IGIHE

Perezida Bashir ashobora kuguma ku butegetsi ubuziraherezo

3 5-12-2018 - saa 16:28, HABIMANA James

Abadepite muri Sudani bashyigikiye ko Perezida Omar Bashir aguma ku butegetsi, kugira ngo havanweho igihe ntarengwa cyo kuyobora iki gihugu.

Abadepite 294 benshi biganjemo abo mu ishyaka rye (National Congress Party (NCP), bashyigikiye ko hahindurwa ingingo yo mu Itegeko Nshinga, Bashir akongera gutorwa muri manda ya gatatu mu 2020.

Abdul Rahman Mohamed Ali uyobora ishyaka rya NCP mu Nteko Ishinga Amategeko, yabwiye itangazamakuru ko abadepite 294 bamaze gusaba ko havanwaho igihe ntarengwa cyo kuyobora Sudani, bityo bikemerera Bashir kuguma ku butegetsi.

Ati “Abadepite 294 baturutse mu mashyaka 33, bemeje gutanga iki cyifuzo kuri Perezida w’Inteko kugira akomeze kuyobora ku mwanya wa perezida, hagahindurwa ingingo ya 58 yo mu itegeko nshinga yari isanzwe yemera kutarenza manda ebyiri.”

Abdul Rahman Mohamed Ali avuga ko icyifuzo cyo guhindura iri itegeko, ari ugushaka gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu nk’uko The East African kibivuga.

Agira ati “Twemera ko umuntu wenyine wagumishaho umutekano w’iki gihugu ari Perezida Bashir, twemeranyije ko tugomba guhindura ingingo ya 178 iha ububasha perezida bwo kwirukana abayobozi ba za leta muri iki gihugu.”

Umuyobozi w’Inteko, Ibrahim Ahmed Omer, nawe yakiriye iki cyifuzo, avuga ko kigiye kwigwaho hakurikijwe amategeko agenga Inteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “Twamaze kwakira urwandiko rwatanzwe n’abadepite, rukubiyemo icyifuzo cyo guhindura ingingo ya 58 na 178, izi ngingo zivuze byinshi ku hazaza ha politike y’iki gihugu, tuzashyira iki cyifuzo imbere y’abagize inteko bakiganire hakurikijwe amategeko y’inteko.”

Perezida Bashir ari ku butegetsi kuva mu 1989. Mu kwezi gushize, bamwe mu badepite bake bari mu Nteko Ishinga Amategeko, bamaganye ihindurwa ry’itegeko rigenga amatora, bavuga ko bazanamagana amatora yo mu 2020.

Bavuga ko hakwiye kwimakazwa demokarasi mu gihugu, guhagarika intambara iri mu Ntara ya Darfur na Kordofan y’Amajyepfo no gushyiraho uburenganzira mu gutanga ibitekerezo.

Abadepite muri Sudani bashyigikiye ko Perezida Omar Bashir aguma ku butegetsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Academic 2018-12-06 03:01:36

No problem, this is Africa!!!

2
fidol 2018-12-05 13:39:11

african’s président bakunda ubutegetsi nku Bashir umaze 29 years kubutegetsi ibyatagejeje kubaturage akimuto azabibagezaho ashaje natange umwanya ahe abakiribato nabo bayobore

3
K 2018-12-05 12:17:38

Mwiriwe? Jye Uko mbibona nsanga nta kosa ririmo kuba President yayobora imyaka myinshi mugihe haricyo amariye igihugu cye n’abanyagihugu . Niba abaturage babona ko hari byinshi byiza abagezaho,bamureka agakomeza akabayobora.Erega ntitukarebe imyaka ahubwo tujye tureba ibikorwa , ntitukavuge ngo ibihugu runaka bigendera kuri manda runaka Natwe ngo tubigendereho. Ka mbi barize ? Ese mu myaka makumyabiri hayoboyemo aba president bane ariko ntibagire icyo bageza kubaturage no kugihugu byo byaba bimaze iki? Urugero:
Hari ibihugu buri myaka umunani bihinduranya aba president ariko wajya kureba ugasanga bifite abaturagi bakiba muri za nyakatsi , abaturagi babyo ntabuvuzi bafite , amashuri amwe aba yenda kugwa ku banyeshuri , imihanda myinshi itagendwa,nta mazi meza nta mutekano abana bicwa naza bwaki kuko ntagira inka bagira.... kandi ibyo bihugu bifite ubukungu bwinshi . Ubwo nkibyo biba bimaze iki? Uko niko kuri.Ubu ndabizi ko hari bamwe bake biyumvisha ko kuba nashyigikira ko umu president yayobara imyaka myinshi nkoze amahano. Cyane ko ubu abatumva ibintu kimwe nange ubu bahise bavuga ko hari abo mvugira kuko hari inyungu nabikuyemo nkinzu cg amafaranga !! Oya siko biri , Nkuko mu minsi ishize hari igitekerezo natanze hano kurubuga , ubwo nari kumwe nundi muntu asoma ni bitekerezo byatanzwe kuriyo nkuru ,arangije arambwira ngo nkuyu wiyise gutya, agatanga iki gitekerezo ati ndamuzi neza numuyobozi ukomeye ati aba Nyarutarama sinibuka nizina yambwiye ryuwo muntu,ati niyo mpamvu avugiye leta !! Kandi mukuri nige wari wanditse icyo gitekerezo. Ubu hari nabandi nkuwo bagiye kubeshya batyo kandi atariko biri kuko nkange nibera mu kazu gato cyane kubukode rwose. Nubishaka azaze muhe gihamya (0728098003) Ariko mbonye bagenzi bange haribyo umu president runaka yabagejejeho ndetse no kugihugu biranshimisha cyane kandi ntitaye ko wenda ge ntacyo mfite kigaragara,kuko ntabonye ariko mugenzi wange akabona nibyiza si kimwe nuko twese twabura ... Tujye tunagira umuco mwiza wo kutagira ishyari niba udafite cg ntafite ntibitume tugirira ishyari uwufite. Ahubwo twizere ko natwe ejo cg ejobundi bizacamo ntiducike intege kuko ufite ubuzima ukaba uri mugihugu gifite umutekano nibindi byiza uba uzabibona nubwo by atinda ariko biraza. Naho kuyobora imyaka myinshi sicyo twagakwiye kureba ahubwo twagakwiye kureba ibikorwa umuyobozi ageza kubaturage n’igihugu muri rusange . Murakoze kandi murakarama.

Kwamamaza