuze!", wivuga ngo u Rwanda rwarabikoze ngo bose bahita bakanguka! Ubwo se hashize imyaka ingahe muri Kenya hateranyirizwa imodoka? Uganda se hashize imyaka ingahe Japan ihagurishiriza imodoka? Niyo mpamvu Kenya, Uganda imodoka zigura make kandi hari ubwoko bwinshi bwa Toyota utarabona no mu Rwanda. Gusa Umuyobozi w’igihugu nyine hari isomo aba yabahaye maze abazungu nyine bakabangukira kwishima. Bararwana n’iki? Bararwana no kugirango Africa itazageraho nayo igakora imodoka nk’uko Afrika yepfo bazikora, Ubuhinde, Ubushinwa n’ibindi bihugu. Bararwanira nyine kugirango badusinzirize tuvuge ngo ibintu birahari. Byibuze ngo tuzakanguke ariko barayadushikujemo.

Abanyafurika nyine natwe tuba tugisinziriye! Ni gute Umunyarwanda yatinyuka kugura V8 ya Millioni ijana( 100,000,000Frwa)? Abazungu se batunze V8 ni bangahe? Bashaka iki? bakaziparika he? kuri angahe? Zikabajyana he? Hakagendamo bangahe?

Nyine tuba twuzuye ubujiji niyo mpamvu Nyakubahwa P. wacu agira atya akabigisha kugendera muri Coaster(Bus) iyo bagiye mu mushyikirano.

Tekereza nawe gufata umunsi umwe ukajya Japan kugura imodoka ya Miliyoni zitabarika wakoreye imyaka 30? ukakizana ukajya ukigenderamo wowe wenyine w’ibiro 65kg???????????.
Ibi babyita guhombya igihugu.!!!!!!!!!!!!. Ariya Ntiyavamo uruganda???? Ivuriro???

Ubundi ziriya V8 zagenewe gukurura ikintu inyuma. Twavuga nk’igihe bagiye mu bukerarundo bagakurura ikindi kirimo iyindi mizigo.

Umuzungu yaravuze ngo" Igitangaza si uko Afurika ikennye, ahubwo igitangaza ni uko abanyafurika batazi ko bakennye.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

5
Ntureba ibyo navuze! 2019-03-14 12:13:41

Urwanda rwarabikoze, bose bahise bakanguka!
Ni byiza cyane!

6
Gasana 2019-03-14 11:36:06

Ese Rumwe rwa Vols vagen mu Rwanda rugezehe? simperuka ngo bagomba guteranyiriza imodoka mu Rwanda nabo ra? cyangwa amafaranga yaguzwe icyogajuru

7
Peugeot 2019-03-14 11:23:01

Batracyagora imodoka zikomeye nka mbere c?!

8
che 2019-03-14 04:35:44

Ni keza.

9
Umunyagihugu 2019-03-14 04:26:42

Amajambere nimeza mugihugu.abayobozi bazubwenge bategurira kazoza kabanyagihugu bayoboye mumigambi yo gutumako abanyamitahe bakaza gukore gushinga ama inganda zabo mugihugu. Kugira abanyagihugu(abaturage)baronkemwo akazi boye gukena(gahunda yokurwanya ubukene).Umuyobozi muzima atezimbere igihugu ayoboye nabayoboye.La création de l’emploie est primordiale et pertinente dans le pays.umuyobozi muzima ntagiramahoro kiretse ameze nka nkumuyobozi atwara igihugu c’Uburundi nabo barikumwe baguma bica abo boyoboye basahura ubutunzi bw’Igihugu (les minéraux) baturubika abanyagihugu babatezubukene ahugu créa akazi kugira bitezimbere.’’Uwurima mumurima iwe ntabwo asigana’’.ndashimira Les Présidents banyene icubahiro H S.E Paul et SE kenyata bamenya ico umuturagi akeneye mukwitezimbere no mugutezimbere igihugu.

Kwamamaza