Perezida Kabila yakuyeho igitaraganya uruzinduko rwa Guterres, Mahamat na Nikki Haley i Kinshasa

4 10-07-2018 - saa 12:34, Iradukunda Desire

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila, yakuyeho igitaraganya uruzinduro rw’Umunyamaganga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’urwa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley, bagombaga kugirira i Kinshasa.

Guterres na Mahamat bateganyaga gusura Perezida Kabila muri iki cyumweru. Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yatangaje ko aba bayobozi bose bateganyaga gusura iki gihugu bitagishobotse kuko Perezida Joseph Kabila ahuze cyane ku buryo atabona uko yakira abo bashyitsi.

RFI yatangaje ko uru ruzinduko rw’aba bayobozi bombi rwari rugamije gusaba Perezida Kabila kutongera kwiyamamariza indi manda mu gihe izo yemererwa n’amategeko zarangiye muri 2016.

Ku bijyanye n’uruzinduko rwa Nikki Haley, wateganyaga kujya muri RDC muri iki Cyumweru, Mende yavuze ko atabona impamvu yari kumujyanayo.

Yagize ati “Nko kuri Nikki Haley, kuba Perezida yanze guhura na we sinzi impamvu byateje ikibazo. Haley yaje muri RDC ahura na Perezida Kabila, bahuye bonyine iminota 90 mu Ukwakira, amubwira ko umubano na USA, uzajya ushingira ku cyerekezo n’imikorere ye”.

Muri iyi minsi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu myiteguro y’amatora ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018.
Mende yavuze ko niba aba bayobozi baje muri Kongo kureba aho imyiteguro y’amatora igeze bahawe ikaze.

Yagize ati “Byaba ari bya bindi ko iyo mu bihugu bya Afurika bageze hagati imyiteguro y’amatora, aba bashyitsi bamwe baza kureba niba imyiteguro igenda neza? Niba ari byo, barakaza neza mu gihugu cyacu.”

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Farhan Faq yatangaje ko nta yindi gahunda yo kuba Guterres azongera gusura Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo vuba aha mu gihe yaba atayisuye muri iyi minsi, yavuze ko nibaho bazabitangaza.

Gusa Guverinoma ya RDC yatangaje ko Guterres na Faki bahawe ikaze muri iki gihugu ariko bazajyayo ku itariki bazumvikanaho.

Kabila yanze guhura n'abayobozi barimo Guterres uyobora Loni
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ngayo nguko 2018-07-11 03:51:40

Ariko mbabwire Kabila numugabo p ariko muzi icyitwa UN ? Guhagarika umuyobozi wayo nabemera ko ntagisirikare afite barabeshya p nicyo kimushyigikiye rero ni mureke Umwana wamuzeee yiyoborere

2
Gashugi 2018-07-10 07:26:03

Iyi ni gihamya simusiga ko nawe atazarekura ubutegetsi,kimwe na presidents bagenzi be bo muli aka karere:M7,Nkurunziza,Sassou Nguesso,etc...Babiterwa n’amarorerwa baba barakoze:Ubwicanyi,gusahura igihugu,etc...Kubera ko abakuru b’igisirikare na police baba ari abantu babo,uvuze baramwica cyangwa agahunga.Uzaba ureba abantu bagiye gupfa muli DRC niba Kabila yanze kurekura.
Abakongomani ntabwo bagira ubwoba nk’ahandi.Igihe African presidents bazakomeza kugundira ubutegetsi,nta terambere rishoboka,kuko n’ibyo bagezeho bongera bakabisenya mu ntambara.

3
citoyen 2018-07-10 06:54:05

Aha ho rwose Kabila ndamushyigikiye! Ubundi aba bantu baba bashaka iki mu matora yo muri Africa ko ntawe ujya muyabo? Uriya ambasaderi wa US muri Loni atanga amabwiriza ku bihugu byose kubera iki? Ubu se ko bavuga ko aya Trump yarimo amanyanya ninde umufatira ibihano? Ubu bukoloni tugomba kubwanga.

4
mbonis 2018-07-10 05:50:25

Barashaka kumubuza kwifatira indi manda se??? Iyi ni Africa nibazibukire azayifata babyanze babikunze

Kwamamaza